Digiqole ad

Bafatanywe toni y’umushikiri bashaka guha ruswa polisi biba iby’ubusa

Abagabo babiri kuri uyu wa 21 Mutarama bafatanywe toni imwe y’ibiti bya Kabaruka bakunze kwita umushikiri, bafatiwe mu murenge wa Kamabuye mu karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba batwaye ibi biti mu modoka ya Plaque RAA 275 C nk’uko bitangazwa na Polisi y’u Rwanda.

Ibiti bita umushikiri
Ibiti bita umushikiri

Iki giti kitemewe gucuruzwa no gutemwa  abagifatanywe na Polisi yo muri uyu murenge ngo bashatse guha ruswa abapolisi babafashe aba ntibayakira ahubwo batabwa muri yombi.

Ubu bakurikiranyweho icyaha cyo kwangiza ibidukikije no gutanga ruswa.

Aba bagizi ba nabi bangizaga ibidukikije bafashwe ku  bufatanye n’abaturage bahaye polisi amakuru kuri abo bantu bariho batunda ibi biti ngo babijyane ku isoko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba Senior Superintendent (SSP) Benoît Nsengiyumwa araburira abishora mu bucuruzi bw’icyo giti ko amategeko abahana ahari kimwe n’abandi banyabyaha bose.

SSP Benoît Nsengiyumva akomeza ashimira abaturage kubwo gufatanya n’inzego z’umutekano mu kuwurinda no gukumira ibyaha cyane cyane mu gutanga amakuru hakiri kare.

Hirya no hino mu gihugu aho ibi biti byera ngo biba bishakishwa n’abacuruzi bamwe na bamwe ngo babibonera isoko mu gihugu cya Uganda aho ngo byaba bijyanwa gukorwamo imibavu.

Polisi y’u Rwanda ikaba ikomeje kuburira abishora mu bucuruzi bw’ibi biti ko butemewe n’amategeko kandi ubufatiwemo abihanirwa.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Mureke abantu bishakire imari nonese mwe mubifitiye isoko cg hari muteganya kubikoza kindi?

  • Ibintu byose ubonye binyuranije n’amategeko, ntakabuza bikugiraho ingaruka, n’utarafatwa yicare abizi ko ari a matter of time naho ubundi uzafatwa uribeshya pe, mwakoze ibindi ko bihari, kandi bitanga umusaruro mu mahoro. Nyamwanga kumva ntianze kubona.

Comments are closed.

en_USEnglish