Ba Mayors bose mu mahugurwa i Gashora
Kuva kuri uyu wa 23/05/2011 nibwo abayobozi b’uturere (Mayors) bose bo mu Rwanda bari guhugurwa I Gashora muri La Palisse n’abanya SINGAPOLE mu rwego rwo kurushaho kubaka uboyobozi.minisitiri y’ubutegetsi bw’iguhugu.
Ba Mayors bakurikiye isomo ry’abanya Singapole/ Photo umuseke.com
Aya mahugurwa azageza 3/6/2011 azahugura aba bayobozi b’uturere twose kubirebana na Leadership Developpement Management for Local Governement, hakubiyemo uburyo bwo kuyobora, kuyobora abandi no kuyobora ibigo, (Organisation na Institution) kugira ngo bagere ku ntego runaka.
Mu muhango wo gutangiza aya amahugurwa minisitiri ushinze ubutegetsi bw’igihugu Musoni James akaba yagize ati:”icyambere nugushiramo umutima wawe ukumva ko kuyobora neza bikurimo, ugashiramo ubushake kuko leadership dushaka ni leadership ifite viziyo.”
Ministre Musoni James niwe watangije aya mahugurwa
Impuguke yo muri Singapole SHAHRILL AJ yagize ati: “mbere yo kuyobora abandi ubanza ukimenya, ese nigute uvugana nabandi? hanyuma ubone kuyobora”.
Muri aya mahugurwa babanje kubereka uko igihuugu cya Singapole cyari kimeze mu 1930 nyuma yo gutandukana na Indonesia, ikirwa gito cya NYAKATSI gusa, ariko kubera ubuyobozi bwiza ubu iki kirwa cya Singapole ni umujyi gusa nta cyaro igira.
Izi mpuguke zikaba zabwiye aba ba Mayor 30 ko ibyo nabyo mu Rwanda bishoboka cyane kuko u Rwanda rwo rufite igihugu cyiza cyane cyabyazwa umusaruro ahantu hose, igikenewe gusa ari imiyoborere ifite gahunda ari nayo bari guhugurirwa.
Impuguke zabanya Singapole
Beretswe uko Singapole yari imeze mu 1930
Mu 1960 byari bitangiye kuza
Uyu munsi igihugu cyose ni umujyi
Amahugurwa ntarangiye aratangiye
Rubangura Dady Sadiki
Umuseke.com
3 Comments
aba mayors nibo rufunguzo rw’iterambere ry’abaturage,kuburyo baramutse bakurikije ibyo ziriya mpuguke zibigisha batera ikirenge mu cya singapour.
none se ko nta twa twuma bari bambaye mu matwi kandi byaragaragaye ko ba mayors bacu benshi batumva neza cyangwa ngo bavuge neza english
Amazing work….If Singapore can do it….so can Rwanda….
Comments are closed.