Digiqole ad

Australia: Inzoka yamize ingona nyuma yo kurwana

Nyuma yo kurwana bikomeye kandi byamaze umwanya minini, inzoka yabashije kunesha ingona iyizingiraho irayica irangije irayimira. Byabereye mu majyaruguru ya Leta ya Queensland muri Australia.

Inzoka itangiye kumira ingona nyuma yo kuyica
Inzoka itangiye kumira ingona nyuma yo kuyica

Byabaye ku cyumweru hafi y’ikiyaga kitwa Moondarra, umuntu utuye hafi aho abasha gufata amashusho na camera.

Inzoka y’uburebure burenze gato metero eshatu, ishobora kuba ari uruziramire, yacakiranye n’iyi ngona mu mazi biragundagurana, inzoka yabashije kuyizingiraho maze irayica.

Nyuma iyi nzoka yakuruye iyi ngona iyijyana ku gasi maze irayimira.

Tiffany Corlis niwe wafashe aya mashusho ndetse yiboneye iby’iyi ntambara.

Imirwano yamaze iminota igera kuri 15
Imirwano yamaze iminota igera kuri 15

Yabwiye BBC ko byari bitangaje. “Inzoka ibashije kuyizingiraho yaritogozaga kugirango ingona icike integer.

Byatangiye kurwanira mu mazi, ingona ntiyabashije kwihanganira kurwanira mu mazi kuko yabaga ishaka kuvana umutwe mu mazi ariko inzoka igakomeza kuyinikamo. Nyuma ingona imaze gupfa inzoka yatangiye kuyimira iyiturutse imbere.” Ni ibyatangajwe na Tiffany Corlis.

Imirwano hagati y’izi nyamaswa z’inkazi yamaze iminota igera kuri 15.

Ubusanzwe bene izi nzoka zica umuhigo wazo iyo zibashije kuwizingiraho zirawukanda mpaka upfuye, zikaba zibonye amaramuko.

Nubwo izi nzoka zigaragara nk’izifite urwasaya ruto mu gihe cyo kumira umuhigo urwasaya rurakweduka ndetse n’umubiri wazo ukabasha kwakira ikintu kiwuruta inshuro nyinshi.

Mu 2012, ubushakashatsi bw’abahanga mu kumenya ibinyabuzima bwatangaje ko bene izi nzoka iyo zafashe umuhigo zawizingiyeho zibasha kumva niba umutima w’icyo zafashe ugitera, maze zamenya ko umutima wahagaze zikarekura zikirambura zikamira umuhigo.

Leta ya Queensland muri Australia ni ho hantu ku isi haba inzoka z’inkazi ndetse n’ingona nyinshi kurusha ahandi ku Isi.

Intambara y'inyamaswa z'inkazi
Intambara y’inyamaswa z’inkazi
Imaze kuyimira
Imaze kuyimira
umubiri wayo ushobora gutwara ibiwuruta inshuro nyinshi
umubiri wayo ushobora gutwara ibiwuruta inshuro nyinshi/photo Marvin Muller

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • BIteye ubwoba kabisa….

  • Mana weee iki ni igiki?

  • Kuva nabaho ntinye inzoka mbega igikoko kibi
    muge mukigendera kure cyanga bene ADAM.
    NI Kose ka abantu bigize barukubisi iyi nzoka yakwicwa nande? keretse isasu
    ahaaaa!!!!

  • very good wa ruziramire we! guhangara ingona n’ukuntu ari ingome!wakoze kabisa.gutura n’izindi.

  • Biratangaje!! Inzoka Ko Ikaze!!!!

  • iyi yakurangiza

  • Iyi ni akaga yakurangiza ntihagire n’umenya icyabaye

  • ikintangaje nukuntu iziko iyo umutima uhagaze ko biba byarangiye!! nukuvuga ngo iziko buri kiremwa kigira umutima. nihatari

  • Izi nzika ziteye ubwoba. Kuko hari iyamize inyana nyuma irongera irayirukaa

  • YEWE YEWE IYI NI YAYINDI YASHUTSE YEZU RWOSE, NTA GUSHIDIKANYA. AHO ZIBA BARAGOWE PE BYANGA BIKUNZE HARI ABANTU YAGIYE IKORERA IBYO BAKORERA UBUGARI. KUMIRA UMUNTU NI NKA 2 SECONDE.

  • Sha iyi yo ni danger, nutwo mu rwanda ndadutinya iyi nyibonye nahita mva ku birayi

Comments are closed.

en_USEnglish