Balotelli na Neguesha bagiye kurushinga
Mario Balotelli na Fanny Neguesha bagiye kurushinga! Uyu mukinnyi uzwi cyane kubera uturingushyo twe, yaba aherutse kubisaba uriya mubikigikazi maze akamwemerera.
Aba bakunzi bari baherutse gushwana bagatana by’igihe gito ariko ubu bagiye kwemeranya kubana akaramata.
Ikinyamakuru The Sun kivuga ko uriya mukinnyi wa Milan AC aherutse gusaba Neguesha ko babana maze uyu mukobwa ntiyazuyaza ari nako guhita ashyira ifoto y’ikiganza cye cyambaye impeta ya ‘fiançailles’ kuri Instagram. Iyi mpeta ikaba ihagaze ibihumbi 120 000 by’ama euros (miliyoni zirenga 90 mu manyarwanda)
Uyu mukobwa ubwe yitangarije aho kuri urwo rubuga ati “C’est officiel”, ubu biravugwa ko uyu mwaka uyu mukobwa na Balotelli utabasiga mu buseribateri.
Uyu mukobwa ni umubiligikazi ufite inkomo zitandukanye zirimo no mu Rwanda ku bwa nyina.
Umwe mu basomyi b’Umuseke.rw asa n’uwatangaje bimwe ku maraso y’ubunyarwanda y’uyu mukobwa aho yatwandikiye ati
“Muraho! just ndahamya ko Fany Neguesha afite amaraso y’umunyarwanda kubera ko nyina ni mushiki wanje witwa Laetitia umwe mu bana ba nyakwigenera Sengayire Jean-Chrysostome wigeze kuba umu sous-chef i Kibuye igihe cy’ababirigi.
Ababyeyi bacu bahungiye Congo-Kinshasa muri za 1960. Kuba bavuga ko Fanny ari umukongomani ni kubwa Nationalité ya 2 ya nyina.
Naho kuba ari italo-belge ni ku bwa se wari ufite ayo maraso (hybride). Mu magambo magufi nibyo, Fanny n’umu hybride Rwando-italo-belge…! tonton we.”
Photos/Internet
UM– USEKE.RW
0 Comment
Bazabyemera ko butaha bamwe bamwita inguge
Bakoshabadahannye ni mwene Bizengarame.Bari batuye i Mburabuturo ahareba mu Gahenerezo bafite imbwa yitwa Berinyuma.
Reka sha buzabuzwa ni iki se ko cash umutype afite ariyo ivuga ibyabantu byamutera umwanya?
Niba ari 120 000 euros ni hejuru ya miliyoni ijana z’amanyarwanda ntabwo ari miliyoni mirongo icyenda.Euro ni ifaranga rihenze ni ukuryubaha
abonye uburyo bwo kuzajya amutangaho intego.
azongera kwiraza i Nyanza se kdi agiye kumukwa.Tuvuge ngo urugo ruhire se da.Icyansi cy’inka yimpumyi bacyoza itashye.
hahah.ngwigiki?ngo inki?umuseke.com nkuko baboherereza amafoto bazajye baboherereaa namwene iyi migani.kabisa uranyemeje
imigani iragwira kabisa
Uyu mugani uranyishe peeee
murego uwo muganini so cg sokuru wawukubwiye? naringiye kuvuga ngo azayibara igezemo ndavuga impeta) none icyansi cyinka yimpumyi bacyiza itashye umugani wawe!!!
nkunda abanyarwanda cyane ryose!!!!!!!!!!!!!!! iyo babonye uwimereye neza baramwiyitirira! muge mureka amakabya!!
Hahhhhhh reka balloteli yitere iyi nyasito, sha ni mwiza wagirango yariremye nange aje namwambika impeta ariko sinamurengereza 80.000 frw ubwo se si inkumi nkizindi? Aca matatizo weeeee!
Mureke amagambo menshi umugabo ahor’umugabo, kandi ntamugabo uba mubi apfakuba yibitseho akantu.
Tubuhaye umugisha kabsa
yego Balo!!!bel évolution mental mon pote
ariko reka mbabaze abantu mugira ibibavuna mwaretse baloteli koko
Basomyi ndabaramukije, uyu mukobwa koko ni umunyarwanda kuko na Barteli nawe numugande twarareranywe hariya i Kampala ndetse ninkimenyi menyi natwe turi abatwa dufite inkomoko murwanda. ubwo rero murumvako turi abavandimwe
wagisenzi we alens ntujye ubesha gusa mwana balo iriya myaka ntimucike kuko ireze kandi nimbuto nziza yindobanure appetit balo mukwe wacu
NI BYIZA KUBA YIBONEYE UMUNYARU URYOHERWE
Uuhh! Biragaragara ko uyu mwana atarakora imibonano mpuzabitsina mbiboneye ku gitsike cy’iburyo, amaso ararya inda ikaburara Balo antanze kurongora isugi koko???!!?
Yezu nyirimpuhwe we! mbega imigani we! ngo mwene bizengarame ngo mu gahenerezo… abandi ngo icyansi cy’inka y’impumyi…. mwamfashije mukambwira icyo mwashakaga kuvuga bavandimwe banjye?
Comments are closed.