Digiqole ad

Azafungwa imyaka 10 kubwo kwanduza SIDA nkana abo bahuriye kuri Internet

 Azafungwa imyaka 10 kubwo kwanduza SIDA nkana abo bahuriye kuri Internet

Sida kugeza ubu ni indwara idafite umuti cyangwa urukingo

Umugabo w’umunyamerika ngo yatangazaga kuri Internet ko ashakisha abantu bakundana bakanasambana abicishije kuri Internet akabona benshi, uyu ngo yabaga agamije kubanduza SIDA nk’uko yabihamijwe n’inkiko.

Sida kugeza ubu ni indwara idafite umuti cyangwa urukingo
Sida kugeza ubu ni indwara idafite umuti cyangwa urukingo

Uyu mugabo witwa James Allen ukomoka muri Keta ya Georgia ngo agomba gufungwa imyaka 10. Umucamanza mu rukiko ubwo yakatirwaga kuwa gatanu ngo yamwise ‘Sekibi’ kubera ubu bugome yakoraga agambiriye.

James yahamwe no gushyira mu kaga ubuzima bw’abagore n’abakobwa benshi kuko yasambanaga nabo atikingiye kandi atababwiye ko yanduye.

Uyu mugabo ngo yacaga ku rubuga rwitwa Craglist akavuga ko ashaka uwo bamarana ipfa, abo yaryamanye nabo ngo ni benshi kandi yari azi neza ko yanduye ndetse urukiko ruvuga ko yabikoraga nkana.

Babiri mu bo yanduje nibo bamushinje. Associated Press ivuga ko uyu mugabo yari yarakurikiranwe ku byaha nk’ibi no muri Leta ya Oregon na Indiana za USA.

UM– USEKE.RW

 

4 Comments

  • No mu Rwanda kuri WhatsApp mu minsi ishize havuzwe umusore i Gikondo uri kwanduza abakobwa ku bushake akabapassa inshuti ze ngo nazo zandure.
    Nubwo ukuri kwabyo kwashidikanywa ariko abakunda igitsina kitanakingiye kazi yenu

  • Ubundi se uramutse wikingiye ugasanga waranduye, wakora iki? Warega he?

  • hhhhh mureke ababpfu bahambe abapfu babo man

  • ahh
    birakwiye kabisa
    nicyoghano kmukwiye

Comments are closed.

en_USEnglish