Digiqole ad

Avoka wa Mugesera yongeye gucibwa 500 000F kubwo GUTINZA urubanza nkana

 Avoka wa Mugesera yongeye gucibwa 500 000F kubwo GUTINZA urubanza nkana

Leon Mugesera ubu arashinjwa kuba ariwe usaba umwunganizi we gutinza urubanza nkana

*Ku itariki ya 15 Nzeri Me Rudakemwa na bwo yari yaciwe ibindi bihumbi 500;
*Ku itariki ya 28 Nzeri yamenyesheje Urukiko ko yikuye mu rubanza mu gihe kitazwi;
*Kuwa 05 Ukwakira; Urukiko rwanzuye ko Urubanza ruzakomeza; Me Rudakemwa arabisinyira;
*Uyu munsi; Rudakemwa ntiyagaragaye mu Rukiko.
*Ubushinjacyaha buvuga ko imyitwarire ya Rudakemwa ayitegekwa na Mugesera

Mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buregamo Leon Mugesera ibyaha bya Jenoside birimo kuba yarakanguriye Abahutu kwanga no kurimbura Abatutsi abinyujije mu ijambo yavugiye muri ‘meeting’ yo ku Kabaya; kuri uyu wa 12 Ukwakira; Urukiko rwaciye Me Jean Felix Rudakemwa wunganira uregwa ihazabu mbonezamubano y’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda kubera gutinza Urubanza nkana. Uyu munyamategeko ntiyari yitabiriye iburanisha rya none.

Leon Mugesera ubu arashinjwa kuba ariwe usaba umwunganizi we gutinza urubanza nkana
Leon Mugesera ubu arashinjwa kuba ariwe usaba umwunganizi we gutinza urubanza nkana

Ntibizwi niba uyu munyamategeko akomeje gutsimbarara ku bikubiye mu ibaruwa yandikiye Urukiko arumenyesha ko adateze kugaruka muri uru rubanza mu gihe imishyikirano ari kugirana na Ministeri y’Ubutabera (ku bijyanye n’ubufasha) itaranzurwaho.

Kuri uyu wa mbere; Mugesera wagaragaye mu rukiko atunganiwe yabajijwe niba yaba azi amakuru ya Avoka we asubiza agira ati “ icyo mbona ni uko unyunganira adahari; kuba adahari ntacyo mbiziho kandi sinshobora kuburana ntunganiwe…”

Ubushinjacyaha bwakunze kugaragaza ko imyitwarire nk’iyi igamije gutinza urubanza nkana; bwongeye kubisubiramo ndetse butanga ibisobanuro bisa nk’aho ari bishya muri uru rubanza.

Umushinjacyaha Claudine Dushimimana yabwiye Urukiko ko Mugesera ari we wishakiye Me Rudakemwa nk’umwunganizi we ndeste ko ari we umwiyishyurira bityo ibyakorwa na we (Rudakemwa) aba ari amabwiriza y’umukiriya we (Mugesera).

Agaragaza ko ibikorwa (byo kutitaba) na Rudakemwa aba abiziranyeho n’Umukiriya we ndetse ko ari na we uba wabimubwirije; Umushinjacyaha Claudine yavuze ko nta na rimwe Mugesera yigeze agaragariza inzego zibishinzwe nk’urugaga rw’abavoka ibijyanye no kutitabira iburanisha bikorwa n’umwunganizi we.

Ashimangira ibi bisa nk’akagambane k’aba bagabo (ko gutinza urubanza); uyu mushinjacyaha yagize ati “…Maitre yagiye afatirwa ibihano n’ibyemezo, bimwe muri byo ntibyubahirizwe; ariko na byo umukiriya we ntiyigeze abigaragariza inzego zibishinzwe ahubwo yaramuburaniraga ndetse akajuririra ibyemezo byabaga byamufatiwe.”

Uyu munyamategeko suhinjwa kugendera ku mabwiriza y’uwo yunganira; aherutse gutangaza ko ari mu mishyikirano na MINIJUST ndetse ko ari nayo izamuha icyerekezo cyo kuba yagaruka mu rubanza cyangwa ntarugarukemo, gusa iyi minisiteri yabiteye utwatsi ndetse Urukiko rwanzura ko iyi mishyikirano itariho.

Kuri uyu wa mbere kandi Ubishinjacyaha  bwavuze ko kuba uyu mugabo yaratangaje ibi (byo kuba yikuye mu rubanza mu gihe kitazwi); byarakozwe ku mabwiriza y’uwo yunganira (Mugesera) bityo bikaba byafatwa nko kuba uregwa yarahisemo gukomeza kuburana atunganiwe.

Ubwo ibi byavugwaga; Mugesera yatse ijambo ubugira gatatu asabwa kwihanganira Ubushinjacyaha bugasoza.

Ubwo yabwaga ijambo; Mugesera wabonaga ko atishimiye ibyari bimaze kuvugwa n’Ubushinjacyaha; yagize ati “ Ubushinjacyaha bushoje (gushoza) urubanza bubona neza ko ntunganiwe. Kuva ndi muri Canada muri 95 kugeza kuri uyu munota nta na rimwe nigeze mpitamo kuburana ntunganiwe.”

Mugesera yahise asaba Umucamanza ko ibyari bimaze kuvugwa n’Ubushinjacyaha byahanagurwa mu nyandiko mvugo y’iburanisha rya none, umucamanza amubwira ko bidashoboka ahubwo ko icyo we (Mugesera) yakora ari ukubivuguruza.

Mugesera wavugaga ko adashaka kuburana atunganiwe yahise agira ati “kubivuguruza ni ukuburana kandi ntabwo naburana ntunganiwe rwose.”

Ubushinjacyaha bwo bukavuga ko ibivugwa n’uregwa birimo kwivuguruza kuko asubiza ibyavuzwe n’Ubushinjacyaha.

Mugesera utaretse ngo Umushinjacyaha asoze; yahise agira ati “ndagira ngo Ubushinjacyaha bwo kumvugisha ibyo ntavuze cyangwa ngo bunkoreshe ibyo ntakoze, ntabwo nigeze mbusubiza.”

Ubushinjacyaha bwahise busaba Urukiko gufata icyemezo kuri iyi myitwarire rukaba rwananzura ko uregwa yaburana atunganiwe.

Rushingiye itegeko rigena imiburanishi y’imanza z’imbonezamubano; ubucuruzi n’iz’ubutegetsi; Urukiko rwahise ruca Me Rudakemwa ihazabu y’ibihumbi 500 kubera imyitwarire yo gutinza nkana urubanza.

Na ho icyemezo cyo kuba uregwa yaburana atunganiwe nk’uko byasabwe n’Ubushinjacyaha; Urukiko ruzagitangaza ku wa Gatatu, tariki 14 Ukwakira.

Icyemezo kitanyuze uregwa wahise anakijuriria avuga ko gifashwe humviswe uruhande rumwe.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • wasanga minijust iba ishaka abavoka yahemba make angana nk’ayo Mineduc bahemba umwarimu. Uru rubanza ruzatugaragaza

  • Umuhanga w’ikarita ntabura iturufu!
    Mugesera koko akomeje kugaraguza agati abacamanza mu macenga ahanitse afatanyije na Avocat umuburanira.Erega abacamanza bagomba kumenya ko uwo baburanisha ari umwihebe ko ntacyo aramira.Azabazunguza mpaka agamije kwerekana ko adahabwa ubutabera bunoze.Erega abateguye bakanashyira mu bikorwa ntabwo bari abaswa! Bakomeje kubyerekana kandi bari ku ngoyi.

  • Akamiya bishyura abo ba avocat nizere yuko katava mu ruhago rwa Leta y’ubumwe !!!

    Iba gaturuka hanze ni byiza ni muritinze karinjira iwacu.

  • @ Munyarwanda niba wasomye neza munkuru handitse ko Maitre Rudakemwa ahembwa n’umukiliya we ari we Dr. Leon Mugesera.

    Ubwo rero urumva ko ntagafaranga ka Leta kahagendera humura gusa nyine Gutinza urubanza nabyo bihombya Leta kuko abacamanza barahembwa, abashinjacyaha ndetse no kwita kubatangabuhamya.

Comments are closed.

en_USEnglish