AZAM Premier League iratangira Rayon na APR zijya i Rubavu
Nyuma yo kubona umuterankunga mushya, shampiyona y’u Rwanda ubu yitwa AZAM Premier League, igiye gutangira. Tariki 18 Nzeri 2015 izatangizwa ku mugaragaro, biteganyijwe ko izasozwa tariki 15 Gicurasi 2016. Rayon Sports na APR FC ikipe z’abakeba bakomeye bo mu myaka 19 ishize ziratangira zerekeza i Rubavu gukina na Marines na Etincelles zaho.
Igishya ni uko uyu mwaka iyi shampionat izakinwa n’amakipe 16, nibwo bwa mbere mu mateka ya ruhago mu Rwanda. Uyu mwanzuro wemejwe n’inama y’inteko rusange ya FERWAFA.
Hagamijwe gushyira mu bikorwa uyu mwanzuro, bidasubirwaho Muhanga na Etenceilles zihita zizamuka mu kiciro cya mbere nubwo zari zamanutse.
Kubera ubwinshi bw’imikino, kuwa gatanu w’impera z’icyumweru hazajya haba hari umukino umwe, ibi kandi ngo ni ukugira ngo Televiziyo ya AZAM yatsindiye isoko ryo kwerekana iyi mikino ijye iyisaranganya.
Kuwa gatanu tariki 18 Nzeri:
Ku kibuga kitazitiye i Nyamata, Bugesera izaba yakira Kiyovu sports mu mukino ufungura shampiyona. Muri uyu mukino, Ally Bizimungu utoza Bugesera ubu azaba ahura na Kiyovu yatozaga mu mwaka w’imikino ushize. Kuri uwo munsi kandi, Mukura VS ya Okoko Godfrey izaba yakira Police FC i Muhanga kuko stade yayo ya Huye itaruzura.
Kuwa gatandatu tariki 19 Nzeri:
Muhanga iwayo izakira Espoir FC y’i Rusizi, mu gihe ku kabuga ka TAM TAM i Rubavu Eteincelles yari yamanutse izaba yakira APR FC ifite igikombe giheruka. Uyu munsi kandi Gicumbi FC ya Emmanuel Ruremmesha izakira Amagaju i Gicumbi.
Ku cyumweru tariki 20 Nzeri:
Marines isanzwe izwiho kugora Rayon Sports izayakira kuri TAM TAM. Iyi kipe y’i Nyanza, kugeza ubu nta mutoza mukuru irabona, iri gukoreshwa imyitozo na Sosthene Habimana wari usanzwe yungirije, bivugwa ko umutoza mukuru kandi mushya azatangazwa mu mpera z’iki cyumweru.
Kuri icyo cyumweru kandi, Rwamagana City izamutse mu kiciro cya mbere uyu mwaka izaba isura AS Kigali kuri stade de l’Amitie yo ku Mumena wa Nyamirambo. Musanze FC yo izaba iri i Rwamaganazasura Sunrise FC itozwa na Jimmy Mulisa.
Gahunda y’umunsi wa mbere:
18, Nzeri 2015
Bugesera FC vs SC Kiyovu (Nyamata)
Mukura VS vs Police FC (Muhanga)
19, Nzeri 2015
AS Muhanga vs Espoir FC (Muhanga)
Etincelles FC vs APR FC (Tam Tam)
Gicumbi FC vs Amagaju FC (Gicumbi)
20, Nzeri 2015
AS Kigali vs Rwamagana City FC (Mumena)
Sunrise FC vs Musanze FC (Rwamagana)
Marines FC vs Rayon Sports FC (Tam Tam)
UM– USEKE.RW
2 Comments
ICYAMPA RAYON SPORT IKAGIRA ORGANISATION NK’IYA APR:
ZA AZAM NA TP.MAZEMBE TWAZITSINDA…
Nifurije RAYON SPORT FC kuzitwara neza , David K mwifurije kuzitwara neza akadutsindira ibitego natwe tugatwara shapionat y’uyu mwaka Imana izabidufashemo kuko Gikundiro dukumbuye igikombe
Comments are closed.