Bahungiye ku Mana bicirwayo bacyizeye gutabarwa
Ibyabaye mu Rwanda mu 1994, nyuma y’imyaka 20 nibwo biri kugaruka mu mitima ya benshi, ababibayemo ndetse cyane cyane abatarabibayemo n’abana bavutse nyuma. Ni JENOSIDE, ubwicanyi ndengakamere bwabayeho mu mateka ya muntu, bwakorewe Abatutsi bo mu Rwanda, kugera n’aho inzu z’Imana zihinduka amaseta yo kubaga, gufata ku ngufu, kwicisha ibisongo, gukubita impinja ku bikuta, MU NZU Y’IMANA aho bayihungiyeho. Na rimwe ntibizibagirana, bizahora mu mateka no mu mitima y’ababikorewe, ababikoze, ababigizemo uruhare ruziguye n’urutaziguye, abataratabaye, kugeza isi irangiye.
Kiliziya ya Nyamata mu Bugesera n’ubu iracyari inzu y’Imana ariko idasomerwamo Misa, yahindutse inzu y’Imana ariko kandi y’urwibutso, Imana iba hose ntiyahavuye, iracyari kumwe n’imibiri y’abicanywe nayo mu matari 12 y’ukwezi kwa Mata 1994, mu gihe cy’iminsi itatu gusa aho ibihumbi n’ibihumbi byari byahungiye ku Mana.
Bishwe nabi, cyane ab’intege nke, abasaza bavuga amashapure, abakecuru bavuga rozari, abakobwa n’abagore baririmba indirimbo za bikilamariya, abagabo n’abasore bagerageza kubarwanaho, abandi bagerageza guhunga. Harokotse bacye.
Amashapure, amashakapurari n’ibindi by’ukwemera Imana bari bahungiyeho imibiri yabo iracyari kumwe nabyo, nta gushidikanya ko bakiri kumwe nabyo no mu ijuru bemeraga.
Iyi ni JENOSIDE yakorewe Abatutsi, amateka mabi akomeye ateye ubwoba ariko yacu nk’u Rwanda. Aya mateka niyo dukwiye kubakiraho u Rwanda rushya tuyibuka akaduha imbaraga zo kwanga no kwirinda kujyamu kibi icyo aricyo cyose.
Aka ni agace gato cyane k’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Gusura inzibutso, kwibuka no gufata mu mugongo abakorewe amateka nk’aya bakarokoka nibyo bizatuma u Rwanda ruba rushya ruzira imiborogo y’impinja n’abasaza.
Photos/Daddy Sadiki Rubangura
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
TWABABUZE TUKIBAKUNZE. IMANA IKOMEZE IBAHE KURUHUKIRA MUMAHORO. ABABAVUKIJE KUBAHO NABO IMANA IBAHE KWIHANA NO KWICUZA IBYO BAKOZE NKEKA KO NTANYUNGU BAKUYEMO. URETSE KUBA IGIKORESHO CYA SATANI GUSA.
oooooooooooooooooohhh,ndahumaniwe kabisa sinabona icyo kuvuga gusa amahoro nimigisha bituruka ku MANA yacu bihorane nabo amen
Ahaaaaaa!Harya uyu ni Satani utuma umuntu akora ibi!Ahindura umuntu Imbwa yasaze pee bikarangira!cg ni satani wari wiyiziye yavuye ikuzimu aje kuyobora iki gitero!nyuma yo kumukorera kw’ahemba nabi ga bacuti banjye.(ikimwaro,gupfusha,guhunga,gufungwa,gupfa,gusara,n’ibindi bibi nicyo mwangira nyakuvun’umuheto Aragashya gusa. sinkamukorere mana.
Biteye agahinda!!!! Ubu ni ubwicanyi ndengakamere gusa abahaburiye ababo Uwiteka abakomeze kandi naba baguye mu nzu y’Imana, Rurema abafashe kuruhuka neza maze ku munsi w’urubanza bazazukane kwicarana nayo ubuziraherezo. Tujye duhora tubasabira.
Ariko mumfashije, mwareka kujya mugaragaza uduhanga n’ibindi bisigazwa by’abacu bishwe rwose nta cyo bidufasha. Bishobotse hubwo mwa banyamakuru mwe mwadufasha ubuvugizi bagashyingura icyitwa umubiri w’uwazize jenoside wese. Imyaka 20 irahagije, nyuma yo kwicwa hari abanitswe bagaragurwa. Niba ari ukwemeza isi jenoside, birahagije. n’uwari uruhinja abe bicwa yarakuze yarabibonye. Utazabyemera azarorere .Ibi ni agashinyaguro. N’aya mafoto akwiye gucibwa ntatangazwe mu binyamakuru, ko nta gihe abantu batapfuye, yewe banishwe, kuki abacu ari bo banikwa?
Imana ishobora byose ikomeze imitima ikomeretse kandi iturindire igihugu amahano nkaya ntazongere ukundi.Ibyabaye Biteye agahinda . God heal all the wounded hearts so other we can live with more optimism.
Comments are closed.