Digiqole ad

AVEGA Agahozo yashyikirijwe $500,000 y’igihembo yahawe

NAIROBI, Kenya – Kuri uyu wa kabiri, Umuryango wa AVEGA Agahozo washyikirijwe ibihumbi 500,000 by’amadorari by’igihembo yahawe na Gruber Foundation mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka.

Aya mafaranga AVEGA Agahozo yashyikirijwe  aragera kuri Miliyoni  303,500,000 z’amanyarwanda.

Uyu muryango w’abapfakazi ufasha abasizwe iheruheru na Genocide yakorewe abatutsi mu 1994, wahawe iki gihembo nyuma y’uko Gruber Foundation yo muri USA, yemeje ko AVEGA Agahozo yagize uruhare rugaragara mu kubaka umuryango Nyarwanda .

Odette KAYIRERE umupfakazi wa Genocide akaba umunyamuryango wa AVEGA, ashyikirizwa ariya mafaranga I Nairobi, yavuze ko agiye gutuma barenza 20,000 by’abapfakazi bafashaga baba muri uyu muryango ndetse n’impfubyi zirenga 71,000.

Kayirere yabwiye abari aho ko abapfakazi n’imfubyi bahuye n’ibibazo byinshi nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi, ihungabana, ubukene, ingaruka zo gufatwa ku ngufu n’ibindi. Umuryango AVEGA Agahozo ukaba waravutse ngo bafatanye guhangana n’izo ngaruka.

‘The Peter and Patricia Gruber Foundation’ umuryango w’ibikorwa bya kimuntu (philanthropic organization) ukorera muri America (USA) utanga buri mwaka $500,000 ku bantu bakoze ibikorwa byafashije benshi, birimo no guharanira uburenganzira n’iterambere ry’umugore.

AVEGA Agahozo si ubwambere ihawe igihembo kubera ibikorwa byayo, mu 2009 yari yahawe igihembo cya The Guardian’s International Development Award.

Ikidni gihembo AVEGA yigeze gutwara
Ikindi gihembo AVEGA yigeze gutwara/Photo avega.org.rw

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

3 Comments

  • nibyo rwose avega yagaruriye benshi mu bacitse ku icumu ikizere,yakoze byinshi mu bushobozi buke yari ifite irabavuza imfubyi izishyurira amashuri;iki gihembo iragikwiye.

  • ibikorwa bya avega birivugira ubwabyo. mukomerezeho.

  • avega yakuye abapfakazi benshi n’imfubyi mu buzima bubu bari basizwemo n a genocide yabamariya imiryango none ubu bageze aho bitunze bameze neza cyane,iki gihembo iragikwiye rwose.

Comments are closed.

en_USEnglish