Basketball: Ikipe y’u Rwanda ya U18 yerekeje muri USA
Kuri iki cyumweru ikipe y’igihugu ya Basketball y’abatarengeje imyaka 18 igiye kwitoreza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Moise Mutokambali n’abasore be baragana muri Leta ya Arizona, mu mujyi wa Tucson mu myitozo izamara iminsi icumi.
Nkuko Umuseke wabitangarijwe n’umutoza mukuru w’iyi kipe, iyi myitozo izakorwa hagamijwe kwitegura igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18, “FIBA Men’s Africa U-18 Championships” kizabera mu Rwanda kuva tariki ya 25 Kanama kugera kuri 5 Nzeri 2016.
“Tumaze umwaka dukina muri shampiyona y’u Rwanda. Twabonye umwanya wo kumenyereza abasore bacu guhangana n’ababarusha imyaka, ikintu kiza ku basore bato. Iyi myitozo tuzakora muri Amerika yo izadufasha no guhangana no ku rwego mpuzamahanga. Bizadufasha gukina ‘FIBA Afrique’ izagera duahgaze neza.” – Moise Mutokambali
Iyo myitozo izitabirwa n’amashuri (Colleges) yo mu mujyi wa Tucson, n’ibihugu bitatu byo muri Afurika Mali, Cameroun n’u Rwanda.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
1 Comment
amahirwe masa kurabo basore gusa ntibazagereyo ngo batahire amafoto gusa bamenye ko ar’imisoro itangwa nabanyarwanda ibajyamyeyo bazitegure neza ntibaze ngo bahite batsindwa nkuko abo muri foot badusebya. bonne chance
Comments are closed.