Digiqole ad

Basanze ifi nzima mu bihaha by’umwana

Umwana w’imyaka 12 witwa Anil, byabaye ngombwa ko abagwa nyuma y’uko bamusanzemo ifi mu bihaha, iyi fi akaba yari yayimize.

Uyu mwana w’ahitwa Khargone muri Inde ubwo yariho yagana n’abandi mu mugezi, yamize bunguri ifi ya centimeter 9 imujya mu bihaha.

Yajyanywe kwa muganga adahumeka neza, ariko hataramenyekana icyo yabaye, ibyuma byaje kugaragaza ko mu bihaha bye harimo ifi nzima.

Abaganga bakaba baratunguwe no kuba iyi fi yarasanzwe mu bihaha aho kuba iri mugifu, bahise babaga byihutirwa uyu mwana ngo bavanemo iyo fi yatumaga adahumeka neza.

Pramod Jhawar muganga wabaze uyu mwana yagize ati: “Ibi bintu sinigeze mbibona mu myaka 20 maze mvura abantu”

Jean Paul GASHUMBA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • IYO SI IFI NI DAYIMONI!!!!!!!1

  • Alice uvugishije ukuri,iyo ni dayimoni pe

  • Nimusenge mwiyeze iminsi yanyuma iratwegereye.Ifi nzima mu bihaha . si no mu gifu?
    Babaga umwana abaho?
    Uwiteka akora byinshi.

  • Oyaaaaaa! Ntimukazane ibya Dayimoni cyangwa ngo ibi n’ibi??? Kuki se mwumva ko bidashoboka cg ngo mubanze mubaze yenda mukoreshe n’ubushakashatsi mbere yo kuvuga? Wabona hari n’uwongeyeho ko ari amarozi!

    BIRASHOBOKA kuko iyo umize nabi ibyo ishyize mu kanwa, wizeye ko binyura mu muhogo bigana mu gifu…. maze byonyine nk’agatonyanga k’amazi kakanyura mu muyoboro ugana mu bihaha, hahandi imyuka myiza n’imibi yinjirira cg isohokera mu maraso, biyunguruwe n’ibihaha byacu: Niyo mpamvu umuntu asa n’ukozwe, n’uheze umwuka cyane, agakorora kenshi hanyuma akaza guhembuka! Ubwose ntimurakorwa?? Hari n’abahasiga ubuzima (cyane cyane abadafite mugatuza hakomeyendavuga barwaye ibihaha..). Amahoro!

  • NIGUTE MUVUGA NGO NI DAYIMONI? KUKI MWUMVA KO IBIYOBYE BIRIWE ARI DAYIMONI? CYANGWA AMAROZI? KANDI YARAMIZE AGAFI GATO KA 9 CENTIMENTRES RERO NIBINTU BISHOBOKA 100% NOTHING IS SPECIAL KUKAMIRA PAR ACCIDENT KAYOBA KAGAHAGAMA MUBIHAHA BAGASANGA ARI KAZIMA

  • Ese buriya kuki uwo mwana yariye ifi nzima kandi akayirya idatetse????????????????????????????????

  • Ese koko uriya mwana ifi yarayimize
    Afite akanwa kangana ute niba ashobora
    kumira ifi bene ako kageni.

  • Abahinde nibo babeshywaga none nibobasigaye babeshya benako kageni.Ifi yavuye mukanwa iyobera muri trachea ikomereza muri right bronchi ihagama igeze muri bronchioles?Ese ifi ingana na 9 cm yabasha gukwirwamo kumwana wa 12yrs?Niyo yaba afite ingana ni ya Abraham womuri bibiliya ntiyakwirwamo.ukurikije iyi chest radiograph ye,iy’ifi ntiyakagombye kugaragara gutya kiretse niba ari igishushanyo bagenekereje.

    Abatagera ibwami babeshywa byinshi.

  • fg

  • IMANA ISHIMWE YARINZE UMWANA GUPFA KUKO BIRAKOMEYE CYANE!!!

  • mbegaaaaaaa

Comments are closed.

en_USEnglish