Digiqole ad

USA: Amakosa ya UN mu Rwanda ashobora kwisubiramo muri Syria no muri Centrafrika

New York-Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga, (UN), Ban Ki-moon yatangije imihango yo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ku nshuro ya 20, akaba yavuze ko  ibibera muri Syria ari agahomeramunwa.

Umunyamabanga Mukuru wa UN Ban Ki-moon
Umunyamabanga Mukuru wa UN Ban Ki-moon

Ki-moon yanatunze agatoki ibibera mu gihugu cya Centrafrika, avuga ko hari guhonyorwa uburenganzira bwa muntu ku buryo ndengakamere kandi bigaragarira buri wese.

Ibi byose Ban Ki-moon yabivugiye mu mihango yo gutangiza ibikorwa bitegura kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, izibukwa ku nshuro ya 20 “Kwibuka 20”, akaba yabivugiraga ku cyicaro cya UN i New York.

Nk’uko byagenze mu Rwanda, jenoside yabaye amahanga n’Umuryango Mpuzamahanga barebera, ubu mu gihugu cya Centrafrika hari amakimbirane ashingiye ku madini aho abakirisitu bica abasilamu ku mugaragaro.

Mu cyumweru gishize, Ban Ki-moon yasabye ko hakoherezwa ingabo 3000 muri Centrafrika, zajya gutera umurindi ingabo 6000 z’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe ndetse n’izindi 1600 z’Abafaransa, hakaba hari n’izindi ngabo 500 Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wemeye gutanga.

Ban ateganya ko izo ngabo za UN zajya gutabara muri Cnetrafrika, ariko bishobora gufata igihe kinini kugira ngo hafatwe icyemezo.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ubu yibukwa ku nshuro ya 20, yatangiye byeruye tariki ya 6 Mata, 1994 nyuma y’urupfu rw’uwari perezida Juvenal Habyarimana.

Mu minsi 100 gusa, abantu basaga 800 000 bari bamaze gupfa bazira uko baremwe muri bo benshi bari Abatusti hakaba hari na bake mu Bahutu bapfuye bazira kudashyigikira jenoside yari yateguwe na leta yariho.

Icyo gihe Umuryango w’Abibumbye wari ufite ingabo nkeya mu Rwanda, ndetse uyu muryango utinda gufata icyemezo cyo kuzongerera ubushobozi, n’ibihugu by’ibihanganjye ku giti cyabyo ntibyagira icyo bikora.

PTI

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ari muransensa nonese mukeka ko gupfa kwinzirakarengane haricyo bibwiye umuzungu?bo umugambi wabo nuwo kudushwanisha ubundi bakatwinjira ntacyo bikanga ngo barimo kubungabunga amahoro kdi barimo kwiyibira,ubundi abadapfuye bakatubeshyeshya utwo dufdshanyo kdi ari uburyarya gusa

    • Ikibabaje kandi giteye agahinda nuko n’ibyabaye mu Rwanda rwacu nta masomo ab’isi babivanye mwo!Ariko ntacyo twe abanyarwanda bumva impanuro z’Umukuru w’igihugu cyacu tuzi neza ko ibyabaye bitazongera kudushyikira ukundi kuko dufite ubushacye ishema n’umurava byo gushyigikira no gushyira mu bikorwa impanuro za Son Excellence le President de la Republique Paul KAGAME,gusa iyaba n’abandi ba nyafrica bashyigikiraga President wacu,wareba ukuntu Africa itekana ikanatera imbereeeeeeeeee

  • erega aba bagabo kuvunira ibiti mu matwi babigize umwuga abantu barashira ngo bari mumanama, ngo yewe ahatari inyungu zabo ngo ntibatabara da! nyamara bashatse bamenya agciro k’ikiremwa muntu kuko bo ntako bazi habe nagato

  • Janvier, ntiwibeshye ngo ugire ngo Abanyarwanda bose bageze kuri iyo myumvire! Inzego z’umutekano nizikomeze zibe maso inyangabirama ziracyahari. None se iyo usomye ibyandikwa ku mbuga zimwe za interneti hari abantu batishimiye umutekano dufite, wagize ngo abashinzwe umutekano bahumbije gato byagenda bite! Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera, ibibera hirya no hino ku isi nko muri Centrafrica, siriya n’ahandi byongere kwibutsa Abanyarwanda ibyarubayemo muri 1994 guhera tariki ya 07 Mata.

  • turasba amahanga ko yakura isomo ku bybaye mu Rwanda maze bamagane ahandi hose byakongera kuba

  • Nonga wacu mu burundi birashoborakuba mugihe amahanga atogiri cakora urwaruka rwimbonerakure birigwa baziha ibigwanisho atacamira

  • Yafashe icyemezo niba aziko ari number 1 muri UN

  • Uko batinda gufata icyemezo niko abantu baba bapfa,bajye bihutisha zo nama nibyemezo bitabara amatongo nimirambo

Comments are closed.

en_USEnglish