Batandatu bahombeje EWSA miliyoni 110 batawe muri yombi
Abantu batandatu bakekwaho kuba aribo bamaze iminsi barayogoje ibyuma bya EWSA byo ku mihanda, bikaba byaratumye igwa mu gihombo cya miliyoni 110 batawe muri yombi na polisi y’igihugu.
Abantu batandatu batawe muri yombi ni Bamporishyaka Vedaste ufite imyaka 19, Muhawenimana Emmanuel w’imyaka 24, Gasana Prosper w’imyaka 23, Gatete Jean Pierre w’imyaka 22, Kabera Damascene w’imyaka 30, na Sikubwabo Narcisse ufite imyaka 42, bakaba bacumbikiwe kuri station ya polisi i Remera.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ACP Theos Badege yavuze ko aba bantu batandatu bakekwaho ubujura bafatiwe mu turere twa Gasabo na Nyarugenge bagurisha ibyo byuma bya EWSA.
ACP Theos Badege yasabye abaturage kubera ijisho EWSA na Polisi y’igihugu babaha amakuru y’aho abangiza ibikorwa remezo baba baherereye kugira ngo bafatwe. Yavuze kandi ko gutanga amakuru y’abantu bagambiriye kugira nabi cyangwa kwangiza nkana ibikoresho nk’ibi ari inyungu z’igihugu muri rusange.
Sikubwabo Narcisse w’imyaka 42, wo mu karere ka Nyarugenge umurenge wa Kimisagara wafatiwe mu gakinjiro aho yarimo kugurisha ibyo byuma yemera ko yagurishije ibi bikoresho ariko ngo si we wabyibye.
Uretse uyu Sikubwabo wemera ko yaguze ibyuma 92 muri 246 byafashwe; Kabera Damascene wo mu karere ka Gasabo we avuga ko ibyumva yafatanywe yabiguze muri cyamunara.
Mubera Birori Prosper ushinzwe itangazamakuru muri EWSA yavuze ko uretse igihomba cya miliyoni zisaga 110 EWSA yagize kubera kwiba ibi byuma, ngo byateje ikibazo cy’ibura ry’umuriro rya hato na hano mu minsi ishize.
Icyaha nikibahama bazahanishwa gufungwa imyaka itanu cyangwa se bahanishwe kwishyura ihazabu y’amafaranga angana n’ibyo bibye inshuro ebyiri hakubiyemo n’umusoro nk’uko biteganywa n’ingingo y’406 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.
JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.COM