Digiqole ad

Bamwe mu bantu bibarutse ari bato cyane mu mateka

Mu bihugu hafi byose hari amategeko agenga imyaka runaka yo gushinga urugo, nyamara henshi ngo birirengagizwa kuko hari abashyingirwa ari bato cyane, abatangira ubusambanyi kare cyane ndetse n’abafatwa ku ngufu ari bato bikabaviramo kubyara. Hari ariko nababyaye ari bato cyane ku buryo butangaje. Isomere nawe;

Lima ubwo yari atwite na nyuma yo kubyara

Lima ubwo yari atwite na nyuma yo kubyara

Umuntu wa mbere wabyaye ari muto cyane ku Isi yitwa Lina Medina akaba ari Umunyaperu wibarutse afite imyaka 5 n’ibyumweru 2. Kubyara kwe byabaye inkuru ikomeye kuko byabaye mu w’i 1933 kandi bikaba byari ubwa mbere humvikanye umuntu wibarutse ari muto bigeze aho.

Medina ubu ufite imyaka 78 ntiyigeze atangaza se w’umwana kandi ngo bishoboka ko na we ubwe atamuzi. Umuganga wamukurikiranye yatangaje ko atavugaga ibisubizo bihamye iyo yabazwaga kuri se w’umwana.

Se wa Medina yaje gufungwa bakeka ko yaba ari we wafashe ku ngufu umwana we maze akamutera inda ariko habuze gihamya maze ararekurwa.

Medina rero yibarutse umwana w’umuhungu umeze neza, ariko akaba yarabyaye abazwe. Uwo mwana yamwise Gerardo yagize ubuzima bwiza ariko aza kwitaba Imana ku myaka 40 azize indwara yo mu magufa.

Undi ni Jenny Teague ni umukobwa w’Umwongerezakazi waciye igikuba ubwo na we yibarukaga muri 1997 ku myaka 12 gusa. Iyi nda ngo yari yarayitewe n’umuhungu w’imyaka 13 kandi ngo ntiyatekerezaga ko yatwita, dore ko bwari n’ubwa mbere akora imibonano mpuzabitsina.

Yibarutse umukobwa rero amwita Sasha ubu akaba afite imyaka 15. Teague we ubu afite imyaka 27 kandi yibarutse n’abandi bakobwa 2. Yagize ati “Nari mfite ubwoba bwinshi mbonye umuganga ateruye Sasha wanjye, nibazaga ibyo nakoze, ariko nareba mu maso h’umwana wanjye nkumva mfite ibyishimo kandi ndamushaka”.

Kugeza ubu, Teague arimo kwiga imibare n’icyongereza kandi yizera kuzakomeza kwita ku mwana we uko bikwiye. Yavuze ko atigeze agira ubuzima bwiza nk’umubyeyi w’imyaka 12 kandi ko atifuza kubona Sasha abyara ari muto.

Muri Kenya naho Umwana w’umukobwa w’imyaka icyenda (9) yibarutse umwana w’umuhungu ku wa mbere tariki 28/05/2012 mu bitaro bya Kangemi.

Mu ntara y’amajyepfo y’u Rwanda, mu 2010 havuzwe inkuru y’umwana wibarutse afite imyaka nawe icyanda n’ubwo bitigeze byemezwa kwa muganga kuko hari abavugaga ko yari afite imyaka 13.

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.RW

en_USEnglish