Digiqole ad

Batatu bafungiye gukoresha agakobwa k’imyaka 10 imirimo ikarenze

Francoise Mukundiriki utuye mu mudugudu wa Kangondo II, Akagali ka Nyarutarama mu murenge wa Remera muri Gasabo yatawe muri yombi kuwa gatanu w’icyumweru gishize ashinjwa gukoresha imirimo ikomeye umwana w’umukobwa w’imyaka icumi nyuma yo kumuvana mu ishuri.

Aho uyu mwana yakoreraga imirimo yo murugo/photo New Times
Aho uyu mwana yakoreraga imirimo yo murugo/photo New Times

Uyu mwana wakoreshwaga yari amaze amezi atandatu akoreshwa bene iyi mirimo yaranavanywe mu ishuri. Yavanywe na Mukundiriki iwabo mu karere ka Huye mu kwezi kwa mbere, atangira kumureresha umwana we w’imyaka ibiri no kumukoresha imirimo yo mu rugo ivunanye ku myaka ye nko guteka, kuvoma n’ibindi.

Itegeko rivuga ko abana batarageza ku myaka 16 bibujijwe kubakoresha imirimo iyo ariyo yose ibyara inyungu kuri nyirayo cyangwa ku mwana. Bibujijwe kandi kubategeka gukora imirimo ivunanye. Uwo bihamye ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu.

Mukundiriki avuga ko yazanye uyu mwana i Kigali kuko ababyeyi be bari baramutaye kwa nyina wabo. Nyamara Police yo ivuga ko Mukundiriki atanazi amazina yaba ay’ababyeyi b’uyu mwana cyangwa aya nyina wabo wamumuhaye.

Uyu mwana wakoreshwaga we ntazi n’amazina y’uwamutanze kuri uyu mugore wamukoreshaga. Mukundiriki, nawe ngo ukomoka i Huye, bivugwa ko yavuye iwabo ubwo yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ngo amaze kumenya ko atwite, ahita yiyizira i Kigali.

Ntibiramenyekana niba Mukundiriki atari buze no gukurikiranwaho iyicarubozo kuko umwana yakoreshaga w’imyaka 10 gusa avuga ko yamufataga nabi cyane, yamukubitaga bikomeye, ndetse ngo rimwe na rimwe aka kana kagahungira mu baturanyi.

Mu byumweru bishize, uyu mwana ngo yagaragaye mu mihanda ya Nyarutarama asaba ubufasha uhise wese bwo kuba yamugeza ku babyeyi be agakomeza ishuri, nyuma yo kumeneshwa na Mukundiriki wamukubitaga cyane.

Police kandi yataye muri yombi abandi bagore babiri, Jeanne Mukazitoni na Eugenie Nyiransekanabanga bashinjwa nabo gukoresha umwana w’umukobwa w’imyaka icumi imirimo yo mu rugo ivunanye ku myaka ye.

Uyu mwana nawe udafite icyo apfana n’umwe muri aba bagore, police ivuga ko yazanywe i Kigali avanywe mu karere ka Ngoma mu kwezi kwa kane.

Aba bana bombi bakaba bari gufashwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Remera gusubizwa mu miryango yabo aho bakomoka.

Police ikaba isaba abaturanyi b’imiryango ikoresha imirimo ivunanye bene aba bana kubitangaza kugirango uburenganzira bw’abana bwubahirizwe, bavanwe muri ubwo buretwa bagane ishuri.

Source/Newtimes

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • oya nibyo rwose.

  • mwa bapolice mwe murakarama ,murakabyara

  • I like this

  • Police yacu nikomereze aho turayishyigikiye mugutahura amahano nkayo.

  • ARIKO SE POLICE YO NTA BAKOZI BABA BAFITE???????? AHAAAAAAAAAAAAAAAA

  • Wel done RNP.

    gusa customer care yanyu irakemangwa, nubwo professionalism yo ari nta makemwa ariko rwose kwakira abantu neza byarabihishe

  • Ahubwo iyaba Police yakoraga umukwabo uri serious hanyuma aho isanze abo bana ikabiryoza ababakoresha. turimo kwiyicira ejo hazaza mwa bantu mwe!

  • Muri uru rwnda abenshi muri kigali n’indi migi mwambwira umuntu ukora akaba atagira umukozi iwe?ahubwa leta ikwiye kwibuka aba bantu kuko bafatwa nabi ,bagakubitwa,bakirukanwa nta nteguza,bakamburwa,leta ibyiteho,gusa ntimugirengo nanjye mbereye aho,ndamufite daaa!!!!!!!!

  • ARKO RERO NDABONA BARENGANA CYANE KO ABANA BENSHI BAZA BAVUGA KO INZARA YABISHE,UBWO UMUNTU AKABAFATA ATYO.NI HATARI 2

  • uwo mugore aho gufungwa, yagombye nawe gukemurirwa ibibazo yaba afite, bimuter gukubita uwo mwana!! ubwo se kumufunga niwo muti!! ibyo nugukabya!!!!

  • Nuko mutazi ababakoresha byose ndetse nimibonano mpuzabitsina,ahubwo muhaguruke mukorane nabakuru bimidugudu mufashe abo bana bave kungoyi rgwose.

  • birakabije rwose. nabo bajye bigira nk’ababyeyi babo bana. ubwo se asanze ari umwana we ukoreshwa iyo mirimo yabyakira ate. ahubwo ababyeyi nidutize imbaraga polisi nahubundi ntaho tugana.

  • Icyaha nk’iki cyo guhohotera abana ndetse n’ibindi bikorwa hirya no hino, mu rwego rwo kurebera societe nyarwanda ikiyibereye bajya bareba abakora ibyo byaha ntibihutire kubafunga ahubwo bakareba niba hari ikibazo kindi afite. ubu hari indwara ikomeye abantu benshi barwaye baba babizi cyangwa batabizi bakunze kwita depression, umuntu agenekereje ni AGAHINDA karenze cyangwa gasaaze, iterwa ahanini n’ibibazo umuntu yahuye nabyo cyane ko abanyarwana babaye mu bibazo byinshi byabateye guhungabana, iyi ndwara si cyane ko imenyekana ariko usanga umuntu asa n’uhorana stress kdi uyirwaye abantu bamwibeshyaho bagira ngo ni muzima. Police yakabaye ishyira ingufu kuri icyo kibazo aho gufata umuntu bamwirukatsa kumufunga bakabanza bakamugeza kwa muganga kuba psychiatrists babona nta kibazo kidasanzwe afite bakabona ku mufunga, basanga afite ikibazo mu mutwe bakamuvuza. Rwose police nibyiteho.

  • POLICE NAYO IKORESHA KUROBANURAKUBUTONI KUKO MUKUJYA MURI MISIYO HANZE HAGENDA UZWI BIRAVUGWA HOSE

  • NDUMIWEPE UWOMUNTU WAKORESHAGA URWORUHINJA
    UBWO NUWOYABYAYE AZAMUGIRIRA IMPUHWE
    AGOMBA GUHAMWA AAAAAAAAAAAACYANE

  • Kombona na leta ikwiye kwikubita agashyi se? Nabonye abana ba 13 ans, binfubyi buli buli babunga ku mirenge n uturere basaba ubufasha bwo kwiga secondaire school kuko FARG batayemerewe, twabagiriye impuhwe tubaha ako kudutekera kuko bari bamerewe nabi, sinzi niba mwabyita bibi cg byiza

  • nukujya mukoresha abantu bakuru da ,naho abana bakajya kwiga. Gusa abagore bahohhotera abakozi bakwiye guhanwa, uretse ko nta nubwenge bagira ashobora kumukubita gutyo we akamwicira umwana, umunkozi usigirwa umwana ntahiutazwa muramenye.

Comments are closed.

en_USEnglish