Digiqole ad

Barca yegukanye igikombe nta ngorane

Ikipe ya FC Barcelona yegukanye igikombe cya champions Ligue itsinze Manchester united 3-1 i Londres, kuri stade wembley ijyamo abantu barenga 90.000


Igikombe cyakiriwe na Abidal

Ni intsinzi itayivunnye cyane ikipe ya FC Barcelona, kuko nkuko bisanzwe bigendekera andi makipe akinnye na Barca, yimye cyane umupira Manchester kuburyo kuyitsinda biba bigoranye.

Ku munota wa 27, Pedro Rodiguez yatsindiye Barca icya mbere, Rooney akishyura ku munota wa 34, ku wa 54 Messi atsinda igitego cyiza birangizwa na David Villa Sanchez ubwo yashyiragamo icya gatatu.

Ishoti rya Messi ryatunguye Mzee Van Der Saar

Yaba yahise asezera?


Ronney mu gahinda areba abandi baserebura (Celebration)

Nyuma y’uyu mukino Ferguson yagize ati:”Twatsinzwe n’ikipe nziza, sinabona uko mbivuga, ikipe yaturushije ku buryo ntiteguraga

Naho Pep Gualdiola we ati:” Sinzajya muri Chelsea nkuko benshi babivuga, wasiga Barcelona imeze gutya ukagana he?

Igikombe cya 4 cya Champions Ligue Barca itwaye ikaba yagituye cyane cyane Eric Abidal wambitswe igitambaro cy’umuyobozi w’ikipe (Arm Band) kugirango afate iki gikombe. Uyu mukinnyi akaba yarabazwe ikibyimba munda (Tumel) mu kwezi kwa kabiri, benshi ntibemeraga ko azagaruka mu kibuga.

Ntabwo baba bapfa ubusa

Usain Bolt umwe mu bafana ba United yiyereka abafana mu birori bya mbere ya match

umuseke.com

9 Comments

  • oyee barca, congs all fans

  • dore ikipe dore ikipe nkaba ndi umuntu yatweretse umupira mwiza kabisa
    man u yahasebeye

  • barca ibanza gutsinda ayandi makipe mu mutwe,kuko arayitinya,bigatuma ajya mu kibuga atiyizeye,ubundi messi akiyasiriza ibibonobono.

  • congs to barca supporters,u’re the best

  • bravo barca!

  • Pablo,u’re right!barca ibanza gutsinda moralement!

  • MAN U yatobewe amateka bose babireba. But pole sana, binakuaga

  • NTEKEREZA KO KU MWANYA WAKABIRI ANDI MAKIPE
    NTACYO ASHINJA MAN U.NO COMMENT.

  • ITS OKEY

Comments are closed.

en_USEnglish