Digiqole ad

Baguraniwe impinja zikivuka babimenye abana bafite imyaka 4

Abagore babiri bo muri Africa y’Epfo bamenye ko abakobwa babo babiri bavukiye rimwe, ubu bafite imyaka itatu, baguranyijwe bakivuka. Umugore umwe arashaka kugumana uwo bamuhaye undi arashaka gusubizwa umwana we. Ubu biri mu rukiko nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru TheTimes cyaho.

Impinja zikivuka nyinshi ngo ziba zisa (Photo Miguel Alvarez. AFP)
Impinja zikivuka nyinshi ngo ziba zisa (Photo Miguel Alvarez. AFP)

Aba bana bombi b’imyaka ine bavukiye umunsi umwe mu 2010 ariko abakozi b’ibitaro bya Tambo Memorial Hospital by’i Johannesburg bibaha ababyeyi batandukanye ku ikosa.

Iri kosa ryamenyekanye mu gihe umwe muri aba bagore yasabaga umugabo wamuteye inda indezo, uyu mugabo agahakana ko umwana atari uwe. Hifashishijwe ibipimo bya ADN byerekana umwana atari uw’umugabo, ariko akandi binerekana ko umwana atari uw’uyu mugore.

Umugore yahise ajya kwa muganga aho yabyariye kubaza umwana we wa nyawe, ahageze bashakisha mu bo babyariye rimwe babonamo uwo bashakaga bamumenyesha ko yatwaye umwana utari uwe.

Uyu mugore wa kabiri yanze gusubiza uyu mwana yareze nk’uwe mu myaka ine ishize. Ibitaro byanze gusobanura ku ikosa rybayeho.

Umugore wa mbere ngo yabaye nk’usaze nk’uko bitangazwa n’umunyamategeko we, ndetse ngo yagize ihungabana rikomeye. Icyo yifuza gusa ngo ni umwana we w’ukuri.

Uru rubanza ubu ruri mu rukiko rukuru rugomba kwemeza niba abana bazasubizwa ababyeyi babo b’ukuri.

 Abagore bombi bo ngo baraziranye cyane kuko na nyuma yo kubyara bahuriraga kwa muganga muri gahunda zikurikira nyuma yo kubyara ku bana.

Urukiko nyuma yo gusanga nta mategeko ategeka umugore ufite umwana utari uwe ariko ari we yahawe amubyara, rwahaye iki kibazo ikigo cya Kaminuza ya Pretoria kireba iby’amategeko y’abana ngo gisuzume iki kibazo.

Iki kigo cyahawe iminsi 90 ngo kizane umwanzuro kuri iki kibazo cy’ingorabahizi.

TheTimes

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish