AZAM Rwanda Premier League: APR na Police FC zifite akazi gakomeye muri week end
Mu gihe ikipe ya Rayon Sport izaba yerekeje muri Mali mu mukino ubanza uzayihuza na Onze Createurs muri CAF Confederation Cup, Shampiyona Azam Rwanda Premier League izakomeza aho APR FC izajya i Kirehe gucakirana na Kirehe FC nyuma yo gutakaza amanota ubushize ubwo yanganyaga na Musanze FC, Police FC nayo izajya ihuye kwa Mukura.
APR na Kirehe ni umwe mu mikino itegerejwe na benshi dore ko abasore b’iyi kipe y’ingabo bakeneye kwongera kwigarurira imitima y’abakunzi babo nyuma gutakaza amanota mu mikino itandukanye .
Gutsinda uyu mukino kuri APR FC bizayongerera ikizere doreko ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 39 mukeba wayo Rayon Sport ikaba iyoboye urutonde by’agatenyano n’amanota 43.
Umukino ubanza wahuje APR FC na Kirehe FC warangiye APR FC itsinze ibitego bibiri kuri kimwe kuri stade Regional.
Umukino uzaba ari uw’ishiraniro ni uzahuza Mukura Victory Sport Na Police FC kuri stade Huye.
Uyu ni umukino nawo utegerejwe na benshi, cyane cyane abakunzi ba Mukura Victory Sport ikipe yabo idahagaze neza muri iyi minsi aho iri ku mwanya wa 13.
Mukura izakina uwo mukino idafite umukinnyi wayo wo hagati Harerimana Lewis wahawe ikarita y’umutuku ubwo bakinaga na Kiyovu Sport kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, amakipe yombi akanganya igitego kimwe kuri kimwe .
Hakizimana Kevin,ni umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri Mukura Victory Sport ,ikipe ya Police FC ikwiye kuzitondera.
Police FC ubu niyo kipe ifite ubusatirizi bukomeye muri shampiyona Azam Rwanda Premier League aho rutahizamu Danny Usengimana amaze gutsinda ibitego 13 mu gihe MICO Justin afite ibitego 11,ba myugariro ba Mukura Victory Sport barimo Simpenzwe Hamidu bakunze kwita Dudu na Mwiseneza Daniel bakazaba bafite akazi katoroshye ko kuzitira aba basore bakomeje kwitwara neza .
Umukino ubanza amakipe yombi yaguye miswi ubusa ku busa.
Iyi mikino yose nta handi wayirebera uretse kuri Decodeur ya AZAM TV, ubu iyi decodeur ikaba igurwa amafaranga 25,000 Frw ugahabwa na antenne (Dish/ Parabolic). Naho ibiciro by’ifatabuguzi bouquet y’igifaransa cyangwa bouquet y’icyongereza zikaba zigura 6,500 FRW, Full bouquet ikaba igura 9,500 Frw.
**********
1 Comment
Ndashaka gutuma Umuseke.com muzadusabire Azam tv, bajye batwereka imipira ARPL yabaye kumanwa mugihe cya Nijoro, nkuko no muri tanzania bigenda. Byajya bidufasha kubaba batashoboye kuyikurikirana kumanwa kuyitaho mwijoro. Murakoze
Comments are closed.