Bahatuje Abatutsi ngo bazamarwe na Tse-Tse
– Bahungiye mu kiriziya ya Nyamata baziko bari buhakirire ariko biba iby’ubusa
– Kiliziya y’Imana yatikiriyemo inzirakarengane zisaga ibihumbi cumi na kimwe mu minsi micye cyane
– Abatutsi bari mu Bugesera benshi ntabahavukiye ahubwo barahaciriwe ngo bazamarwe n’isazi ya Tse-Tse
– Mu 1992 Abatutsi 600 baratwikiwe ndetse baratotezwa
Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata ruherereye mu karere ka Bugesera, umurenge wa Nyamata, akagari ka Nyamata II, umudugudu wa Nyamata. Ruherereye kandi mu birometero 35 uvuye mu Mujyi wa Kigali.
Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994 Akarere ka Bugesera kari kagizwe n’amakomini atatu ariyo Kanzenze, Gashora na Ngenda. Muri aya makomini yose yari muri Superefegitura ya Kanazi yayoborwaga n’uwitwa Gasana Juma, wari umusilamu akaza kubatizwa nyuma akitwa Philimine.
Burugumestre wa Komine Kanzenze mu gihe cya Jenoside yitwaga Gatanazi Bernard, uwitwa Rwambuka Fidèle akaba yarayiyoboye mbere ye.
Bahatuje Abatutsi ngo bazamarwe na Tse-Tse
U Rwanda rwari rutuwe n’Abanyarwanda baturanye badatongana. Nyuma y’umwaduko w’abazungu, Abanyarwanda baciwemo ibice nuko barabyigishwa birabacengera, amacakubiri ndetse n’umwiryane bitangira ubwo; biba umuco muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri uko zakurikiranye zirabishimangira kugeza ubwo Abanyarwanda bamwe bambuwe uburenganzira bwabo.
Mu myaka ya za mirongo itanu n’icyenda (1959), Abatutsi batangiye gutotezwa mu buryo bunyuranye ibyo bituma benshi bahunga igihugu cyabo bitwa impunzi mu Bihugu bidukikije. Ni muri iyo myaka Abatutsi batangiye gucirirwa mu Bugesera bavanywe hirya no hino mu Gihugu cyane cyane mu majyaruguru nka Ruhengeri na Gisenyi.
Ibyo byakorwaga kugira ngo Abatutsi hamwe n’amatungo yabo bapfe, bishwe n’ isazi yitwa TSE-TSE kuko yari nyinshi muri icyo cy’Ubugerera.
Iri cirirwa ry’Abatutsi muri Bugesera ryatumye aka Karere gaturwa ku bwiganze bw’Abatutsi nubwo bamwe muri bo bapfuye kubera imibereho mibi y’ubuhunzi, bakicwa na korera na macinya ndetse na Tse-Tse. Ibyo ariko ntibyababujije kwirwanaho kugira ngo babashe kubaho cyane ko abo basanze babahaye amasambu barahinga hamwe n’ibindi bakoraga bibateza imbere nk’ubworozi.
Ibyo byafashije kwitunga no kuzamura ubukungu bw’Akarere muri rusange kuko babashije kwishyura amashuri y’abana babo ndetse bituma na komini iza mu makomine ya mbere akize.
Nubwo byavugwaga ko M.R.N.D ari ubwato buvana Abanyarwanda mu bukene nyamara ntacyo yigeze imarira Ubugesera kuko nta gikorwa cy’amajyambere cyaharangwaga nk’amashuri, amavuriro, imihanda n’ibindi.
Duhereye ku ibarura rusange ryabaye mu 1978 ryerekanye ko mu baturage bari batuye muri Komini Kanzenze bageraga ku bihumbi bisaga gato ijana na makumyabiri (120.000), abari hagati y’ibihumbi mirongo irindwi (70.000) n’ibihumbi mirongo inani (80.000) bari Abatutsi.
Mu 1992 Abatutsi basaga 600 baratwikiwe
Mu mwaka w’1992 Abatutsi bo mu Bugesera batwikiwe amazu abandi baricwa kuko hishwe abasaga 600. Ibyo byatumye bahungira kuri “Paroisse” ya Nyamata.
Muri uyu mwaka nta gitero kigeze kibatera kuri kiriziya, bose basubiye iwabo usibye abari biciwe mu ngo zabo. Kuba nta bitero byagabwe kuri izo mpunzi byagizwemo uruhare n’umutaliyanikazi witwa Antonia Localetti waje no kwicwa (n’ubu imva ye iri inyamata ahari urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi).
Bizeye amakiriro mu Kiliziya biba guhungira ubwayi mu kigunda.
Ibyo byatumye muri 94 igihe Jenoside yari ikomeje, Abatutsi bo mu Bugesera bahungira kuri paruwasi ya Nyamata ari benshi cyane bizeye kuhakirira.
Impamvu nta yindi n’uko bibwiraga ko bizabagendekera nko mu myaka ibiri yari ishize, nyamara siko byagenze kuko abari hagati y’ibihumbi icumi na cumi na kimwe bahatakarije ubuzima ku matariki 10/04/1994. Ibyo bishingirwa ku bantu bataburuwe mu cyobo rusange cyajugunywemo Abatutsi ahavuye imibiri y’Abatutsi 10.080
Ibi byatumye iyahoze ari Kiliziya ya Nyamata yarahindutse Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata. Ibi bikaba byatekerejwe n’Abatutsi bacitse ku icumu mu Karere ka Bugesera n’ubwo bitari byoroshye ko iyi kiriziya ihindurwa urwibutso kuko abayobozi ba kiliziya batabishakaga, hakiyongeraho ko yari ikiri nto kuko yubatswe mu mwaka wa 1984, kandi byari bibateye isoni ko inzu y’Imana ikorerwamo amarorerwa nk’ayo.
Iyi nkuru tuyikesha Ikinyamakuru Icyizere.
UM– USEKE.COM