Ayman al-Zawahiri yemejwe nk’umuyobozi mushya wa Al-Qaeda
Uyu mugabo wamaze igihe kinini yungirije nyakwigendera Osama Bin Laden yemejwe kuri uyu wa kane n’inzego z’ubuyobozi bwa Al Qaeda ko ariwe musimbura wa Osama.
Al Qaeda yamushinze gukomeza intambara yo kurwanya Abanyamerika na Islael ndetse n’abafatanyije nabo bose.
Itangazo Al Qaeda yashyize ku muga za internet z’abarwanyi bayo riragira riti:” Sheikh Dr Ayman al-Zawahiri, Imana imuhe amahoro n’imigisha, tumwemeje nk’umukuru w’umuryango wacu”
“azatuyobora kugera igihe ingabo z’ikibi ziviriye ku butaka bwa Islam” niko rikomeza rivuga.
Dr Ayman Al Zawahiri yamenyanye bwa mbere na Bin Laden ubwo yamuvuraga iryinyo mu ntambara Bin Laden yarwanaga n’abarusiya muri Afghanistan, kuva ubwo kugeza ku rupfu rwe bari ku mutwe wa Al Qaeda.
Uyu Ayman Al-zawahiri, yarahoze ari umukuru w’umutwe witwa Djihad Isalmic yo mu misiri, umutwe ukaba warakomotse kuba Freres muslimans.
Akaba rero yaratangiye gukorana na Alqaida, umutwe waruyobowe na Bin Laden muw’1998, kuricyo gihe witwaga (World Islamic Front) bafite intego yo guhangana naba juif.
Abahanga bemezako Bin Laden atari kumenyekana cyane iyo azakuba atarakonye na Al-Zawahiri, bivugwako yamufashaga cyane mumipangire n’imiyoborere ya Al QAEDA.
Uyu Al-Zawahiri yavutse tariki 19-06-1951 akurira mumuryango ukize cyane i CAIRO muri Egypt. Sekuru ubyara se uzwi kwizina rya Rabi’a Al-zawahiri yari umuyobozi Mukuru wa Univerisite ya Al Azhar, naho Se umubyara yari Professeur wisomo rya Pharmacologie. AL-ZAWAHIRI yarumunyeshuri utuje kandi wumuhanga akaba yarandikaga nimivugo(poems).
Al Zawahiri nkumuvugizi wa Freres Muslimans
Ikerekezo yararimo rero cyaje guhinduka nyuma gatoya yo gutsindwa bikomeye kw’ingabo z’abarabu mukwezi kwa gatandatu 1967, mu ntambara yamaze iminsi 6 barwanagamo na Islael. Ubwo yafataga icyemezo cyo kujya mu mutwe bise Frere muslimans(abavandimwe muri Islam) afite gusa Imyaka 15. bivugwako akababaro yatewe na Israel ariko kamuteye no gufatanya nimitwe yavuzwe haruguru.
Muw’1974 yabonye Diplome muBuganga(medicine), 1979 yari arangije icyo bita Specialisation mubuvuzi bw’amaso( Ophtalmologie). Nyuma yahoo nibwo yahise ajya mumutwe wa Djihad Islamic, aho yanahise ashyira mubuyobozi bwuwo mutwe.
Nyuma yurupfu rwuwahoze ari presida wa Egypt Anouar el Sadate muw’1981, yaje guhagarikwa kukibuga cy’indege ahunga aho yashizwe hamwe nabandi 300 baregwaga kuba baragize uruhare mwiyicwa rya Sadate, yaje kuba umwe mubavugizi babo bafatnywe hamwe kubera nubuhanga bwe baza gusanga icyaha kitamuhama, ariko aza gufungwa imyaka 3 kubera icyaha cyo gutunga Intwaro muburyo butemewe.
Muri Prison yarakubiswe, aratotezwa bikabije cyane. Nyuma yaho arekuriwe rero yagerageje gusubira mumwuga wubuganga ariko nyuma gatoya muw1985 ahita yerekeza muri Pakistan na Afghanistan ibihugu byabaye indili yimitwe ya Kislam yitwaje intwaro. Akihagera mumwaka umwe 1985 Habaye igikorwa cyubwiyahuzi kuri ambasade ya Egypt gihitana abantu 15, igikorwa kitiriwe umutwe wa Djihad Islamic.
AL-Zawahiri mu ntamabara yo kurwanya Leta ya ba Soviete
Muri Afghanistan, Alzawahiri yakoresheje umumenyi bwe mukuvura abarwanyi bakomerekeye kurugamba muntambara yabahuzaga n’ingabo zaba Soviete, nimuriyo mirimo yahuriyemo na Doctor Abdallah Azzam, umunye Palestine wahose yigisha Bin Laden muri Universite yo muri South Arabia King AbdulAziz University. Akaba yariciwe mugitero cyabereye I Peshawar mumwaka 1989. Akaba ariwe wahuje abagabo babiri BIN LADEN na AL Zawahiri.
Mu mwaka w’1989, nyuma yohirika ingoma yaba SOVIETE, Alzawahiri yasubiye muri Egypt nabarwanyi ba Djihad Islamic, bafite ikizereko noneho bishoboka kuba bashinga Leta ya Kislamu. Ageze Egypt yakoze Recruitment yabasore benshi ariko igisirikare cya Egypt kikamubangamira cyane.
Mu 1992 yongeye guhunga igihugu cye cyamavuko, ariko noneho ahungira muri Sudan. Agendeye kubyangombwa bitandukanye yakoze ingendo nyinshi cyane, aho yagiye Denmark, Suise, Bosnie,Russia ndetse no muri leta zunze ubumwe zamerica, aha hose yashakishaga infashnyo nimisanzu. Muw’1996 yasubiye muri Afghanstani aho yakiriwe namaboko yombi nabaTaliban na Ousama Bin Laden aho yahise aba Muganga wihariye wa Bin Laden.
Ayman Al zawahiri Arubatse, afite abakobwa batanu n’umuhungu umwe. Amakuru ataremezwa neza avugako umugorewe yaba yarahitanywe n’ibitero by’ingabo za America byabereye I Jalalabad mumwaka wa 2001, ko kandi umuhungu we yatawe muriyombi ningabo za Pakistan mumwaka wa 2003.
Uyu Al zawahir yaje gukatirwa igihano cy’urupfu mu 1999 ni nkiko zo muri Egypt, kubera ibitero yagiye agaba harimo icya Louxor mu 1997 cyangwa icyo yagabye kuri bamukerarugendo 57 nabanya Egypt bane,muri Egypt aho ababose bishwe. Kwitariki ya 4-8-1998 ibiro ntaramakuru Al-Hayati byakiriye fax itera ubwoba Leta zunze ubumwe za America. Iviga iti:
“We want to inform Americans that their message has been received and that they should read carefully the response that will, with the help of God, written in a language they understand”
“Turamenyesha abanyamerica bose ko ubutumwa bwabo bwakiriwe, ko kandi bagomba gusoma nubushishozi bwinshi igisubizo kizakurikira, kubushobozi bw’Imana kandi bwanditse mururimi Bunva neza”.
Nyuma yaho iminsi itatu gusa nibwo ambassades za Kenya na Tanzaniya zagabweho ibitero hakoreshejwe amakanyo batezemo ibisasu.
Uwo rero niwe uvugwako yasimbuye Bin Laden kubuyobozi Bwa Alqaida.
Jonas Muhawenimana
Umuseke.com
4 Comments
ndumva atari ikimanuka ahubwo ni l’homme de legendes
Ni umugabo w’ibigwi byimbitse.
niwe ahawe ikaze ku iseta ntazareberwa izuba kuko amaraso y’abantu yamennye ndetse n’ayo yiyemeje gukomeza kumena ntazatuma aramba,azamugaruka.
ahahaaaa ndumva ibyihebe arihatari.
Comments are closed.