Digiqole ad

“Ayiii wa nyanja weeee …” indirimbo ye yatumye bamutoteza ngo akorana n’Inkotanyi

Ntawuhanundi Jean, ni umugabo ugiye kuzuza imyaka 50 y’amavuko, ni umuhanzi utazwi cyane ubu, ariko iyo uvuze indirimbo igira iti “ Ayiii wa nyanja weee watujye nkiyambukiraaa…nkajya gusura ababyeyi…” buri wese utari umwana muto, arayimenya. Niwe wayiririmbye, iyi ndirimbo yamukururiye ibibazo byatumye acika intege n’ubu akaba atagikora muzika n’ubwo ateganya kongera.

Ntawuhanundi John, amateka yatumye acika intege zo gukomeza muzika
Ntawuhanundi John, amateka yatumye acika intege zo gukomeza muzika

Ntawuhanundi yamenyekanye cyane mu myaka ya 1990, 92, 94 kugeza za 98, ni umunyarwanda wavukiye muri Congo kubera amateka, azana n’umuryango we kuba mu Rwanda mu 1976 batura ku Muhima.

Uyu mugabo yubatse urugo mu 1986 arushingira ku Muhima, ubu ni umubyeyi w’abahungu babiri n’abakobwa babiri, atuye mu murenge wa Jali mu karere ka Gasabo.

Ibya muzika yabitangiye afungiye muri Gereza ya Kigali izwi nka 1930, impano yo avuga ko yari ayifite mbere mu guhimba no kwandika imivugo n’indirimbo, aha muri gereza ni naho yasohoreye indirimbo inyanja, yamenyekanye cyane na nyirayo agifunze.

Yafunzwe mu Ukwakira 1988 azira ko aho yakoraga hari amafaranga yari yabuze mu gihe yari ‘comptable’, ari muri gereza kubera urukumbuzi rw’abe asohora indirimbo INYANJA mu ntangiriro za 1989.

Iyi ndirimbo yaje gukundwa cyane, ndetse igahora mu zasabwe kuri Radio Rwanda kuva yasohoka kugeza mu myaka ya za 1998. Yatumye amenyekana cyane ariko inamukururira ibibazo kuko Leta y’icyo gihe (mbere ya 1994) yayifashemo politiki.

Ntawuhanundi mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’Umuseke yamubwiye ko yafunguwe mu kwezi kwa 10/1990 mu mbabazi zatanzwe kubera uruzinduko rwa Papa Jean Paul II mu Rwanda.

Ati “Navanye muri gereza indirimbo imwe (Inyanja) yari imaze kwamamara hanze njye ngifunze, ariko nasohokanye izindi zirindwi nari naranditse arizo; Musigeho, Akingeneye, Inshuti mbi, Nkir’iwacu, Kanyeshyari, Teganya na Ngarukira. Izi nazisohoye maze kuva muri gereza nkomeza gukora muzika mu kwa gatatu 1992 nsohora Album ya mbere nise INYANJA.”

Ntawuhanundi avuga ko yagurishije cassette z’iyi Album ye zirenga 500 imwe ayigurisha 1 000Rwf,avuga ko yavanyemo inyungu ihagije kuri we, agereranyije n’ayo yayishoyemo.

Ibibazo yatewe no kwamamara
Ntawuhanundi mu minsi yashize ubwo yatumirwaga muri muri Salax Award akaririmba indirimbo ye INYANJA
Ntawuhanundi mu minsi yashize ubwo yatumirwaga muri muri Salax Award akaririmba indirimbo ye INYANJA

Ati “Indirimbo INYANJA yari inkuru mpamo y’ibyambagaho, ntabwo yari politiki rwose, abasare navugaga bari nk’abayobozi ba gereza, inyanja yari gereza, aho navugaga nti “Kanyamanza kareremba ubantahirize” ni abantu nabaga mbona hakurya ku Muhima na Kimisagara ndi muri Gereza mbabonera kure nkumva nabatuma iwacu. Agahinda nagaterwaga n’uko iwanjye naharebeshaga amaso (hari hafi aho ku Muhima), nkareba abana twareranywe batambuka, nkareba inshuti ariko ntashobora kubasuhuza, niko guhimba iriya ndirimbo INYANJA, ntaho yari ihuriye na politiki.”

Ntawuhanundi amaze kurekurwa ahagana muri za 1992-1992 ubwo yari yamamaye kubera indirimbo ye, yakomeje kujya ahamagazwa n’inzego z’iperereza n’ubutasi asabwa ibisobanuro ku ndirimbo ye INYANJA, ndetse n’izindi muri ziriya zirindwi yasohoye nyuma.

Muri ziriya yasohoye hari iyo yaririmbye avuga (azimiza bya gihanzi) ko amashyaka ari gutuma abantu bacanamo, bakicana ndetse bakanikora munda, avuga no kubo yise Nyakamwe (Abatutsi) icyo gihe ngo batari bafite kirengera na kivugira bicwa buhoro buhoro, akabyamagana mu mvugo ya gihanzi.

Ariko amagambo y’indirimbo yari ikunzwe cyane INYANJA niyo yakomeje kwibazwaho n’inzego z’iperereza.

Mu gitero kigira kiti “ Muryango wanjye uri hakurya y’inyanja…”  nakandi gace gaheruka indirimbo kavuga ngo “Nzagaruka mu bivumu bya data nshire agahinda kigihe kirambuye.”  Aya magambo ngo yayabajijweho kenshi bamushinja ko yaba yaravugaga INKOTANYI bityo ngo akaba akorana nazo.

Ati “Nagiye mpamagarwa kenshi muri Service centrale de renseignement, nyuma baza kumfungisha ijisho mu gihe cy’amezi atandatu ntagomba gusohoka muri Kigali. 

Muri iki gihe mfungishijwe ijisho nahamagawe n’umunyamakuru witwaga Ravi wayoboraga ikinyamakuru KANGUKAtuganira ku by’iyi ndirimbo INYANJA, musobanurira nk’uko ngusobanurira, ambaza ibanga nakoresheje ngo ikundwe n’ibindi ananyemerera ko azayimenyekanisha mu mahanga. 

Nyuma y’uko iyo nkuru isohotse narahamagawe noneho banyemeza ko nkorana n’Inkotanyi kuko ngo nagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru bavugaga ko gikorana n’Inkotanyi, ibintu birushaho kunkomerana ndatotezwa, banshyiraho ingenza bambuza no kongera kuva iwanjye mu rugo, bagakurikirana n’abanjye n’abaje kunsira.”

 

Ibi byamuciye intege zo gukomeza umuziki

Jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni, yangiza byinshi mu gihugu, ingaruka zayo ntawe zitagezeho mu Rwanda no ku banyarwanda bari hanze.

Kuri Ntawuhanundi Jean usibye izindi ngaruka zikomeye, we n’umuziki we warahazahariye kuko yacitse intege bikomeye zo gukomeza ubuhanzi bwe.

Ati “ Nakoze muzika ngo nishimishe, nshimishe n’abandi, nshyire hanzi ibiri mu mutima wanjye ariko mpindurwa umunyapolitiki ibi byanciye intege cyane zo gukomeza nyuma ya Jenoside nishakira ubuzima mu bindi, gusa nyuma y’iki gihe cyose ubu ndi gutekereza kugaruka muri muzika kuko ubu mbona nta kibazo cyo gukora umuziki mu Rwanda.

 

U Rwanda none, umuziki none, Imana….kuri we
Ni umugabo usanzwe, w'urugwiro, wigendera kuri moto ajya mu mirimo ye
Ni umugabo usanzwe, w’urugwiro, wigendera kuri moto ajya mu mirimo ye

Ntawuhanundi Jean avuga ko umuziki wa none ukennye ibitekerezo. Ati “Ubu abahanzi benshi baririmba ibyo babona uwo munsi, ntabwo bita kuri ejo hazaza. Niyo mpamvu usanga indirimbo isohoka igahita izima mu mezi atatu kuko ibyo yavugaga byarangiye. 

Ariko umuhanzi w’umuhanga areba uyu munsi n’igihe kiri imbere akabihuza. Niyo mpamvu wumva indirimbo zimwe za cyera usanga n’uyu munsi hari aho zicyumvikana, reba nk’indirimbo ya Masabo Nyangezi yise KAVUKIRE, njye nemeza ko idasaza kuko ikomatanyije igihe cye n’icya none.”

Uyu mugabo yabwiye Umuseke ko uruhare rwe muri muzika ya none ari ibitekerezo ku bahanzi babishaka, avuga ko abifuza ko yabafasha mu myandikire no mu gucuranga bijyanye na muzika irambye ishingiye cyane kuri muzika gakondo bamwegera. Uwamukenera ngo yamubona kuri e mail ye [email protected] akamubwira icyo yamufasha nk’umuhanzi.

Uyu munsi Ntawuhanundi abona u Rwanda nk’igihugu cy’amahoro kandi kiri gutera imbere bidasanzwe. Ati “Nk’ikoranabuhanga riri gutera imbere cyane rikorohereza abakora muzika, ariko nanone rigasubiza inyuma ubuhanzi kuko usanga ari imashini (computer) zikora gusa.”

Avuga ko ibi bituma umuhanzi atavunika akora ku ndirimbo ye mu buhanzi no mu gucuranga, akemeza ko ariyo mpamvu wumva indirimbo yo muri Uganda cyangwa i Burundi ugasanga irasa n’izo mu Rwanda bityo bityo. Ibi bikica ikintu cy’umwimerere ukwiye ubuhanzi.

Uyu mugabo avuga ko abonanye na Perezida Kagame icyo yamusaba ari ugutera inkunga umuziki wihariye w’u Rwanda, no gufasha guha agaciro ibihangano nyarwanda ndetse ubivogereye akabihanirwa.

Kuri Ntawuhanundi Jean ubuzima busobanuye kubaho urugendo rurerure rw’umunsi umwe n’undi munsi uwukurikiye bityo bityo, kubaho bikaba kubana neza. Naho Imana avuga ko yemera ni iyaremye byose kandi ishobora byose.

Kuva yasohora iriya Album ye yise INYANJA kugeza ubu nta ndirimbo yongeye gukora ngo asohore, ariko avuga ko afite nyinshi yanditse muri iki gihe cyose gishize, zimwe yazanditse mu gifaransa, izindi mu giswahili no mu Kinyarwanda.

Ubu, nyuma yo kubona ko bikwiye ko zijya hanze ari gushaka ubushobozi bwo kuzisohora zitunganye neza, abamenye ubuhanzi bwe mwitegure kumva indirimbo nka NKUMBUYE IWACU, SOUVIENS TOI n’izindi….ziri mu makayi ariko ari kwitegura gutunganya mu majwi.

Plaisir MUZOGEYE
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Avuze byinshi byiza ariko kuvuga ngo ahuye na President  icyo yamusaba ni ugutera inkunga umuzikibwihariye w`u Rwanda n`ibihangan by`Abanyarwanda byo arakishe kubwo gutwarwa n`amarangamutima cg se kudashaka kujya kure y` umuziki yavuzeho! Iki rwose si cyo gikenewe kuko abanayamuziki babaye benshi kandi za Bralirwa, ikirezi group muri Salax Awards n`abandi  bari gutera inkunga abahanzi keretse nibinanirwa! Ahubwo Abanyarwanda abakeneye kurushaho kugumya kwigishwa umuco w`amahoro, gukora no kubana mu bwubahane n`ubwuzuzanye  ubundi u rwanda rukarushaho gukomeza kugenda ruva mu bwiza rujya mu bundi. Iyi ni inshingano ikomeye ku muyobozi wacu n`abamugwa mu ntege naho iby`umuziki byo si ngombwa cyane ubu isi yabaye nk`umudugudu utashimishwa n`umuziki wo mu Rwanda yakumva n`uwahandi mu buryo butandukanye

    • yavuze ibyo atekereza… nawe ibyo nibyo utekerezasizai impanvu igitekerezo cye kikuvunnye….ntimugahubukire gusubiza.

    • yavuze ibyo atekereza… nawe ibyo nibyo utekerezasinzi impanvu igitekerezo cye kikuvunnye….ntimugahubukire gusubiza.

      • Patrick rwose gabanya ubukana. Nkeka ko wize ubasha kureba ibintu mu
        buryo bwaguye kandi navuze  keretse niba kiriya gisubizo yaragitanze
        umunyamakuru amubajije icyo yasaba perezida igihe yagira amahirwe yo
        guhura nawe with a focus on Rwandan music industry
        n`abacuranzi/abaririmbyi nyarwanda  gusa. Naho bibaye ari mu rwego
        rwaguye ntabwo kiriya ari cyo kihutirwa mu gihugu cyacu kabisa cyane ko
        hari na ministeri ibifite mu nshingano kandi hamwe n`abafatanyabikowa mu
        muziki hari ibyo bakora. Guhura na prezida rero wagira amahirwe
        ukemerwa no kuganira nawe ugahabwa umwanya wo gutanga icyifuzo cyangwa
        igitekerezo ntabwo ari buri we ubigeraho kuko ntibyoroshye ko buri
        munyarwanda yabonerwa umwanya wo kujya kwicarana na prezida no gutanga
        igitekerezo. Nk`umuntu wasomye rero njye navuze kandi nubu
        ndabishimangira ko kiriya kifuzo atari cyo cyagombye kuza imbere kuko
        bibaye ibyo buri wese ugize ayo mahirwe yakurura yishyira aho gutumbira
        ku byagirira benshi babikeneye akamaro. Mbese ari motard uhuye nawe
        yavuga ati fasha kandi uteze imbere abamotard, ubuze abapolisi
        kubagenzura…, ari ucuruza ku gataro ati dukize local defence.. mwalimu
        nawe ati turababaye kurushabandi bose, etc. Oya njye numva ayo mahirwe
        nyabonye icyifuzo natambutsa ni ikireba umuryango nyarwanda muri rusange
        apana agakundi k`abantu bakora umurimo mbonekamo!

    • nonese kalisa we, uretse guhubuka usenya umusaza wacu kugitekerezo cye, koko kuki wumva indirimbo gusa mu BIHANGANO NYARWANDA yavuze!? harimo byinshi mubihangano by’iwacu nk’ibikorwa byo mu bucuzi bwa kinyarwanda harimo nk’imitako, ubugeni, ubucuzi, ububaji, na buriya bumenyi ngiro bwa gakondo bwose buba mubihangano byabanyarwanda bivuze ngo CREATED AND/OR MADE IN RWANDA …uzagende mu gakinjiro/agakiriro urebe ibindi bihangano nyarwanda ubone gupinga umusaza.

  • IYI NKURU IRANEJEJE IRIYA NDIRIMBO NDAYIKUNDA CYANEEE NAJYAGA NYUNVA NDU MWANA NKAFASHWA WARU MUHANGA PEEE WARUFITE IJWI RY UMWIMERERE ABAHANZI BUBU BAKWEGERE UBAFASHE DUKENEYE AMAKURU NKAYA ,DUKENEYE KONGERA KUKUNVA UTURIRIMBIRA IMANA IKOMEZE IKURINDE TURAGUKUNDA

  • IYI NDIRIMBO SE MWAYITWUMVISHA?

  • Komera mzee, ntarirarenga hari n’abandi benshi bagiye bacika intege ariko sibyiza kugenda ugahera.

    • iyindirimbo najye yaranfashije ndi mumahanga PE!yatumaga ntekereza ku bajye bari ku rugamba rwo kubohoza Igihugu.So warakoze cyane nubwo wahuye ni bibazo.Ufite impano nziza,ibihangano byawe bishobora kubabyiza bigafasha cg bikigisha benshi .Komera!!!

  • ni hehe twakura iyo ndirimbo ko ari nziza…abayifite mudufashe

  • UMUNTU ASHOBORA KUJYA KURI INTEERNET AKABONA IBIHANGANO BYE?

    • OYA, Ibihangano bye ntaho bigaragara kuri Internet
      Cyakora we arabifite ubyifuje arabimuha

Comments are closed.

en_USEnglish