Nyaruguru: Bamwe mu bubatse ibiro bishya by'akarere ntibarishyurwa
Inyubako nshya y’Akarere ka Nyaruguru yatashywe mu cyumweru gishize, nyamara abafundi n’abayede (aide macon) bayikozeho bavuga ko kugeza ubu hari amafaranga bakoreye batarishyurwa.
Aba bafundi n’abayedi bavuga ko bishimira kubona inyubako nziza basoje nk’igikorwa remezo mu karere kabo k’icyaro, ariko kandi bakavuga ko ibyo batabirya cyangwa ngo babibwire abo bagomba kurera kuko hari amafaranga batahawe y’umurimo bakoze.
Aba bafundi batunga agatoki ba rwiyemezamirimo ngo baba bagambiriye inyungu zabo bakarya imitsi ya rubanda.
Aba bafundi ndetse n’abahereza abo bakunze kwita abayedi badutangarije ko bose hamwe bambuwe amafaranga ari hagati ya miliyoni imwe na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Ntawukuriryayo Samuel umwe mu bakoze kuri iyi nyubako utarahembwe amezi abiri yabwiye Umuseke ko ikibazo cyabo bakigejeje kuri rwiyemezamirimo watsindiye isoko ari nawe ushinzwe kubahemba akabatera utwatsi akababwira ko ikibazo cyabo bakigeza ku mucungamari w’Akarere.
Ntawukuriryayo ati “Twaheze mu gihirahiro kandi inzu dore ngiriya barayitashye, mu gihe ikibazo cyacu bose bakizi ariko ntacyo bagikoraho.
Uwaduhembaga ni rwiyemezamirimo watsindiye isoko ariko tumubajije impamvu hari amezi amwe tutahembwe atubwira ko tuzabaza kontabure (Comptable), twarabajije kugeza no kwa meya (Mayor) ariko bakomeza kutubwira ko bari kugikurikirana n’ubu inzu yaratashywe, twarategereje ashwi.”
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru bwo butangaza ko ibi byatewe n’uburangare ndetse n’intege nke za Rwiyemezamirimo Eric Nteziryayo wahawe isoko ryo kubaka iyi nyubako.
Kalixte Nyaminani ushinzwe ibikorwa remezo mu karere ka Nyaruguru yemeza ko uyu rwiyemezamirimo ibikorwa bye byose yagiye abikora biguruntege.
Yagize ati “ amafaranga yose asohoka mu karere agira uburyo asohokamo kandi ku buryo bwanditswe, uyu rwiyemezamirimo hari ibyo twamusabye kugira ngo tumwishyure amafaranga twari tumusigayemo ariko kugeza na n’ubu ntarabizana .
kuba hari abatarishyurwa rero turabizi ndetse bahora banaza kutwishyuza tukabasobanurira uko ikibazo giteye, natwe ubu dutegereje ko azazana izo nyandiko zirimo inyemeza buguzi n’ibindi ubundi tukamwishyura amafaranga twari tumusigayemo.“
Uyu muyobozi ahumuriza abatarishyurwa ko amafaranga ubuyobozi bw’akarere burimo uyu rwiyemezamirimo aruta kure ayo abarimo ndetse ko mbere yo kumwishyura ubwo azaba azanye ibyo asabwa byose ko bazamutegeka kubanza akishyura abo bakozi afitiye imyenda.
Umuseke wagerageje kuvugana n’uyu rwiyemezamirimo ariko ntibirashoboka kugeza ubu.
Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ariko rero udukosa nkutu hari igihe tugaraga cyane cyane cyane munzgo zo hasi, gusa aba bishinzwe bagakwiye kujya bishyura abaturage baba bakoreye ibi bikorwa kuko nubundi akarere nakabaturage, naho niyo utangiye kubambura nutwo bakoreye, ubwo nikizere ki ko uzaba service nziza muri yio nzu bamaze kubaka?
Martin iyo nkuru nibyacitse kabisa!!Niba akarere kemera ko kagifite amafacture katarishyura company ,kuki uvuga ko abantu bambuwe?Ndabivuga nka chief technique kwa eric.ubundi se ibibazo bya milioni imwe ko atariwe ubibazwa mwwabibajije abo bireba.ibi njye si mbibona nkikibazo
Ngaye cyane uyu wiyita ngo ni chief technique kwa eric (niko yanditse)uvuga ngo kuba abubatse bureau y’akarere batarahabwa utwabo ntabibonamo ikibazo, kuko arirengagiza y’uko uwakoze agomba guhembwa kandi agahemberwa igihe, kuko aba agomba gukemura ibibazo bye atinshingiye kunyungu za bamwe kandi batamutungiye umuryango,.Wowe rero chief, waba hari igihe ukora ntuhembwe?jya umenya ko niba uhaze abandi bashonje kdi umwijuto w’ikinonko ugirango imvura ntizagwa!niba uhaze ejo ushobora kugwa isari
Akakarere gakoze agashya,iyinzu irimunyubako zamberenziza muturere twu rwanda,mayor agomba kubihemberwa na team bakorana,nabandi bayobozi barebereho.
Comments are closed.