Digiqole ad

Basketball: u Rwanda rwongeye gutsindwa na Egypt 76-66

Madagascar, Antananarivo – Ikipe y’igihugu ya Basket yongeye gutsindwa n’ikipe ya Misiri amanota 76 – 66, mu mukino wo gushakisha umwanya (classement) wabaye kuri uyu wa kane. Ni nyuma yuko rutsinzwe muri 1/8 (Round of 16) na Cote d’Ivoire ku manota 80 – 72 y’u Rwanda.

Muhizi Olivier na Mugabe Aristide nubwo batagiye mu kibuga babajwe no gutsindwa
Muhizi Olivier na Mugabe Aristide nubwo batagiye mu kibuga babajwe no gutsindwa

Mu mukino u Rwanda rwakinnye na Cote d’Ivoire kuwa kabiri, rwatangiye rukina neza, ndetse rukaza kurangiza uduce dutatu (Quart temps) ruri imbere, ntabwo rworohewe n’iminota yanyuma.

Cote d’Ivoire y’umusore Edi Guy wanatsinze amanota menshi muri uyu mukino (34pts) yaje gutsinda u Rwanda mu gace ka nyuma k’umukino.

Ikipe y’umutoza Vecislav, ntabwo yabuze ubuhanga mu gutera amanota atatu, kuko muri aka gace ka nyuma babuze menshi cyane.

Umukinnyi usanzwe uzamura umupira (Meneur) Matt Miller ntiyagaragaye kuri uyu mukino kubera imvune, byatumye aka kazi gakorwa na Hamza Ruhezamihigo afatanyije na Kenneth Gasana.

Kenneth Gasana niwe watsinze amanota menshi ku ruhande rw’u Rwanda 30pts, Hamza Ruhezamihigo 13pts, Kami Kabange 12pts.

Uko abatsizne amanota bakurikirana
Uko abatsizne amanota bakurikirana

Muri 1/4 (Quarter Finals) ikipe ya Cote d’Ivoire izakina n’ikipe iza gutsinda hagati ya Senegal na Madagascar zigiye gukina mukanya.

Naho u Rwanda rukazakina n’iza gutsindwa hagati Senegal na Madagascar (iri mu rugo) mu mikino yo gushaka umwanya mu makipe 16 ahari. (Match de Classement)

u Rwanda rusezerewe na Cote d’Ivoire iza ku mwanya wa 36 ku isi, ku rutonde rwa FIBA, mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa 65 kuri uru rutonde.

Mu marushanwa ya FIBA Africa Championship aheruka kubera muri Libya mu 2009, u Rwanda rwari rwaje ku mwanya wa 9. Mu gihe ikipe ya Cote d’Ivoire yari yabaye iya kabiri, itsinzwe na Angola ku mukino wanyuma.

Amabwiriza ya Vecislav kuri iyi nshuro ntacyo yamaze cyane
Amabwiriza ya Vecislav kuri iyi nshuro ntacyo yamaze cyane

UM– USEKE.COM

4 Comments

  • pole sana courage mozambique turiyo

  • Pole sana,gusa iminota ya nyuma hagaragaye kurangara gato ku batoza kuko bageze kuri 67 banganya ariko ikipe ya cote d’ivoire ubona ifite imbaraga n’ubushake bwinshi.hari n’ano urwanda rwagize 44-33. umutoza rero aha niho haba hakenewe gukora ubuhanga. ubundi kandi gutsinda amanota 3 byabananiye muri iyi minota ya nyuma, banabigeragezaga ahubwo bagaha amahirwe Iv. coast. hakenewe reflesher kuri iyi kipe, kongera imyitozo bari kumwe ndetse kandi no gushaka ba meneur kuko miller iyo abuze ntibikwiye kwica system. ba arstide babikora ariko mu gihe habaye igihe cyo kwitegura gihagije.

    congz kandi umuseke.com, muranyemeje, wagirango muri live, match irangira inkuru igeraho. keep it up guyz!

  • ntacyo batsindanwe ubuhanga budasanzwe ubwo atari 3 chiffres

  • Gutsindwa no gutsinda iyo ugiye gukina byose uba ubyiteguye, ariko ntiducike intege basket ball ntirangiye next time nitwe.Big up rwandan team.

Comments are closed.

en_USEnglish