Digiqole ad

Bakame aramara amezi atatu hanze y’ikibuga

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse na APR FC Ndayishimiye Jean Luc uzwi nka Bakame agiye kumara amezi atatu atagaragara mu kibuga nyuma y’uko avunikiye mu mukino wa shampiyona na Mukura.

Ndayishimiye J Luc mu mvune
Ndayishimiye J Luc mu mvune

Bakame yaje gusimburwa mu gice cya kabiri na Ndoli mu mukino ikipe ye yanaje gutsindwamo na Mukura igitego kimwe ku busa.

Nyuma yo kuvunikira igufa ry’akaguru k’imoso mu kibuga, ntabwo yahise abona abatabazi baza kumukura mu kibuga kuko kuri Stade Kamena nta bari bahari

Abakinnyi bari ku gatebe k’abasimbura ba APR FC baje kwiterurira mugenzi wabo bakamukura mu kibuga.

Ndayishimiye  yajyanywe mu bitaro byitiriwe umwami Faycal aho yaje gukurikiranywa mbere yo gusohokamo abwiwe ko azamara amezi atatu adakandagira mu kibuga.

Twarakinaga ubwo nafataga umupira ngiye kuwutera nkandangira nabi ngiye kumva numva igufa riraturitse ni bwo banjyanaga kwa muganga”.

Abaganga bambwiye ko nzamara hafi amezi atatu ntakina”,

Ubuyobozi bwa APR buri kumfasha haba kuri Faysal ndetse n’ubu nibo banyishyuriye ku bitaro aho nari ndi”.

Bakame yari amazi iminsi ari we munyezamu wa mbere haba mu ikipe y’igihugu ndetse no muri APR FC dore ko Ndoli Jean Claude basanzwe barwanira uwo mwanya we yari ari ku gatebe k’abasimbura.

Ruhagoyacu.com

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • YO POLE BAKAME, IMANA IGUKIZE.

  • Pole sana mwana ! N’ubwo ntari umufana wa APR ariko ndakwemera pe ! Imana ikube hafi kandi wihe morale bibaho !

  • Ooo! komera muntu wacu, sinarinzi ko bigeze aho. Imana ikugirire neza.

  • pole sana sungura Mungu atakujaria na utapona.

  • YOU,ihangane Mubuzima Bibaho Gusa,imana ikurihafi Urwarubukira.Emmanuel Muhanga.

  • pole sana sha ,ubwo nyine ntakundi icyo nikigaragaza ko Imana ikigukunda ubundi biba byararangiye.

  • Abakinnyi bari ku gatebe k’abasimbura ba APR FC baje kwiterurira mugenzi wabo bakamukura mu kibuga.BISHOBOKA BITE KO KURI ICYO KIBUGA NTA BATABAZI BARI BAHARI, MU GIHE UBUSHOMERI BUMEZE NABI. KUKI ABANTU BATIGISHWA KUBIKORA?

    • IKIBAZO SI UKWIGISHWA KUKO HARIBENSHI BAYIZE AHUBWO ABABISHINZWE BAGOMBA KUMVA KO UBUZIMA BWABAKINNYI BUGOMBA KWITABWAHO

Comments are closed.

en_USEnglish