Digiqole ad

Bamaze kundogera umwana nanjye nakize uburozi bwabo

Muraho neza bayobozi b’Umuseke

Mbandikiye ngirango ikibazo mfite mugitangaze hari abantu bashobora kumfasha kugikemura.

Ndi umubyeyi w’abana batatu, mfite umuryango, dutuye i Kigali, ariko siho iwacu, iwabo w’umugabo wanjye nanjye turi abo mu Bugesera, tumaze n’igihe kinini rwose tuba i Kigali.

Mu myaka 14 maranye n’umugabo wanjye nta mahoro twigeze tugira, atari uko aritwe tuyibuza ahubwo tuyabuzwa na bene wacu b’aho ku ivuko.

Mu by’ukuri twabanje kujya turwaza cyane abana bacu babiri bakuru, abana bakarwara cyane bakiri bato, bagera ku myaka ibiri bagakira, malheureusement umwe we yitabye Imana ataranageza ku mwaka.

Mu by’ukuri kwa muganga ntaho tutageze, hose tukavuza bakatubwira ko nta ndwara babona ku bana bacu, abana iyo bafashwe bararira cyane umaze guca akenge akavuga ko ababara mu rubavu. Kwa muganga twajyayo bikanga bakabura indwara n’imwe.

Nyuma gato y’uko nshatse nanjye ubwanjye nararwaye, ndaremba pe, ndaremba ariko kwa muganga bakabura indwara kugeza mvuwe mu Kinyarwanda n’abo n’ubundi nakwita nabo ko ari abarozi.

Ikibazo uko giteye ni uko mu by’ukuri baturoga, ndetse bakarengaho bakatwigambaho ko nta mahoro tuzagira, nta kindi dupfa uretse ngo kuba naranze umusore wo mu muryango duturanye akaza gupfa, bamwe bavuga ko yiyahuye ariko si nabyo yararwaye arapfa, ariko ab’iwabo bavuze ko bampigira.

Kurogwa nabanje kubibwirwa n’aho nivuje mu ba Kinyarwanda, maze gukira ngirango ntibizongera, ariko byakomereje ahubwo ku bana banjye, nabo n’ubu barabyigamba ko bazabica. Ndetse babibwira n’ab’iwacu ko nta mahoro nzagira n’ubwo batavuga icyo nakora nibura ngo bampe amahoro.

Mu by’ukuri birakomeye cyane kuko mu butabera bambwiye ko bigoye kugira icyo babikoraho kuko nta gihamya ifatika ko aribo bari kundogera abana, ibi ndabyandika kuko iyi Pasika yose twari kwa muganga umwana muto yaturembanye cyane, ubu yatoye agahenge ariko ni hahandi isaha iyo ariyo yose yakongera akaremba.

Umugabo wanjye ntabwo yifuza ko dusubira mu bavuzi twagiyemo bo mu kinyarwanda avuga ko bidakwiye urugo rwacu rwizera Imana, hari ubwo njyewe umujinya unyica nkumva mu by’ukuri najya kwihorera nanjye se nkabaroga cg nkatanga amafaranga nkabihimuraho, ariko umutima nanone ukambuza ndetse n’umugabo akandema agatima ko bizarangira.

Ariko mu kibazo nk’iki birankomereye cyane kubyihanganira, ubutabera ntacyo bwabikoraho kuko nta bimenyetso mu gihe abashaka kumpekura bahari banabyigamba, umutima wanjye uraremerewe birakomeye kwakira bene aka karengane katagaragara neza mu maso y’utagakorerwa. Gusenga turasenga cyane, tukajya no mu byumba by’amasengesho no mu nsengero tukararamo n’abana rimwe na rimwe ariko sinzi ngo nzizahangana kugeza ryari.

 

0 Comment

  • ikibazo cyawe kirunvikana abaroga na barozwe mbatwikirije amaraso ya yesu chisto niyo azakirangiza

  • kuki urambiwe tegereza imana irakuzi kandi izagukiza abanzi naho niyo  baba aribenshi

  • Jeremy 33:3: ntabaza ndagutabara nkwereke ibikomeye utabasha kumenya.Uwiteka aravuga ngo: uzanshakana umwete azambona,…ibyo byose uvuga nabiciyemo ariko Uwiteka yarabankijije kuko namwumviye, iga gukora veillée wenyine iwawe, ha Uwiteka umwanya uhagije, mwizere cyane kandi ukurikize amategeko y’Uwiteka. Uwiteka bane nawe, ajye mu byawe, agutabare…

  • Madam we mbanje kukwihanganisha rwose urangayitse cyane peeee,ariko nnone sinabura kugira icyo nakubwira,amarozi abaho peee,igihe cyose abagome bakiriho amarozi nabarozi birahari.Rero niba ujya kwa muganga bakananirwa kugira icyo bakumarira,bisobnuye ko ucyeneyenizindi izindi mbaraga zikomeye cyane kurenzaho izo zabarozi,kandi ndakubwiza ukuri ko ,ntabwo warogwa ngo nawe ujye mubarozi ..icyo gihe ntacyo waba ukoze,ntacyo bakumarira kuko nabo ntacyo bafite barusha bagenzi babo(abarozi)ahubwo usanga hari ibyo bagukuramo hanyuma bakkagushyiramo ibindi bibi kurusha.Icyo wakora niki?shaka abakozi bimana bafite amavuta(ubushobozi bahabwa nImnana kugirango bakore uwo murimo)naho ibyumba ukuramo ubuhanuzi gusa bukubwira ko nyine warozwe ntakindi,ushake abakozi basanzwe bakora deliverance(amasengesho yokubohora)ujye kuri gahunda yamasengesho Imana izagukorera ibikomeye kandi nibatihana bizabagaruka ahubwo aribo…….ntayindi nama jye nakugira kuko icyi kibazo. Ntabwo cyoroshye kuko sikinyama namaraso,ahubwo umwuka.

    • good advices

  • nshuti yanjye  ihangannire icyo kigeragezo kuko aho biva bikagera biraryana ,kdi wicika intege mu gusenga kuko niho uzabonera ibisubizo byicyo kibazo  gusa,kdi ugerageze witabaze nabakozi bimana bagufashe gusenga birukane abo badayimoni babavogerera urugo ..uzagerageze uhamagare izi numero nizumukozi w Imana mpamya ko yambitswe imbaraga na kristu ubimuganirize 0788705146 pastor Daniel

  • Amarozi nkayo ni psychology! Ubundi uburozi buta affectant umubiri biologically habaye contact nambwo ni umubiri wawe ntango buba ari uburozi! Ahumbwo ni ibebera mu mutwe! Iyo umfite ukwemera ko ayo marozi ashobora kugufata. Azagufata. Kandi niba utabyemera ntibizagufata! The only way yo kubikira ni uguhindura beliefs zawe. Ushobora ku ifashisha imana niba uyemera! Or science! But ugomba kwikuramo kwemera ko ibirozi nkibyo bibaho! It’s the power of believe! Abana bawe niba bakiri bato you can keep believe yuko ari bazima! Kuko igihe cyose uzishyiramo ko ari amarozi they’ll keep suffering! 

    • Dear do not think it as a psychological issue! Umubiri wawe iyo uhuye n’ikintu kitari kiza urivumbura kd nawe uteye nk’andi.Wibigira imikino kko nawe ufashe acide wapfa!Ngaho “Can you believe that Acid will not kill you and take it as a beer”?Try and you will tell me later.Amarozi abaho kd ni imbaraga z’abadayimoni.Satani ariho kd arakora.Kuki wakwemera ko imbaraga z’Imana zibaho ntiwemere ko iz’umwijima zibaho!Mama senga Imana kd ntacyo bizagutwara. Kandi Imiti yose ya Kizungu duhabwa mu bitaro nayo iva mu biti n’ibindi biremera by’Imana. Gusa hari abavura bya kinyarwanda kd batari abapfumu.Rero ntukareke abana bawe bapfa niba hari uwabavura.

    • nonese ko ari we ubibelievinga abana bo ko ntacyi bazi no uri psychology yabo ntabyo bo  batekereza watubwira gute ko bo barwaye >??according to what u said its the one who believes it who should suffer ubwo mama wabo ariko abana bo ntacyo baba!

    • Ndagushyigikiye cyane Peace we!Muri mwese nzi ko muzi indwara ya asima. Mu muryango wacu ibamo, ku buryo mu bana twavutse turi 7, babiri barafashwe, musaza wajye agire gutya azane umugore umwana we w imfura iramufata akajya ananirwa guhumeka , Musaza wajye kuko yari azi ko ubu burwayi na bene nyina baburwaye  yamujyanaga kwa muganga.Akumva ari ibisanzwe. Umugore we agire gutya azana abakozi b’Imana (na ko ba Satani) baze babwire umugore ati umwana wawe yararozwe, yikoza muri plafond avanamo ibintu,n uwamuroze aramuvuga, avuga umuntu wo muri famille, imiti bamuhaye kwa muganga barajugunya babyita ngo “mu izina rya Yesu”. Icyantangaje nyuma yo kuvana ibintu muri plafond umwana yakomeje kurwara.Ubu umwana iyo afashwe nta kujyana kwa muganga, ubwo se murumva koko uyu mwana napfa atazaba azize ababyeyi b’injiji?Asima barayikinisha ntibayizi!! Ubu inzangano zaraje ngo amarozi ya he?Mujye mumbaza narumiwe abaseenzi(gusenga) bari hanze ha!!

  • Mbanje kuguha pole kubwibyo waciyemo birimo no kubura umwana wawe,ariko nanone nkaba nshaka kukugira inama nkuko wayisabye.ugomba gukizwa ukakira umwami yesu nkumwami numucunguzi wubuzima bwawe, uwo mwami rero iyo umaze kumwakira utangira ubuzima bushya ufashwa na mwuka wera mubuzima bwa buri munsi usoma nijambo ry’Imana kugira ngurusheho gusobanukirwa ibyurwo rugendo.icyo gihe rero ntuzaba ugitinya abarozi ahubwo uzasenga mumbaraga usenya ubwo burozi bwabo kandi wizeyeko Imana wizeye wakiriye iri hejuru yabo barozi, ntuzatinya ukundi.ubundi kwizera nukubona ibidahari nkibihari, iyo ufite ubwoba ntuba ufite kwizera. ubuzima bwawe nurugo rwawe uzarushinganisha mumaraso ya yesu ubundi witurize, kandi ntuzatongane nabo kuko intambara zacu ziso mumubiri ahubwo nizo mumumwuka nkuko muri efeso 6: 10-18.NTUTINYE KOMERERA MUMWAMI ntamwana wumuntu ufite ubushobozi bwo kuvugako utazagira amahoro murugo rwawe kuko ntabushobozi afite abugira iyo wabyemeye.Imana ibarinde kandi mugubwe neza mwizina rya yesu.

  • Nshuti yanjye, ni byiza ko uzi Imana. None se wumvise ko hari ikiruta Imana? Satani akoresha uko ashoboye ngo atubuze amahoro. Koresha Imana yawe nawe umubuze amahoro. Nta yindi nama nakugira. Kuroga ni icyaha cyitwa kwica. Kubigambirira ukabikora Imana izabiguihanira kandi bikomeye. Witekereza kwica ngo unabishyire no mu bikorwa kuko ijambo ry’Imana riravuga ngo : guhora nukwanjye kandi rikongera ngo ugiranye ikibazo numuntu Imana iragutabara, ariko ugiranye ikibazo n’Imana watabarwa nande? Komera ku maaengesho kandi wigishe n’abana bawe nubwo ari bato gusenga . Isengesho ry’umwana riba rikomeye kuko nta bindi byerekeranye n’inzangano n’inzika abana baba bafite . Ubigishe gusengera uburwayi bwabo ariko wirinde kubabwira ko kanaka ariwe mwanzi wabo. Courage kandi Imana ibe kumwe nawe mu bitekerezo no mu bikorwa.  

  • ZABURI 35 iravuga ngo rwanya abandwanya, senga iri sengesho buri mwanya wose ubonye kandi buri gihe abana bawe ubatwikirishe amaraso ya YESU. UWITEKA NI WE UKIZA INDWARA ZOSE AKANABABARIRA IBYAHA BYOSE. Komera imbere ni heza.

  • Ese ukeka ko uwo musore wishe wowe atari umuntu?warangiza ngo wizera imana! utazi abakobwa arababarirwa! mbabajwe n’umugabo wawe n’abana bawe bazira n’ibyo batazi

    • kubenga umuntu no kumwica biratandukanye.

      • Urebye ni kimwe,ahubwo byo si ukwica gusa ni iyicarubozo,kandi burya umuntu umuntu upfuye mu buryo buri morale simpamya ko aba akiri umuntu

  • mwaramutse nagirango nihanganishe uwo mumama mu byukuri tukiri muri iyisi tugomba guhura nibigeragezo ariko nahumure mu byukuri izere Imana gusa nahubundi nanjye rwose buri munsi njyana abana kwa muganga nkabura indwara buri munsi njye ndwana nayo marozi gusa niba ubizi neza nta mbaraga zabadayimoni ziruta iz’Imana Imana ishobora byose igenga byose gusa rimwe na rimwe habaho gucika inenge z’umwana w’umuntu rwana urugamba kandi uzanesha nucika inenge bazaba bakubonye , mukuru wanjye ayo marozi ayamazemo imyaka 17 kandi arapfa akazuka yibeshye numunsi umwe nta senge yapfa niyo mpamvu hora ku mavi gutabarwa kuri hafi

  • Utakurusha gusenga ntakajye agutera ubwoba. Senga cyane Imana izagufasha igukize abo barozi, hejuru y’imbaraga zose hari iz’Imana.

  • Wa mubyeyi we, icyo nakubwira ni ijambo ryo kugukomeza. Izo ,ntambara twese tuzibamo. Gusenga nicyo gisubizo ariko ni ukureba uburyo usenga, kuko ijambo ry’imana ritubwira ko isengesho ry’umunyabyaha ari ikizira imbere y’uwiteka. Sinkuzi singucira urubanza. Isuzume urebe niba nta rwango rwuzuye umutima wawe, niba ntanzika, umujinya n’ibindi.. Ikindi nakubwira ni uko imana uko uzayifata  usenga niko izakwiyereka. Nuyifata nk’inyamaboko izaza ari inyembaraga ikurwanirire. Nuyifata nk’inyantege nke niko izaza. ikindi wamenya ni uko ari imana ifuha itemera kubangikanywa. None se ko wumva wajya mu bapfumu, ukirwanirira ukaroga, niba wabyishoborera imana urashaka ko igufasha iki? Banza wiyumbishe ko gutabarwa kwawe ntahandi kwaturuka usibye ku mana yonyine, ariyo murengezi n’umucunguzi, ibindi izabikorera kwiyubahisha. KOMERA.

  • ikibazo cyawe nagisomwe kirababaje ariko nibajije byinshi kugusenga kwawe.niba usenga ntiwagatekereje kwihorera rwose kuko ijambo ry’imana riravuga ngo guhora nukwiwiteka kandi tugomba kubabarira kugirango Data wo mu ijuru natwe atubabarire ibicumuro byacu gusa inama nukwirundumurira mu Mana numuryango wawe ugasenga utisengesheje kandi ukizera ko ibyo usengeye Imana igomba kubiguha. genda wegere Umukozi w’Imana usengera ku kidendezi azagufasha kandi uzahakura ibisubizo by’Imana .urwo rusengero ruri munsi yikibuga cya kanombe

    • nakurangira umuganga ariko sinzi uko nakubona!

  • Imana ibahe umugisha mwese kandi mbanje kwihanganisha uyu mumama mugenzi wacu nshimira cyane inama zanyu cyane nshimangira inama fofo yamuhaye, ndagira nti wa mumama we ;Komera ariko izere neza ko Yesu ariho kandi akiza ubanze ubi mediter ubyishyiremo neza ufate aga chambre munzu yawe ujye usengeramo kandi ugire kwizera nkukwintumwa urumva nange bandogeye umugabo gutyo ndavuzaaaaa kwa muganga biranga neza umuntu wari inshuti yange anjyana ku mupfumu pe ariko narasengaga mfite no kwizera tugenda ambwira ko ari umuvuzi rwose tugezeho mparebye uko hameze murebye mbona akorera satani pe nshikama mukwizera ndavuga nti satani ndatashye sinzagukorera nashaka azapfe. nageze murugo njya mucyumba ndakinga neza nsenga Imana nyisaba ibintu bibiri nyisaba ko yamfashiriza umugabo ikamukiza ububabare kuko yaribwaga cyane mumutwe birenze ntiyavugaga byari byaramubabaje tellement que kuvuga nabyo byamubabazaga Imana rero nayisabye kumworohereza ububabare ikampa nikimenyetso cg se ikamutwara akipfira ntakomeze kubabara ntafite icyo mukorera ariko ndayibwira nti napfa uraba wemeye ko satani agira imbaraga kandi waramutsinze none rero ngaragariza imbaraga zawe ndakwizeye uziko numvise ijwi rimbwira ngo nimusige amavuta mumutwe ya vaseline nayamusiga agasinzira atarasinziraga mugitondo akamvugisha ngo nibiki nakoze jye nguhaye ubuhamya bwange ntuzasubire mubapfumu nabarozi satani yazamywe no kwiga no kurimbura ntakiza hakiza Yesu komera senga umutima wose uwerekeze ku Mana ubundi ukiranuke gusa byose arabikuraho yesu

    • Uzajye kwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruahngo kuri iki cyumweru gikurikira Pasika, kuwa 27/04/2014. Ufite ukwemera ko Yezu akiza mu gihe cyo gutambagiza isakramentu ritagatifu uzabona uko impuhwe ze zikora.

  • Bwoko bw’ Imana mbaje kubasuhuza mu izina rya Yesu. Nasomye ibaruwa yawe nsanga ibabaje ariko  ibyo uvuga BIZARANGIRA. Uko ikigeragezo cyawe cyatinze ni nako gusubizwa kwawe kuzaba uko igihe cyawe wifuza kubwa neza. Gusa niba usenga IMANA ntucike INTEGE ngo ushake KWIHORERA kuko icyo gihe G– USENGA wabyihorera. Biliya Ijambo ry’IMANA iratubwira ngo soma LUKA 10 :19 ; LUKA 18:27 ugendere muri ayo magambo ibibazo byawe bizarangira.Hanga amaso UGUTABARA KU IJURU kandi izabikora ndakurahiye. Aho wasengeye hose si ikibazo nta nubwo ari IGISUBIZO ( Icyo bisaba ni UKWIZERA KWAWE kandi ufite AMAHIRWE ko UMUtWARE wawe agushyigikiye.  Nanjye nk’umukozi w’uwiteka nzabasengera kandi BIZARANGIRA. Mpagaze mu Butware nahawe n’Uwiteka n’ IMBARAGA z’UMWUKA WERA ndategetse ngo mube amahoro.Imana ibane namwe tuzakomeza dusenge kandi nibishoboka tuzabonana.

    • umva chou uzarebe umukozi wimana witwa mama yosua tel 0783280215 azagufasha bihagije kuburyo uzumva unyuzwe kandi uzambwira

  • Umva nshuti, umurozi araroga koko nibyo ariko ku mara umuryango ataremye ntibishobokaasenga shitani nibitambo byinshi, ariko senga utajejnjetse, kuko kuba ukiriho suko agukundaimana ifite umugambi  wayo kandi mfite ikizere ko uzabona igisubizo courage, kuko uko ugira ubwobanibwo agushobora tuza kuko atakugaburira acide , icyo kibazo natwe turagifite mumuryangoariko iyo dusenga ntabwoba birashira

  • Reka nkwibwirire wa mubyeyi we, oya gukomeza kurira gusa ukijijwe n’uko wagize imbaraga zo kwifungura ukabasha kuvuga ibyawe aka wawundi ngo ujya gukira indwara arayirata, iyi mibabaro njye ndayikurusha kuko ibyo nari narahuye nabyo sinenda kubivuga ngo mbirangirize aha, abagome bari barambushabushe n’umuryango wanjye nanjye ubwanjye nari intere bari basigaye bansabira ngo nipfire, nta bitwa abakozi b’Imana ntagiyeho baransengeye biranga, Imana ya Muganga RUTANGARWAMABOKO ishimwe kuko niwe yakoresheje aranzura niko navuga kuko nari narapfuye, si umuganga gusa ahubwo njye mbona ari n’umuhanuzi. sha nawe komera humura kugera kure siko gupfa nanjye sinibwiragako iryanjye ryacya. uyu muganga akorera i Nyarutarama ku KIGO NYARWANDA CY’UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO icyo nakubwira cyo ni uko Imana iba ifite inzira nyinshi ikirizamo turetse kwizirika ku byo amadini gusa kuko n’ubundi siyo gakiza ka muntu, iyo uba warumvise ibiganiro batanga kuri radio ahari uba warumvise ubuhamya bwanjye. ku bindi nushaka uzanabahamagare kuri izi nomero zabo: 0788514177

  • Imana iguhe umugisha,Humura nta kigeragezo kibasha kukugeraho kiruta ukwizera kwawe “1Abakorinto 10:13” rero komera mu kwizera kuko hari isezerano ryo gukira indwara zose muri Zaburi 103:3.Imana ikomeze kuguhana umugisha n’umuryango wawe, ubishoboye wazadusura aho dusengera muri EL SHADDA iri Kicukiro-Rwandex mu rugando. Shaloom Shaloom!

    • Aya madini ra?Ni mwe muteranya imiryango none ngo azaze, muzamukura n’aho yari ari ngo muramuhanurira!Aho abana se batarwara bakiri bato ni he?Wabona abana bagira umusonga agatinda kubavuza ngo ariruka mu binyarwanda!Amarozi abaho ariko nshyigikiye n uwavuze probleme psychologique.Kwishyiramo ko bakurogera. Ngo abana kugera ku myaka 2 bararwara, ko bayirenza se bagakira.Kurikirana neza urasanga uwapfuye yaravujwe nabi bikamuviramo gupfa

  • mukwizera ujye ubasegura bibiliya

  • mukwizera ujye ubasegura bibiliya umaze kubasengera !!!!

  • kwizera ukuyemo gushyidikanya bibyara igitangaza.IMANA izakurinde.

  • imana niyo nkuru

  • Nibyo koko urahangayitse ariko icyo nakubwira nuko intambara uri kuyirwana nabi kandi satani arashaka ko umuyoboka niba wemera Imana hagarara mu cyuho cyumuryango wawe kuko uko ujya mu bapfumu niko uri kongera imivumo kubana bawe nabazabakomokaho icyo nakubwira nuko Imana ifite Imbaraga ziruta iza sekibi nabo akoresha shaka abantu bagufashe kumenya Imana byukuri kandi nzi ko ingoyi za sekibi zicika ndetse bajya babyohereza bigasanga hari umuriro kuko ibyo nkubwira nanjye nabiciyemo biruta ibyawe  fata umurongo  mwiza wo kurwana urugamba nta wundi atari ukwishingikiriza kuri yesu namaraso se yaducunguje. kuvuga ishapure ntibyakwirukana dayimoni kereka izina rya yesu wenyine dukirizwamo reka nkurangire urusengero wasengeramo bakagufasha byukuri  rwitwa rehoboti ministries hafi yo kukibuga cyindege bakunda kuhita kukidendezi uretse no kugufasha kwirukana iyo myuka mibi uzanahakurira mu mwuka bigufashe mu rugendo tujyamo rwo mu ijuru kuko ijuru turikorera hano kwisi.kandi urugamba si urwacu ni urwa Yesu icyo dusabwa nukumuha karibu tukamwizera byose arabishoboye .

  • MURAHO MWESE?NSOMYE IYI BARUWA WATWANDIKIYE MUBYUKURI NI AGAHINDA KENSHI.JYEWE RERO ICYO NABANZA KUKUBWIRA NI IKI G– USENGA G– USENGA, HARI ABAKOZI BIMANA BAFITE AMAVUTA UB EGERE BAZASENGA KDI BAZIRUKANA IYO MYUKA MIBI.MUBYUKURI SATANI AFITE UBURIGANYA BWINSHI GUSa iyo wamenye umwami wabami satani arahunga nkwifurije kugirirwa na AMARASO YA YESU YATUVIRIYE KUBWIBICUMURO BYACU,KDI NANJYE NDASENZE NGO BIHAGARARE UHEREYE UBU MWIZINA RYA YESU AMINA,UZATWANDIKIRE UTUBWIRA UBWIZA BW IMANA

  • MURAHO NEZA MWESE

    Mbanje gushimira cyane UM– USEKE.COM ku mwanya wahaye icyifuzo cyanjye, mfashe umwanya kandi ngo nshimire BURI WESE wanditse hano angira inama ambwira n’uko ikibazo cyanjye cyakemuka.
    Mu by’ukuri kwihererana ibintu ni bibi cyane kuko umutima wendaga kuzashwanyuka.
    Buri gitondo naza k’Umuske ngasangaho ubutumwa bushya bungira inama. MURAKOZE CYANE ndabashimiye kandi mbikuye ku mutima.

    Abampaye Tel sinzabasha kubahamagara mwese, ariko kandi inama zanyu nyinshi zimwe natangiye kuzikurikiza kandi ziri kunyubaka.

    IMANA IBAHE UMUGISHA

    Christine U

    • Uwiteka aguhoze mubiganza bye kandi agutwikirize igishura cye ni abana bawe kandi humura arakuzi niwe ukikubeshejeho umwizere ntabwo azagutererana twe tureba nka abantu YO ikareba nk’Imana ubwo rero niyo izi icyo igomba kuzakora humura urarinzwe kandi urinzwe nayo ntahungabana. reka kwisabire ikintu kimwe wazadusuye muri BETHEL RIVIVAL CHURCH ITERANIRA INYAMIRAMBO  UVIRAMO KURI COSMOS MAZE UGASUBIRA INYUMA UGACA MUKUBOKO KWIBURYO UGAHITA UBONA INZU YA ETAJE MU IBARA RYUMUHONDO INYUMA YAYO maze ukirebera ukuboko k’UWITEKA kandi azagushyiraho iherezo abo bose bakumirwa ahakorera imirimo ikomeye njye ubikubwiye ndi umukristu nahaboneye byinshi kandi nanjye yankuriyeho byinshi byari binyugarije. ubwo uzakore uko ushobojwe kandi ibyo nkubwiye si amakabya nkuru narabyiboneye kandi uwiteke aragukunda komera kuri WE.ni buri  WAGATATU KUVA SAA MBIRI N’IGICE KUGEZA SAA KUMI NIMWE Z’UMUGAROBA.Yesu akubere imyugariro.

      • yesu yaravuz ati tumwikoreze imitwaro yacu azaturuhura , nawe yimwikoreze , ubundi ureke kwirwanirira usenge Imana igufashe kugira umutima ubabarira ubundi uyireke ikurwanirire kuko itajya ineshwa na rimwe , yesu agutabare !!!  ndagusengera nanjye 

Comments are closed.

en_USEnglish