Bangalore,India: Abanyarwanda,Abarundi, Abagande,Abahinde…bibutse Genocide
Ni kuri iki cyumweru tariki 08 Mata, aho abanyarwanda biganjemo abanyeshuri ba Kaminuza ya Bangalore bifatanyije n’abandi kwibuka Genocide yakorewe abatutsi mu 1994.
Uyu muhango watangiwe n’urugendo rwamaze iminota 30 ruturutse kuri Conference Hall y’iriya Kaminuza rwerekeza ahitwa MD Road mu mujyi wa Bangalore.
Abanyarwanda bari batewe ingabo mu bitugu n’Abahinde, Abarundi, Abagande, Abanyakenya, Abacongoman n’abandi kwibuka abatutsi bapfuye mu 1994.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Ubuhinde HE Williams Nkurunziza mu ijambo rye, yagarutse ku hantu u Rwanda ruvuye n’aho rugeze ubu rwiteza imbere. Yavuze ku bumwe n’ubwiyunge ubu buranga igihugu cy’u Rwanda n’abanyarwanda nk’ikintu abanyamahanga batari biteze nyuma y’ibyari bimaze kuba.
Naho Dr Dr N.Prabhuder Vice Chancellor wa Kaminuza ya Bangalore yavuze ko kwifatanya n’abanyarwanda ari inshingano zabo, kandi ko bishimira imyitwarire n’urugero rwiza rutangwa n’abanyeshuri b’abanyarwanda baje gushaka ubwenge muri Bangalore Universtiy.
Muri uyu muhango waririmbwemo indirimbo zubahiriza ibihugu by’u Rwanda n’Ubuhinde, hasomwe ubutumwa bwihanganisha abanyarwanda bwa Ban Ki Moon, umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye, UN.
Olivier Rugamba
UM– USEKE.COM/Bangalore
0 Comment
Ibi yo mbibonye bintera ikiniga ukuntu baba babyitabiriye noneho ukuntu abana b u rda baba bafite ishema ryo kuba abanyarwanda ibi ni icyizere cy uko ejo h u rda ari heza nta gushidikanya…
Imana ibahe gutsinda amasomo yanyu…
Nyuma ya His excellence Paul Kagame, nihategurwe vuba na bwangu indi uzamusimbura kdi agakomeza ubutwari no guhesha ishema u Rwanda mu bihugu by’amahanga atabaye ba rusahurira mu nduru.
Mwige mushyizeho umwete mutazavamo abayobozi babi nka babandi bishe abantu ariko bakaba batarashyikirizwa ubutrabwra kdi bari mu Rda.Amaraso ni mabi we!Uwo waba uriwe wese uzayabazwa kabone n’iyo yaba ari ay’uwo wishe umwita imbwa ngo harapfuywe ntihagapfe.
Comments are closed.