Basketball: Umunyarwanda agiye gusifura igikombe cy’isi
Umusifuzi w’umunyarwanda, Shema Maboko Didier agiye muri Espagne gusifura igikombe cy’isi cya Basketball mu batarengeje imyaka 17, uyu ari mu basifuzi 38 bazasifura iri rushanwa mu bahungu n’abakobwa.
Muri aba bose harimo abanya-Afurika batatu gusa, bavuye mu Rwanda, Senegal, na Tunisia.
Iki gikombe cy’isi kizatangira tariki 23 Kamena – 3 Nyakanga 2016, kizabera kuri ‘Pabellón Príncipe Felipe Arena’ iri mu mugi wa Zaragoza muri Espagne.
Shema Maboko Didier yabwiye Umuseke ko atari ubwa mbere asifuye amarushanwa mpuzamahanga, ko yiteguye kwitwara neza no muri iki gikombe cy’isi.
“Ni byiza kuri njye ni indi ‘experience’ ngiye kubona. Gusa si ubwa mbere ngiye gusifura imikino mpuzamahanga, kuko kuva muri 2008 nasifuraga imikino yo mu karere (Zone V). Nyuma nagiye nsifura igikombe cy’Afurika (FIBA african championships). Kuba ubu ngiye no gusifura igikombe cy’isi ndi muri batatu batoranyijwe muri Africa, birumvikana ko binshimishije cyane, kandi nkaba ngomba kwitwara neza.”- Didier Shema Maboko
Nyuma yo gusifura ibikombe bya Africa bine (2009, 2011, 2013 na 2015), akanasifura umukino wa NBA Summer League 2015, Maboko agiye no gusifura igikombe cy’isi.
Muri iki gikombe cy’ingimbi n’abangavu, Africa izahagararirwa n’ibihugu bibiri gusa, Misiri na Mali.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW