Digiqole ad

Banki ya Kigali igiye gufungura amashami muri Uganda na Kenya

Mu ntangiriro z’uku kwezi Banki ya Kigali (BK) yari yatangaje ko izafungura amashami yayo mu bihugu byo muri aka karere ariko ntiyabivuga, kuri uyu wa gatanu nibwo yemeje ko igiye kwagurira servisi itanga muri Uganda na Kenya.

Ikicaro gikuru cya Bank ya Kigali i Nyarugenge
Ikicaro gikuru cya Bank ya Kigali i Nyarugenge

Iyi Banki, imwe mu zikomeye cyane mu Rwanda, ivuga ko nyuma yo kugira imbaraga ku isoko ryo mu Rwanda, bikwiye ko igera no mu karere.

Leta y’u Rwanda yagurishije imigabane yayo igera kuri 45% kuri miliyoni 62.5US$ ku baturage babishaka kuva muri Kanama umwaka ushize.

Lado Gurgenidze ukuriye inama y’abagenzuzi ya BK yabwiye Reuters ko, Kenya nk’igihugu gifite ubukungu buri imbere muri aka karere na Uganda iza ku mwanya wa gatatu, kujyana yo ibikorwa byabo ari ukumenyera no guhangana n’andi mabanki mu isoko rigari ryo mu karere.

Ubu ni itangiriro, ni ugufasha abakiriya bacu bari muri biriya bihugu, turi nko kuhashinga ibendera tukaba tuhari. Ariko no mu Rwanda turacyafite byinshi byo gukora” byatangajwe n’uyu munya Georgia Lado Gurgenidze inzobere mu by’amabanki  wahwe uriya mwanya muri BK mu 2009.

Mu Rwanda hejuru ya miliyoni eshatu, ku baturage bagera kuri miliyoni 11 b’abanyarwanda, bafite konti muri BK. Mu 2017 bateganya ko imibare y’abantu bafite konti muri BK izazamukaho 80%.

BK iteganya  kuzamura imigabane yayo kuri 60% mu mpera za 2012, mu 2011 yari yazamutseho 45%, Gurgenidze akemeza ko isoko ry’imigabane muri BK rizakomeza kuzamuka no mu myaka iri imbere.

Zimwe muri Banki zo mu mahanga nka KCB, Equity, Ecobank na Access zamaze gushinga amashami yazo mu Rwanda.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Bk ikoze icyo gikorwa byaba ariko igashyiraho ko na ATM kora hose!!!

  • Tayemeraga nubundi iracyari iya mbere, iribanziriza ikaniheruka. Service itanga uburyo yakira abantu, ikorana buhanga, n’ibindi
    nigende yigishe n’Abagsnde

Comments are closed.

en_USEnglish