Digiqole ad

Ashley Cole agiye gukorana na Jay Z

Uyu myugariro wa Chelsea yegereye Jay-Z ngo bavugane uburyo yamwinjiza muri business ya muzika.
Ashley Cole ngo ntabwo yifuza kwinjira muri muzika afata Micro cyangwa ajya imbere y’abantu kuririmba ahubwo ngo arashaka gushoramo utwe.

Gusa Jay Z nawe ngo yaba yifuza gushora mukwamamaza ibikorwa bye mu mupira w’amaguru cyane cyane mu bwongereza aho ukunzwe cyane kandi na muzika ikaba ikunzwe, bityo bombi ngo bazungukira muri ubu bufatanye bwabo.

Abavugizi bizi mpande zombie bamaze guhura kenshi baganira ku mikoranire mishya  ya ba boss babo nkuko tubikesha ikinyamakuru thesun cy’abongereza.

Nyuma yo kumara igihe kinini yarashakanye na CHERYL COLE igihangange muri Muzika, Ashley Cole ngo yaba yarabonye muri iyi business habamo urwunguko rutubutse bityo nawe akaba yifuza gushoramo.

Abakinnyi ba ruhago ngo bakunda muzika cyane ndetse benshi bob amaze kugaragara mo abaririmbyi batari babi.

Ingero z’abakinnyi banagannye inzira ya Muzika ni nka David Villa, Emmanuel Adebayor, Didier Drogba, Karim Benzema, Fillipo Inzaghi n’abandi benshi hano iwacu mu Rwanda, umukinnyi wa APR Sebanani Emmanuel bita Crespo nawe akaba aherutse gusohora indirimbo yakoranye na Jay Polly yitwa “umukino nyawo

Umuseke.com

en_USEnglish