Baden Powell wahuje miliyoni 28 z’urubyiruko n’umurage yasize
Benshi bamuzi nk’intwari yashinze umuryango w’abaskuti ku isi hose amazina ye ni Liyetona Generali Robert Stephenson Smyth Baden-Powell, mbere yitwaga Boron Baden-Powell wari umusirikare w’Ubwongereza mu mwaka wa 1876 kugeza mu 1910.
Baden-Powell yavutse tariki ya 22 Gashyantare 1857 avukira ahitwa Paddington i London mu Bwongereza aza kwitaba Imana tariki ya 8 Mutarama mu mwaka wa 1941, uyu Baden Powell usibye kuba yarabaye umusirikare muri iki gihugu nanone kandi yari umwanditsi w’ibitabo bitandukanye ndetse akaba ari nawe washyizeho umuryango w’Abaskuti ku isi hose.
Mu Rwanda uri mu miryango ukurikiwe n’urubyiruko rwinshi ndetse uwo muryango ukaba ukomeye kugeza ubu.
Ubuzima bwa Barden Powell ahanini bwakunze kujya butungura abantu cyane bigendeye ku butwari bwaranze uyu mugabo.
Yize amashuli yisumbuye ahitwa Rose Hill Schooll, aho yiganaga n’umwe mu bavandimwe be yakundaga cyane witwaga Augustus wapfuye nawe.
Baden Powell yabonye ibihembo bitandukanye aho yagiye yiga mu mashuli ndetse aha yiga mu mashuli yisumbuye nibwo yatangiye kujya ahimba udukino dutadukanye ndetse utwo dukino n’ubu nitwo usanga ababarizwa muri uyu muryango w’abaskuti bifashisha umunsi ku munsi ndetse icyo gihe abana biganaga na Baden Powell nabo bageze aho bakajya bakunda uyu mugabo bitewe n’utwo dukino yabigishaga tukabanezeza.
Baden Powell rero yatangiye uyu muryango w’abaskuti kugiti cye ndetse anatangira kujya ahimba utwo dukino mu buryo butandukanye gusa mu mwaka wa 1908 nibwo uyu Baden Powell yaje kwandika igitabo cyitwa “Scouting for Boys” aho yari ari mu ishuli ryisumbuye rya Charterhouse ndetse aza no guhabwa ibihembo bitandukanye kubera iki gitabo.
Nyuma rero mu mwaka wa 1880 aho uyu Baden Powell yari yaragiye mu gisirikare cy’u Bwongereza ariko yakoreraga mu gihugu cy’u Buhinde nibwo yaje kongera yandika ikindi gitabo cyitwaga “Reconnaissance and Scouting”.
Ibindi bihugu Baden Powell yabayemo ari umusirikare ni Africa y’Epfo aho yakomeje yamamaza uyu muryango we w’abaskuti umuntu yanavugako uyu muryango we waje kugenda waguka ubwo uyu Baden Powell yari umusirikare.
Ibikorwa bya Baden Powell ni byinshi harimo n’intambara zitandukanye yagiye arwana ubwo yabaga mu gisirikare ndetse n’uburyo yagiye ashyiramo imbaraga mu kubungabunga amahoro ku isi ngo yagure umuryango w’abaskuti ugende waguka ku isi hose ndetse nkuko intego yawo ibivuga “gusiga isi ari nziza kurusha uko bayisanze”.
Umuryango w’Abasukuti wageze mu Rwanda mu 1968, uturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(RDC) watangiriye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) ubu ukaba urera urubyiruko rusaga ibihumbi bibiri.
Amagambo y’ingenzi Baden powell yasize avuze agaragaramo ubutwari bumugira icyamamare ku isi.
- Umu Scout ahora iteka yiteguye ntakintu nakimwe gishobora ku mubaho kimutunguye ndetse aba azi icyo ari bukore haramutse habaye ikintu kitari kitezwe.
- Burya mu buzima ikintu cyambere cy’agaciro ni ukugeza bagenzi bawe kubyishimo cyangwa gushimisha bagenzi bawe.
- Ntabwo tujya dutsindwa cyangwa ngo tunanirwe iyo dukoze ibyo dushinzwe neza ahubwo dutsindwa iyo twirengagije gukora ibyo dushinzwe.
- Umuyobozi nyawe w’Umu Scout yigisha gukina umukino ariko nawe awukora.
- Iyo wigisha umu Scout uramutoza ntago umutegeka
- Dusige isi ari nziza kurusha uko twayisanze.
Robert Baden-Powell yakoze byinshi ndetse n’amwe mu magambo menshi yagiye avugwa n’uyu mugabo akoreshwa mu buzima bwa buri munsi.
Twifashishije zimwe mu mbuga nka Wikipedia, Azoquotes tubategurira bimwe mu byo ukwiye kumenya kuri uyu mugabo.
Anaclet TUYISENGE
UM– USEKE.RW
15 Comments
ntabwo yashinze abascout gusa yashinze ibyiciro 4:Scoutisme
Guidisme
Louveteau
Routiers
abalouveteau na routiers ni ibyiciro byaba scout ntago ari imiryango
Uyu Mugabo yagokoze ibyagaciro kabisa. Duharanire gusiga isi ari nziza kurusha uko twayisanze.
Thanks Anaclet kunkuru nziza nkiyi pe
rwose birakwiyeko urwanda igiskuti kijyambere kigakomereza aho kandi kidufasha byinshi bimwe harimo nogutinyuka nkuko umukuru wigihugu abidushshikariza rwose dushyirehamwe tugiteze imbere once scout always a scout viva baden
mwiriwe
nitwa almeri mutanganshuro
ntuye gakenke nabaye umuskuti imyaka 18 kugeza nanubu ndimo nsaza ariko ndacyawufite kumutima
ni ukuri biranshimishije kubona umukambwe wacu nanone turamukunda kandi tuzaharanira gukora icyo yatangije neza dusiga isi ari nziza kurusha uko twayisanze
mukomeze mujye muduha amakuru yumuryango wacu kandi turabakunda cyane umuseke
Turashima ubutwari bw’umubyeyi wacu. Natwe tuzagerageza gutera ikirenge mucye. Dukore ibyo dushinzwe ntituzananirwa.
ndashimira cyane uyu munyamakuru wanditse iyi nkuru musaba kandi no kudukusanyiriza izindi no kumateka yubuskuti murwanda kuko bizadufasha cyane nkurubyiruko rwurwanda kuko umuryango wabaskuti numuryango urera urubyiruko neza
Nibyo koko umubyeyi wacu Baden Powell yakoze igikorwa kindashyikirwa. Niyo mpamvu nk’abaskuti dufite inshingano zo gusigasira uwo murage mwiza yadusigiye. Nshimire Umuseke.rw udahwema kutugezaho amakuru ndetse n’ubumenyi bw’indashyikirwa ubinyujije mu banyamakuru bawo b’abanyamwuga.
Ndashimira umunyamakuru wagize igitecyerezo icyo kwandika inkuru ariko yongere acukumbure neza ku matariki avuga mu nkuru. Ntabwo umuryango w’abaskuti watangiye mu 1968 ahubwo watangiye vers 1950. Ntabwo washingiwe muri Kaminuza y’u Rwanda,wahereye I Cyangugu. Ntabwo ufite abanyamuryango mu Rwanda ibihumbi 2 ahubwo ni 30.000. Harimo n’ibindi byinshi. Mwabaza kuri ASR kugirango mwuzuze inkuru yanyu
Ndashaka gushyira umwana wanjye w’imyaka 7 mu ba scout. Nanyura he? Ntuye mu mugi wa Kigali. Murakoze mumfashe.
UZAJYE KURI PAROISSE IKWEGEREYE UZAHASANGA UWO MURYANGO CYANGWA MU BIGO BYAMASHURI.MURAKOZE
utuye mu kahe karere mu mujyi wa kigali? dufite imitwe(unite) ya giskuti ahantu hatandukanye.
NYARUGENGE:
St charles i nyamirambo
buffle fort combattant kuri st famille
KICUKIRO:
impessa travaillant i gikondo
buffle combattant kuri paroisse gikondo
buffle anime kuri centre des jeunes gatenga
tigre courageux kuri paroisse kicukiro
st paul kuri paroisse masaka na rusheshe
GASABO:
cobra i kabuye
lions serious kuri paroisse kakyiru
………
Ese naba umu scout ndi umugabo ukuze? nka 38 ans?
yes birashoboka cyaneeeeeee rwose
“MUHARANIRE KUSIGA ISI ARI NZIZA KURUSHA UKO MWAYISANZE BITYO IGIHE CYANYU NIKIGERA MUZABA MUTABARUTSE NKINTWARI”
Comments are closed.