Digiqole ad

Ban Ki-moon yagize Maj Gen Mushyo Kamanzi umugaba w’ingabo za UNAMID

 Ban Ki-moon yagize Maj Gen Mushyo Kamanzi umugaba w’ingabo za UNAMID

Maj Gen Frank Mushyo Kamanzi

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-moon hamwe n’uhagarariye umuryango wa Africa yunze ubumwe Mme Nkosazana Dlamini Zuma batangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere ko Maj Gen Mushyo Frank Kamanzi aba umugaba w’ingabo za UN ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Darfur muri Sudan (UNAMID).

Maj Gen Frank Mushyo Kamanzi
Maj Gen Frank Mushyo Kamanzi

Maj Gen Mushyo wari umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, azasimbura Lt Gen Paul Ignace Mella wo muri Tanzania uzarangiza imirimo ye tariki 31 Ukuboza 2015.

Maj Gen Mushyo Kamanzi w’imyaka 51, afite inararibonye y’imyaka 27 mu gisirikare. Afite impamyabumenyi ya Masters mu bijyanye na ‘National Security Strategy’ yavanye muri National Defence University i Washington. N’impamyabumenyi ya ‘licence’ mu bijyanye n’ubuhinzi yo muri Kaminuza ya Makerere,Kampala, n’andi mahugurwa menshi mu bya gisirikare.

Uyu mwanya Maj Gen Kamanzi ahawe wigeze kandi gufatwa na General Patrick Nyamvumba kuva mu 2009 kugeza mu 2013. Ubu ni Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda.

Maj Gen Mushyo Kamanzi mu 2005 yabaye umujyanama wa Perezida wa Republika mu bijyanye n’umutekano.

Si ubwa mbere azaba agiye gukorera muri Sudan kuko hagati ya 2006 na 2007 yari umuyobozi w’ingabo wungirije mu ngabo z’Umuryango wa Africa yunze ubumwe zari muri Sudan ziswe (AMIS).

Mu 2009 na 2010 yari umuyobozi w’ishuri rya gisirikare rya Nyakinama n’umuyobozi wungirije wa Rwanda Peace Academy.

Hagati ya 2010 na 2012 yari umuyobozi w’ikigo cy’amahugurwa ya gisirikare cya Gako. Umwanya yavanyweho agirwa umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka yari ariho kugeza ubu.

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Sawa tu! Genda ukorere inoti, uwagira ngo bahamagaye nka batanu byaryoha. Rwanda urashoboye n’uko mbivuga bamwe bakanga kubyemera. Uzatorereyo ‘Yego”

    • Ni Ishema kugihugu cyacu kuba muruhando rw’amahanga bigaragara ko dushoboye kandi niko BIRI, BIRANSHIMISHIJE. CASH ZIZA NYUMA YAKAZI NO KWIYUHA ICYUYA@ UWIMENA

  • Focas, akazi arakazi, no kwiyuha icyuya ibyo n’ibyabatari exeperienced kdi we ni very exeprienced, RDF sibyo uyibwiriza, ni utuntu twabo. Ahasigaye korera inoti uzane twubake igihugu. T

  • Azakorera inoti ariko wowe uhere mu magambo n’inzara ikurye.

  • Ngo Maj Gen? Are you sure? Cyangwa ni Lt Gen? Check well @umuseke editor

    Naho ubundi, iri rya jabo riduha ijambo turirimba mu ndirimbo yubahiriza igihugu cyacu “Rwanda nziza”

    • Gutora Yego tuzaba twubaka Igihugu cyacu ,naho icyizere natugirira nuko tugikwiye.Dukomeze dukunde Igihugu cyacu byose tuzabigeraho nibitaraza!!!

  • Gutora Yego nuguhesha ishema Igihugu cyacu, Kandi ibyo byose bigerwaho nuko mugikunda !!Dukomeze kugikorera maze twibere bandebereho.Guhitamo Abayobozi bacyu bajya Darfur nuko bashoboye kandi ukomeze kubiharanira.

Comments are closed.

en_USEnglish