Bamwe mu bari mu cyiciro cya 3 cy’Ubudehe Compassion igiye kubavana mubo ifasha
Muhanga – Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Abayobozi b’umushinga Compassion Internationale, Abayobozi b’amatorero uyu mushinga ukoreramo n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, Pasteri Rurangwa Sylvain Umuyobozi w’uyu mushinga mu mujyi wa Kigali no mubice by’Intara y’Iburasirazuba yifuje ko abana bafite ababyeyi bari mu cyiciro cya gatatu cy’Ubudehe bavanwa ku rutonde rw’abo Compassion ifasha.
Iyi nama yabereye mu Karere ka Muhanga yagarutse cyane ku buryo hanozwa imikorere n’imikoranire hagati y’ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’umushinga muri rusange ariko hibandwa cyane mu guhitamo abana umushinga Compassion ukwiye kuba ufasha bakomoka mu miryango itishoboye.
Pasteri Rurangwa Sylvain Umuyobozi w’uyu mushinga Compassion mu mujyi wa Kigali no mu bice by’Intara y’Iburasirazuba avuga ko mu gutoranya abana bafashwa n’umushinga hatitawe ku batishoboye ahubwo ko habayemo n’amarangamutima yatumye hashyirwamo abana bafite ababyeyi bishoboye.
Ati “Ntabwo abari mu cyiciro cya gatatu cy’Ubudehe bose bazavanwa ku rutonde rw’abagomba gufashwa kuko hari igihe mushobora gusuzuma mugasanga nubwo bari muri icyo cyiciro bagifite imibereho itari myiza turasaba ko mushishoza.”
Pasteri Bigaraba Philippe umwe mu bafite itorero rikorana n’umushinga avuga ko mbere umushinga ukiza hari bamwe mu baturage biyitiriraga abana batari ababo bakabandika ku bantu bakuze bigaragara ko bafite amikoro make, ariko ko baje gukora igenzura biba ngombwa ko babavana k’uri urwo rutonde ku buryo n’umubare w’ababa bakirimo ari bake.
Uwamariya Béatrice umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yashimye ibikorwa uyu mushinga umaze kugeza ku baturage kuko ngo gufasha umwana ari ugufasha igihugu gutera imbere.
Gusa avuga ko mu gukora ijonjora ry’abagomba kuvanwa kuri urwo rutonde byakoranwa ubushishozi kuko hari igihe hakoreshwa amarangamutima abatishoboye bakaba aribo bavanwaho.
Uwamariya ati “Niba umwana wa Mayor ari mu bafashwa uwo mwabuzwa n’iki kumukura kuri urwo rutonde, hari n’abahora bifuza gufashwa kandi bigaragara ko bateye imbere dufite izo ngero.”
Compassion Internationale mu Rwanda ifasha abana ibihumbi 83, Miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda niyo ahabwa amatorero akorana n’uyu mushinga, muri aya mafaranga harimo n’imishahara y’abakozi ba Compassion.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga
1 Comment
Hazakorwe ubushishozi cyane nkanjye nkorera kwa muganga ariko iyo urebye abantu baje kwivuza usanga ahubwo abakene aribo bashyize mu kiciro cya gatatu 3. ugasanga ahubwo abari mu kiciro cya kabiri nibo bakanyakanya, nawe se fata umuntu uba atagira ni nzu ye abayeho akodesha uwo muntu wamushyira mukiciro cya gatatu gute?
Comments are closed.