Digiqole ad

Ba basirikare bibye mu karere ka Nyagatare bakatiwe gufungwa burundu

Sgt/Major Nzirasanabo Gilbert na Caporal Ngabonziza Ramazan bakatiwe gufungwa burundu kuri uyu wa kabiri tariki 06/03/2012 nyuma yo guhamwa n’ubujura bakoze mu murenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare tariki 28/02/2012.

Nzirasanabo na Ramdhan bagejejwe imbere y'iteko y'abaturage n'abacamanza/ Photo Oswald Niyonzima
Nzirasanabo na Ramdhan bagejejwe imbere y'iteko y'abaturage n'abacamanza/ Photo Oswald Niyonzima

Urukiko rwa gisirikare rwaburanishije uru rubanza mu ruhame imbere y’abaturage bo mu mu Kagari ka Gihengeri, Umurenge wa Muko mu Karere ka Nyagatare

Ubushinjacyaha bwabashinjaga kwiba bakoresheje intwaro, gukomeretsa bagambiriye kwica Rose Nikombabonye umugore wa Munsasire, ndetse no gutesha agaciro igihugu n’urwego rw’ingabo bakoreraga by’umwihariko. Bityo bukabasabira gufungwa burundu.

Sgt/Major Nzirasanabo Gilbert yabwiye urukiko ko gucura umugambi wo kujya kwiba babitewe no kuba bari baherutse kuvu mu butumwa i Darfur muri Sudani udufaranga bakuyeyo bakadukizwa n’abitwa ‘Abatubuzi’ bayahinduye impapuro, bagasanga nta kundi babaho.

Mu rubanza kuri uyu wa kabiri, Rose Nikombabonye wakomerekejwe akaboko n’isasu ry’aba bajura baje bavuga ko ari ba maneko baje gusaka intwaro, yameza ko bibye miliyoni 28 z’amanyarwanda.

Naho abaregwa bakemera bakanasabira imbabazi kwiba miliyoni 4 n’ibihumbi 605, ari nayo basangwanywe ubwo bafatwaga tariki 29/02/ 2012, umunsi umwe nyuma y’ubujura.

Abacamanza bamaze kwitegereza ivalisi Rose Nikombabonye avugako yarimo amafaranga, bashidikanyije ko hakwirwamo miliyoni 28 bityo rusaba ko abo basirikare basubiza ayo bafatanywe, banyiri amafaranga batanyurwa bakazajurira.

wibwe abazwa n'abacamanza/Photo Oswald Niyonzima
Rose Nikombabonye wibwe abazwa n'abacamanza/Photo Oswald Niyonzima

Nyuma yo kuburanisha, urubanza rwasomwe nyuma y’amasaha abiri, maze rwanzura ko Sgt/major Nziransanabo na Caporal Ngabonziza Ramazan bafungwa burundu, amafaranga bafatanywe agasubizwa beneyo, bakishyura kandi amafaranga 7 950 y’urubanza.

Abaturage batangarije umunyamakuru wa Kigalitoday.com dukesha iyi nkuru ko banejejwe no kuba urubanza rwaburanishirijwe aho icyaha cyabereye, ko bihaye isomo n’undi wese waba yatekerezaga gukora bene ubu bujura.

Aba baturage ariko bakaba bagarutse ku kibazo cy’uko aho batuye  nta banki iharangwank’impamvu yo kwibikaho amafaranga ituma ‘Benengango’  nabo bacura imigambi mibisha yo kuyiba.

Urubanza rwaburanishirijwe imbere y'abaturage b'aho icyaha cyakorewe
Urubanza rwaburanishirijwe imbere y'abaturage b'aho icyaha cyakorewe

Inkuru dukesha Kigalitoday.com

0 Comment

  • IBYO NTIBIHAGIJE RWOSE KU MUSIRIKARE. LETA NISUBIZE AYO MAFARANGA YIBWE.

  • KOMEREZAHO RWANDA NTA RANKA HEJURU Y’ITEGEKO

  • Ariko wowe uvuga ngo Leta nisubizeho amafaranga yibwe, bajya kwiba no kwica niyo yabatumye?

    Ubundi Leta uvuga ninde ko Leta ari twebwe abanyarwanda, ubu uwakubwira ngo ugire amafaranga utanga cg nabandi banyarwanda babisabwe ninde wakemera kuyatanga?

    Icyo ubutabera busabwa cyakozwe, abakoze icyaha bagomba kuryozwa ibijyanye nicyaha bakoze hakurikijwe amategeko.

    • wowe witwa heza tubyumva kimwe,abo bigira sindabibazwa ngo leta yishyure ,nibihereho kuko leta nitwe,ni ukuvuga umunyarwanda muri rusange

  • mukomeze guca umuco wo kudahana

  • nkuko ururubanza rwaburanishirijwe aho icyaha cyakorewe turacyasabako nurwa MUGESERA rwazaburanishirizwa aho yavugiye kukabaya aho yavugiye ririya jambo ryuzuye ubugome namacakubiri nubwowe byagize ingaruka no kubari batuye mubindi bice byigihugu.

  • mujye mubahana wenda nabandi barebereho

  • Cyakora Abantu nkabo basebye Leta bakibisha intwro yabahaye, aho kurinda abaturage ahuko bakiba abaturage bakanabateza umutekano muke bitwaje intwaro za Leta Gufungawaburundu ntibihagije uwajya abarasira imere y’abaturage, “kufungwa ni kufunguriwa” cya kigani…

  • Leta ikore ibishoboka byose irebe aho ikibazo kiri

  • Reta nirebe aho ikibazo kiri, yongere umushahara. Naho ubundi ntabwo bizoroha da!

  • nibahanwe rwose uwo si umuco nyarwanda

  • ibyo sibintu kabisa

  • IKI KEMEZO GIKWIYE KUBERA URUGERO N IBINDI BISAMBO BITAJYA BIFATWA. CYANE ABANYEREZA. abigwizaho ibyagatunze rubanda,

  • turashimira reta y,urwanda kubwa politique iriho yo gushimangira inzego z,umutekano zifitiwe ikizere n,abaturage nkaba nasa retayurwanda gukomeza gushimangira ishema ry,urwanda nabanyarwanda cyane cyane bakomeza gohana abapolice bakomeje kugaragara mubyaha byaruswa rwo icyo kintu kirimo kudutesha agaciro imbere yamahanga yarasanzwe adufitiye icyizere.God bless u and God bless rwanda

Comments are closed.

en_USEnglish