Digiqole ad

Ba rutahizamu 10 bafite amateka kurusha abandi mu gikombe cy’Isi

Umupira w’amaguru ni umwe mu mikino ikunzwe cyane ku Isi, igikombe cy’isi cya buri myaka ine kiza ari agahebuzo mu gukurikiranwa cyane. Ba rutahizamu bakibandwaho kuko aribo bashimisha abafana iyo batsinze. Mu mateka aba niba rutahizamu 10 batsinze ibitego byinshi kurusha abandi. 

Bamwitaga 'phenomene' abanyarwanda bamuhimbye "Igifaru"
Bamwitaga ‘phenomene’ abanyarwanda bamuhimbye “Igifaru”

1.RONALDO (Brezil): Afatwa nk’uwambere mu gikombe cy’ isi  kandi ahora anabihemberwa kugeza igihe hazagira ukuraho agahigo k’ibitego 15mu mikino 19 y’igikombe cy’isi mu nshuro eshatu yakitabiriye (1998, 2002, 2006).

2. MULLER Gerd (Ubudage bw’ uburengerazuba): rutahizamu nawe ufitemo ibitego 14, mu mikino 13mu nshuro 2 yakinnye iki gikombe cy’isi (1970, 1974).

3. Miloslav CLOSE (Umudage): We afite n’amahirwe yo koongera ibitego kubera ko ari mu bakinnyi 23 bajyanywe muri Brezil n’ umutoza Joachim, mu gikombe cy’Isi afitemo ibitego 14 mu mikino 19,mu nshuro eshatu yitabiriye (2002, 2006, 2010).

4.Just FONTAINE (France): uyu rutahizamu niwe wagakwiye kuba ariwe wa mbere kubera ko yatsinze ibitego 13, mu mikino itandatu kandi yacyitabiriye inshuro imwe gusa (1958).

5.PELE (Brezil): Uretse no mu gikombe cy’ isi afatwa nk’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mupira w’amaguru muri rusange, mu gikombe cy’isi afitemo ibitego 12 mu mikino 14, yitabiriye iki gikombe inshuro enye (1958, 1962, 1966, 1970) .

6.KOCSIS Sandor( Hongrie): yatsinzemo ibitego 11 mu mikino itanu mu nshuro imwe gusa (1954). Nawe yari rutahizamu mwiza muri rusange.

7.RAHN Helmut (ubudage  bw’ uburengerazuba): yatsinze ibitego 10 mu mikino 10 mu nshuro ebyiri (1954, 1958) yakinnye igikombe cy’Isi; ubwo buri mukino yabaga afitemo igitego kimwe.

8. Gabriel BATISTUTA (Argentina): mu gikombe cy’Isi yitabiriye inshuro eshatu(1994, 1998, 2002) yatsinzemo ibitego 10, mu mikono 12.

9. Teofilo CUBILLAS (PERU): yari rutahizamu wa Peru nawe afite ibitego 10 mu mikino13 mu nshuro eshatu yitabiriye igikombe cy’Isi (1994, 1998, 2002).

10. Lato GRZEGORZ (Pologne): yamenyekanye atsinze igitego Brazil mu 1978 cyatumye Brazil isezererwa, yatsinze ibitego 10 mu mikino 20 y’igikombe cy’isi yagiyemo gatatu (1974, 1978, 1982).

Muri iki gikombe cy’isi bitegerejwe ko rutahizamu Miloslav CLOSE w’Ubudage ashobora guhindura amateka y’abatsinze ibitego byinshi muri aya marushanwa. Uyu mugabo ukunda gutsindisha umutwe natsinda ibitego bibiri azahita aca umuhigo wari ufitwe na Ronaldo Luis nazario da Lima.

Just Fontaine yatsinze ibitego 13 mu gikombe cy'isi kimwe yakinnyemo imikino itandatu
Just Fontaine yatsinze ibitego 13 mu gikombe cy’isi kimwe yakinnyemo imikino itandatu
Miroslav Klose ashobora guca agahigo uyu mwaka natsinda ibitego bibiri
Miroslav Klose ashobora guca agahigo uyu mwaka natsinda ibitego bibiri

Wikipedia

Nsengiyumva Faustin
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish