Digiqole ad

Bakeneye ibikorwaremezo ngo bakomeze gutera imbere

Kutagira amasoko bagurishamo imyaka yabo cyangwa bahahiramo mu murenge no kwivuriza kure biratuma abaturage ba Nyarubaka bavuga ko batagera ku iterambere bifuza uko bikwiye. Nubwo imiterere y’umurenge ibifitemo uruhare, ubuyobozi buvuga ko buhoro buhoro ari rwo rugendo kandi byose biri mu nzira zo gukemuka.

Kubera kugaya isoko rya Musumba rito ndetse ricururiza hasi imyumbati yejeje ayijyanye ahandi.
Kubera kugaya isoko rito rya Musumba ndetse ricururiza hasi, imyumbati yejeje ayijyanye ahandi.

Nubwo bishimira ko uko imyaka itaha bagenda bajya mbere, abaturage bo mu murenge wa Nyarubaka, akarere ka Kamonyi mu Ntara y’amajyepfo, banagaragaza ko hari byinshi bikwiye gukorwa mu kubagezaho ibikorwa remezo kugira ngo umurenge wabo uve mu bwigunge. Gakuba Ildephonse w’i Ruyanza ati ”turemera rwose ko ukurikije mu myaka ishize tugenda dutera imbere. Nyamara ariko hari aho abaturage bagomba kwitabaza indi mirenge cyangwa akandi karere basanzeyo ibikorwaremezo.”

Ibikorwaremezo bike

Ubwo habaga ivugurura ry’inzego z’ubutegetsi, hagashyirwaho imirenge mishya, umurenge wa Nyarubaka waje ari mushyashya. Ibyo byatumye ibice bimwe birimo n’isoko bijya mu murenge wa Musambira, ibindi bijya mu murenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango, ibindi mu karere ka Muhanga. Habimana Alphonse Marie uyobora njyanama y’umurenge ati ”umurenge ukatwa twashyizwe mu bwigunge kuko nta kiliziya, nta soko yewe nta n’amavuriro yari ahari”.

Kuba nta soko riri mu murenge wabo bituma umusaruro ujya ahandi bityo ubukungu bukadindira. Habimana akomeza avuga ko nk’ibura ry’amasoko ritera igihombo umurenge wabo. Ati” nk’ubu umusaruro wose uva hano ujya ahandi mu yandi masoko. Ndetse n’amafaranga awuvuyemo agahaha ibindi ahandi abizana ino aha. Byumvikane ko ari umurenge wacu ubihomberamo”.

Ibyo abihuza na Mukamana we usanga kuba beza imyaka myinshi aho kuyijyana ku isoko ryabo bakayijyana ku masoko yo mu yindi mirenge bituma amafaranga asohoka mu murenge wabo, kandi yakahagumye. Ati “Abajyana ibicuruzwa mu masoko y’ahandi batuma umurenge utinjiza imisoro kuko amafaranga yigira ahandi”. Niyo mpamvu imyumbati, ubuki n’ibindi bihingwa cyangwa ibikomoka ku matungo usanga biva aho bijyanwa ahandi.

Ahitwa ko hacururizwa usanga abaturage batahishimiye kuko ari hasi hagaca n’intege bamwe. Umugabo umwe ucururiza mu isoko rya Musumba ati “muri iri soko rya Musumba ducururiza hasi, usanga imikungungu yanduza ibicuruzwa, n’ababimanika nabo byicwa n’izuba kuko dukorera ahadatwikiriye, ibi rero bica intege abacuruzi n’abaguzi, ugasanga hari abagiye gukorera ahandi”.

Aha ni mu isoko rya Musumba. Kuba bacururiza hasi ngo basanga ari imbogamizi.
Aha ni mu isoko rya Musumba. Kuba bacururiza hasi ngo basanga ari imbogamizi.

Sebagabo François umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge avuga ko bagendera ku mihigo ku buryo buri kintu kigira igihe. Ati” twari dufite agasoko gato mu Rugarama ariko hano (i Musumba) turahateganyiriza isoko rinini rimeze nka Musambira na Kayenzi. Gusa ibintu byose bigendera ku mihigo. Rero abaturage bahumure turimo kwiyubaka kandi tuzi neza ko bizashoboka.”

Buhoro buhoro ni rwo rugendo

Ibura ry’amavuriro naryo rituma abarwayi bakora ingendo ndende bajya kwivuza mu yindi mirenge kuko bamaze kumenya ibyiza by’ubuvuzi bwa kizungu. Rwasabahizi Jean Paul, avuga ko abaturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Nyagihamba ariko ngo hari abakora ibilometero bigera kuri bitandatu, kuburyo ngo baramutse begerejwe ikindi kigo nderabuzima hafi byabarinda ingendo ndende.

Kuri iki kibazo Sebagabo agira ati ati “Ubu dutangiye kwiyubaka, ivuriro ryari rimwe, riri ahantu ku mpera y’umurenge, ariko ubu twazanye irindi ku murenge”.

Uyu Rwasabahizi ucuruza butiki (boutique) mu gasanteri ka Musumba avuga ko nyamara bagenda bagira aho bava bajya ahandi. Yemeza ko babonye umuriro w’amashanyarazi nubwo bifuza ko bawongera kuko ari mukeya ukaba utabasha guhagurutsa ibikoresho nk’amamashini asya cyangwa abaza. Ati “ikibazo n’uko baduhaye umuriro udashobora gukoresha imashini zose, gusa batubwiye ko bashobora gukora isanteri (centre) imwe bakaduha urutsinga runini n’umuriro mwinshi bizadufasha gukoresha imashini zishya nk’ifu y’imyumbati, gusudira, kubaza n’indi mirimo nk’iyo…”

Abaturage kandi bavuga ko kuba ikiraro kiri mu kagari ka Ruyanza cyambukiranya umugezi wa Mpombori cyaracitse, byaradindije imwe mu mirimo yabo ya buri munsi: ubuhahirane, kugenderana no guhahirana byaragabanutse hagati yabo ndetse n’akagari ka Kigusa ndetse n’abanyeshuri bakinyuragaho bajya kwiga bahura n’imbogamizi zo kugera ku ishuri, kuburyo nta gikozwe ngo gisanwe mu maguru mashya hari byinshi byadindira. Aha Sebagabo avuga ko ubushobozi bwababanye buke nk’umurenge, ariko ngo bakoze ubuvugizi ku nzego zo hejuru kuburyo kiri hafi kubakwa ku nkuga y’ikigo cy’abanyamerika gitsura amajyambere(USAID).

Ruzindana RUGASA

0 Comment

  • Mu Inama ngishwanama ya Perezida wa Repubulika (PAC), yateraniye mu Urugwiro ku munsi w’ejo,Minisitiri w’Imari n’igenamigambi yabwiye abanyamakuru ko imbaraga nyinshi zizashyirwa mu bikorwa remezo n’ingufu, guteza imbere ibice by’icyaro bikaba imijyi y’icyitegererezo, guhugura Abanyarwanda imirimo y’ubumenyi ngiro, imiyoborere myiza no gushishikariza abikorera gushora imari mu bikorwa bitandukanye. Mushinje muhishiwe rero kuko nimwe ubu mugezweho nimwihangane.

    • Twihangane…., dore imyaka 20 irashize!

Comments are closed.

en_USEnglish