Digiqole ad

“Ba rwiyemezamirimo n’abatechnicien batanga amasoko bahana ruswa” – Tranperency Rwanda

Mu bushakashatsi umuryango wa Transparency International Rwanda washyize ahagaragara kuri uyu wa gatatu tariki 27 Kamena ku bijyanye n’imitangire y’amasoko ya Leta mu turere, wagaragaje ko ba rwiyemezamirimo bapiganirwa amasoko n’abatechnicien b’Uturere bayatanga hagaragaramo ruswa ku mpande zombi.

Mu muhango wo kumurika ubushakashatsi/photo Rubangura Sadiki
Mu muhango wo kumurika ubushakashatsi/photo Rubangura Sadiki

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ku ba technicien b’uturere, ari nabo batanga amasoko, ruswa igaragara bwa mbere mu gihe hari gushirwaho ibyangobwa n’ibindi bisabwa rwiyemezamirimo ugomba guhabwa isoko.

Transparency Rwanda ivuga ko ufite uwo mwanya wo kugena ibisabwa agendera kubyo rwiyemezamirimo ashaka guha isoko (cyangwa babivuganye) yujuje neza, agashyiramo n’ibindi byangombwa binaniza kandi bica intege abandi ba rwiyemezamirimo batumvikanye.

Ibi ngo akenshi bikurikirwa no kubona itangazo rihamagarira ba rwiyemezamirimo gupiganwa rigiye ahagaragara habura iminsi mike cyangwa amasaha mu gihe uwo bashaka guha isoko we aba yarabimenyeshejwe hakiri kare ku buryo ahita atanga ibyo bisabwa mu gihe abandi igihe cyo kubishaka kiba ari gito kiri bubakuremo banabibonye.b

Kubwa Transparency Rwanda ngo mu gihe amabahasha y’abatanze ibisabwa nayo yafunguriwe mu bwiru nta washidikanya ko byaba bitatewe na ruswa ku batanga isoko kugirango bo ubwabo bagene uwo bagomba guha isoko.

Iyi ruswa kandi ngo igaragara cyane mu kugenzura ishyirwamubikorwa ry’amasoko nkuko byatangajwe na Apollinaire Mupiganyi, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Transparency Rwanda.

Nyuma yo kubona ibyavuye muri ubwo bushakashatsi butunga agatoki inzego z’ubuyobozi bw’uturere mu gutanga amasoko ya Leta kenshi bishingiye kuri ruswa, umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali RALGA Karake Theogene yasobanuye ko kuba ruswa yagaragara ku batanga amasoko biterwa n’impamvu z’ubumenyi n’ibikoresho bike ku bakozi b’uturere ariko impamvu nini ikaba ari umushahara muto uhabwa abo bakozi.

Abayobozi ba Ralga na Transparency Rwanda
Abayobozi ba Ralga na Transparency Rwanda

Ku ruhande rwa ba rwiyemezamirimo dore ko nabo batungwa agatoki n’ubu bushakashatsi, Papias Kazawadi uyobora ishyirahamwe rya ba rwiyemezamirimo, abubatsi n’abakora ibikorwa remezo yasobanuyte ko mu gutanga amasoko y’uturere ruswa ishobora kugaragara rwose kuri buri ryhande ariko kuri we ngo ikibabaje ni uko n’iyo habayeho igenzura abayobozi b’uturere bahita bavuga ko ari ba rwiyemezamirimo batindije ibikorwa by’isoko runaka nyamara naba nyiri kuritanga babifitemo uruhare.

Papiyasi Kazawadi aha, nawe asa n’utunga agatoki inzego z’uturere zitanga amasoko, agaragaza ibintu bikunze gutuma rwiyemezamirimo atarangiza isoko bitewe n’abarimuhaye.

Biteganijwe ko nyuma yo kumva kimwe ibyavuye muri ubu bushakashatsi, harebwa ingamba n’uburyo burambye bwo kurwanya ruswa mu gutanga amasoko ya Leta.

Ubu bushakashatsi bwibanze ahanini ku masoko atangwa n’uturere mu bijyanye n’ubwubatsi n’ibikorwa remezo.

Ubu bushakashatsi buri gukorwa no mu bindi bihugu nka Kenya, Zambia, Uganda na Tanzania ku nkunga ya Bank y’isi igamije kunoza imitangire y’amasoko ku Isi hose

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ABA BAJYE BAVUGA IBYO BISHAKIYE, UWABAHA AKO KAZI NONENHO BAKIRA

  • Ibyo bisobanuro byatanzwe n’umuyobozi wa RALGA bigaragaza ko atazi ibyo akora. None se abafite umushahara muto bose barya ruswa??? Cg abashinzwe amasoko bose niko barya ruswa!!!

  • Ubu bushakashatsi nibwo 100%, kuko niko bisigaye bikorwa, njye ahubwo natanga inama ko isoko ryajya rikorwa na Rwanda Procurement office cg hakarebwa inzindi ngaba.

  • Izakore n’ubushakashatsi ku barimu na sacco yabo.buriya muzi ko ubu buri mwarimu wa primaire na secondary bamukata amafaranga yo gushyira mu umwarimu sacco buri kwezi kandi batarigeze babimubaza ngo ni ukumuteganyiriza!ese ko dufite icyitwaga caisse sociale twiteganyiriza mo ayo mafranga bakata umuntu wese n’utari muri iyo banki bwo wagize ngo si akarengane kandi tuzi ko umushahara ari ndakorwaho!!!!

  • KO MUTAVUGA KO NAZA COMPANY(entreprises)ZIHABWA AKAZI KO NAZO INYINSHI ZIBA ARI IZABO BABIKORANA AMAYERI KUBURYO ZIBA ZANDITSE KUBANDI BANTU NAHO KUVUGA NGO WABONA ISOKO UTATANZE AKANTU WABA WIBESHYE RWOSE.

  • UMUSHAHARA MUTO UTERA KURYA RUSWA???????

    AHO NTIMWUMVA? KUKI SE NONEHO TWUMVA ABAMINISTRE (CAMEROON, KENYA,… ), ABASENATERI (USA,…), ABA-PRESIDENT (FRANCE,…) BYARYA RUSWA???????

    UMUSHAHARA MUTO ni ANGAHE????

  • umva mwana kama? uzabanze ujye kwiga usonanuke cyangwa ujye wumva amakuru kuri radio rwanda. Rwanda Procurement office ntibaho wa muswa we uri mu kigare. None se transparency itavuze ruswa bakora iki? Ikibazo gusa ni uko inzego z’ibanze ari zo zagowe.Ese ahandi ho nishyashya uhereye muri transparency ku mitangire y’akazi iwabo? Naba no mu turere baba batangaje ayo masoko. Ese ubwo bushakashatsi babukora ryari? ese bo ko bataba aba mbere mu igenzura RPPA ikora? Wasobanura ute uburyo baha abantu amafaranga y’amahugurwa bataragera n’aho akorerwa. Ujya gutera uburezi arabwibanza mwana. Bazatubwire uko hejuru iyo bimeze niba naho ari byiza bazabitubwire cyangwa bajya mu nzego z’ibanze kugira ngo ka mission kabo gatubuke. Twarabamenye ntimukabeshye abanyarwanda.

  • If you can not defeate them join them.

Comments are closed.

en_USEnglish