Digiqole ad

Bamusigaga amazirantoki ngo anukire Interahamwe arokoka Jenoside atyo

Ntarama-Bugesera: Jenoside yabaye mu Rwanda yatwaye benshi, abandi ibasigira ibikomere ku mubiri no ku mutima. Habumuremyi Roger w’i Ntarama yamaze iminsi asigwa amazirantoki na Se umubyara ngo anukire Interahamwe zigire ngo yarapfuye.

Habumuremyi Roger wasigwaga amazirantoki kugira ngo Interahamwe niziza kumwica zigire ngo yarapfuye.
Habumuremyi Roger yabashije kurokoka mu nzira zibabaje

Ubwo Habumuremyi yatangaga ubuhamya mu muhango wo kwibuka abajugunywe mu nzuzi n’imigezi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko yari umwe mu batutsi bari bagiye kwicirwa muri Kiliziya ya Ntarama (Ubu yabaye urwibutso), ariko kubw’amahirwe aza kuhava, akaba yaraje kurokokera mu rufunzo rw’igishanga cya “Rucahabi” cyari cyariswe CND kuko cyari cyahungiyemo Abatutsi benshi.

Habumuremyi avuga ko benshi mu bari batuye mu Murenge wa Ntarama nawe arimo, bahungiye muri Kiliziya bazi ko bari burokoke, basanga ibintu byahinduye isura Interahamwe ziza kuhabasanga.

Nyumka yo kurokoka ubwicanyi bwo mu Kiliziya yashatse kujya kwihisha mu mashuri naho ngo asanga abari bahihishe batewe, ariko barimo kugerageza kwirwanaho kugeza aho Interahamwe zitabarije ingabo zarindaga umukuru w’igihugu (Garde Présidentielle) zikaza zikabamishamo amasasu.

Mu buhamya bwe, Habumuremyi avuga ko umunsi wo kuwa 30 Mata 1994, adashobora kuwibagirwa kuko aribwo bamutemaguye umubiri wose (Amaguru,amaboko,Umutwe).

Mu gihe ibyo bikomere byari bitangiye kubora Umubyeyi we (Se) wari ukiriho yamusigaga amazirantoki kugira ngo bajijishe abicanyi nibazajya bagera hafi ye bajye bagira ngo yarapfuye batamuhuhura.

Agira ati “Nari naraboze, mfite bikomere umubiri wose, sinari nshoboye guhaguruka, Papa yajyaga agenda akazana amazirantoki akansiga umubiri wose ngo nibaza kuza kwica bakubitwe n’umunuko bagire ngo narapfuye.”

Habumuremyi yivugira ko uretse ko nawe yari ategereje urupfu, ngo n’abandi ntibari bakimubaramo umuntu wajya mu bandi aho bari bihishe dore ko ngo yanatakaga cyane bigatuma abo bihishanye nawe bagira impungenge ko bashobora kubavumbura.

Bityo bamushyiraga ahagaragara ngo Interahamwe niziza zibe ariwe ziheraho aho kugira ngo akomeze kubabara, gusa umubyeyiwe we ntiyigeze amukuraho amaboko.

Se yakomeje kujya amusiga amazirantoki aho babaga bamushyize imbere ahagaragara, kugeza aho Inkotanyi zaje zigatumaho abantu bose bari muri CND ( cya gishanga cya Rucahabi). Gusa Habumuremyi we ntiyabonye uko yikura aho yari ari kuko nta mbaraga yari agifite zo kwigenza.

Igitangaje nyamara, nyuma y’uko Inkotanyi zigeze muri aka gace, yongeye kumara iminsi itatu mu rufunzo rwa Rucahabi ari kumwe n’Interahamwe kuko zikimenya ko Inkotanyi zaje nazo zahungiyemo, zikamusangamo yarananiwe kwivanayo.

Interahamwe zaje kumuvumbura zigiye kumwica zimuhuriraho n’Inkotanyi, ziraneshwa zigenda zitamwishe arokoka atyo, Inkotanyi zihita zimusangisha abandi i Nyamata.

Ubu Habumuremyi avuga ko amaze kuba umugabo uhamye, akaba yarashatse ndetse amaze kubyarana abana, kandi ngo akomeje kwiyubaka.

Habumuremyi asaba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko uburyo bashyiraga hamwe bari guhigwa, ari nako bakwiye gushyirahamwe muri ubu buzima bwo kwiyubaka no kubaka igihugu.

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ndakeka nta kibi abatutsi bari muri iki gihugu guhera 1959 batabonye.gusa biratangaje,byageraho bikababaza kuko ibi byose bitahawe agaciro

  • Igietekerezo kiza…ikiringombwa uko abatutsi bafatanyaga bahigwa biringobwa ko bafatanya biyubaka. komera kandi imana ishimwe ko wabashije kwiyubaka ukaba waratagiye umuryango mushya.

  • Komera ntakidakiza umuntu iyo atarugezweho nawe se amazirantoki!ahaaa,icyambwira ko papa we agihari!

  • Mbega akaga! ihangane kandi komera ,Imana ikiriza mu kwiheba kandi inkware yinyabugingo itora mu itongo ryuwayihigaga!!duharanire kwigira ,twibuke tuniyubaka ariko twubaka ubumwe bwacu!

Comments are closed.

en_USEnglish