Digiqole ad

Baremera yasigaye wenyine n’ubu ntaho kuba afite

 Baremera yasigaye wenyine n’ubu ntaho kuba afite

“Nasigaye Njyenyine” – Baremera Pierre

“Iyi ni imwe mu nkuru 20, Umuseke ubagezaho mu rwego two gukora ubuvugizi kubacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi. Intego y’uru ruhererekane rw’inkuru ni: “ubuvugizi no kubaka icyizere mu barokotse”. Dukora ubuvugizi kubadafite kivugira, ndetse tukanaganiriza abashoboye kwibohotora kwiheba bakigarurira icyizere bityo bikaba isomo ryo kutatesuka ku bandi bagitentebutse”

Baremera Pierre yarafite imyaka 6 gusa muri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Ababyeyi be bombi barishwe ndetse n’umuvandimwe we, asigara ariwe rukumbi mu muryango mugari w’abantu 12. Nyuma y’imyaka 20, Baremera abana n’agahinda gasobetse ihahamuka ndetse ntagira naho yikinga.

Baremera yavukiye i Kigali, avukira mu muryango uciriritse w’abacuruzi, se umubyara yarafite iduka ricuruza ubucansho. Uyu mubyeyi we ni umwe mu batutsi ba mbere bishwe ku ikubiriro. Nyina Kanzayire Vestine n’umuvandimwe we bihishe mu bihuru berekeza i Gitarama.

“Nibuka neza ko twagenze urugendo rurerure cyane n’amaguru (ibirometero 60), Kigali tugana Gitarama. Nari nshonje ndetse naniwe cyane.” Baremera.

Mu nzira, nyina utarufite icyo agaburira abana be, nyumo yo kubona umugabo we atemagurwa, yari yuje agahinda n’ishavu ryinshi. Ariko ntibyamuciye intege zo gukiraza amagara ye n’aya abana be.  Muri uru rugendo rurerure interahamwe zagendaga zibahagarika kuri bariyeri nyinshi, bagakubitwa ndetse Kanzayire umubyeyi we yarakomerekejwe bikomeye. Nyuma y’iminsi ine bagenze i Kabgayi bajya kwihisha muri Saint Joseph, ishuri ry’abihaye Imana. Nyuma y’umunsi umwe gusa, nyina wa Baremera n’umuvandimwe we bombi bahise bapfa kubera ibikomere batewe kuri za bariyeri ndetse n’inzara. “Numvaga nanjye meze nk’uwapfuye”

Baremera yagumye muri iri shuri hamwe n’abandi batutsi bagera ku 2000 baturutse imihanda yose. “Ku ruhande rumwe numvaga mfite ubwoba bwinshi cyane, kurundi ruhande, namva nibura nkomeye kuko ntari ndi njyenyine, hari abandi bana babuze ababyeyi, bamwe banakomeretse, ariko njyewe narindi muzima.” Baremera. Nyuma jenoside irangiye, yabuze aho ajya kuko ntawe n’umwe wasigaye. Cyokora yararorongotanye agaruka I Kigali. Yaje kuba Mayibobo irara munsi y’ibiraro, arya ibisigarizwa by’ibiryo bya za resitora. Ariko yashoboye gutangira ishuri akajya akurikirira abandi.

Ku myaka 13, Baremera yatsinze ikizamini cya Leta gisoza abanza, umwete we utuma ajya mu yisumbuye aho yabaga ku ishuri. Ubwo abandi bana babaga bakumbuye bifuza gutaha igihembwe kirangiye, Baremera we yabaga yitegura gusubira ku muhanda I Kigali. Muri Gacaca, abishe se, basahura imitungo ndetse banasenya inzu n’iduka ry’iwabo barafashwe. Bamwe bajyaga bamuhiga bashaka kumwica kugirango umuryango we uzime burundu. Ariko yakijijwe nuko atagiranga address bamusangaho kuko yahoraga abunga.

Aho arangirije ayisumbuye, Baremera ubuzima bwamujugunye hanze, nta bumenyi nta n’umugira inama. Ariko guhera agize imyaka 16 muri 2004 yahisemo gukurikirana imitungo y’iwabo dore ko amasambu yabo yari ahantu heza cyane. Ariko hari harafatiriwe n’umusirikare ukomeye.

Baremera utari ufite umwunganizi mu mategeko, yabaye agitangira kuvuga ikibazo cye ahita afungwa kuwa 6/21/2005, amaramo imyaka 6 atagira umuvuganira dore ko bamushinjaga gukoresha ibiyobyabwenge. “Ntago nshidikanyako nafunzwe n’uwo mu Afande wafatiriye imitingo y’iwacu kugera n’uyu munsi.” Nyuma y’imyaka 6, Baremera yararekuwe ari umwere, agaruka mu buzima busanzwe, yagize amahirwe yakirwa n’umuturanyi wari inshuti y’umuryango we.

Umuseke ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugisha minisiteri y’ubutabera kugirango tumenye icyo babivugaho ariko Umuvugizi wayo yatubwiyeko ari ubwa mbere bumvise iki kibazo. Umuseke twavuganye n’abaturanyi b’umuryango wa Baremera ndetse n’abamucumbikiye uyu munsi, bose bahamya ko uyu musirikari mukuru yafatariye imitungo y’uyu mwana utagira kirangera.

“Ndatakambira uwari we wese ufite ubutegetsi kubukoresha ashakira ibyiza abaturage. Niba koko Leta yumva neza akababaro abacitse ku icumu banyuzemo, yakagombye kubaha ubutabera n’umutekano naho ubundi jenoside iracyakomeza.” Baremera.

Nyuma y’imyaka 20, abacikacumu babana n’ibikomere, ihahamuka, ubukene bukabije ndetse n’akarengane. Uyu ni umwe muri benshi bacitse ku icumu babuze byose na bose. Kurwanya jenoside ni ukurwanya akarengane kubayirokotse ndetse no kwirinda kubahonyora.

 

Inkuru y’indi izabageraho ejo…..

4 Comments

  • Komera kandi uzabe intwari yo gukunda igihugu nkuko So ya kitangiye kandi uharanire kwiteza imbere kugira ngo utazasigara wenyine ubwa kabiri.Umuseke turabashimiye, nkuko muba mufite contact zaba bantu muzabahuze bakore cooperative bagira icyo bageraho cyane ko bose bahuje amateka.

  • Sha imigambi ufite ni myiza kandi natwe tuzaharanira ko amazina yababyeyi bacu atazibagirana, ariko ntuzishinge aba bose baba bakuvugisha kuko abenshi baba bifitiye inyungu zabo bwite wowe ugahera mumarira n’ubuhamya ntupfe ntukire, uzirinde inzoga n’itabi wirinde kwiyandarika mubakobwa.kandi uhorane intego.va mumagambo utangire ibikorwa. Uzabe umugabo, Kandi wizere Imana gusa, ntuzategereze inkunga iyo ariyo yose nuyibona ntuzayange ariko ntiguteshe umwanya uyitekereza, Ntuzategereze umuntu numwe wo mumuryango wawe ko haricyo azagufasha,Uzakunde abantu bose Ntuzite ku moko, kuko haba mubahutu ndetse no mubatutsi Uzasangamo Ibwa n’Abagabo. JYA UTEKEREZA MBERE YO GUKORA UZIRINDE UBUKUNGU BWIHUSE NTAMUGISHA UBUBAMO INGERO URAZIZI. UZABE INTWARI UWITEKA AYOBORE INTEKEREZO ZAWE!KANDI KOMERA, NGO UGUHA KUKO AKUBONYE ARUTWA N’UKUZIRIKANA

  • Ramba muhungu wacu!!! imbere ni heza nyuma uko unyuzwa ahakomeye nabagome!!!!!reka dukore ubuzima buzaza bitugoye ariko buzaza mwana

  • Ihangane disi

Comments are closed.

en_USEnglish