Digiqole ad

Arusha: Urubanza rwa Aloys Ndimbati narwo rwoherejwe mu Rwanda

Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha kuri uyu wa mbere rwatangaje ko rwemeje iyoherezwa mu Rwanda ry’urubanza rwa Aloys Ndimbati ukekwaho uruhare muri Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ndimbati yahoze ari burugumestre wa Komini Gisovu mu burengerazuba bw’u Rwanda ubu, kuva mu 1990 kugeza mu kwa karindwi mu 1994, n’ubu ntarabonerwa irengero, nkuko bitangazwa n’uru rukiko rwa Arusha.

Ndimbati akurikiranyweho gushishikariza abaturage yari ayoboye gukora Genocide, kugira uruhare mu bwicanyi, gufata ku ngufu n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu.

Mu myanzuro yafashwe n’uru rukiko kuri uyu wa mbere yemeje ko kohereza “dossier” ya Ndimbati abayobozi b’ubutabera bw’u Rwanda nabo bazahita bajyana uru rubanza mu rukiko rw’Ikirenga.

Mu gufata uyu mwanzuro, uru rukiko ruri gusoza, rwatangaje ko ruhera ku kuba ubutabera bwo mu Rwanda bugaragaza ubushobozi n’ubushake bwo guca imanza ku bipimo mpuzamahanga by’ubutabera nkuko bitangazwa n’uru rukiko.

Urubanza rwa Ndimbati ni urwa karindwi uru rukiko rwohereje mu Rwanda. Izindi manza zoherejwe harimo urwa Jean Uwinkindi (wagejejwe mu Rwanda), Bernard Munyagishari (ushobora koherezwa vuba), n’abatarafatwa aribo Fulgence Kayishema, Charles Sikuwabo, Ladislas Ntaganzwa, na Ryandikayo bivugwako bamwe muri aba baba bari mu bihugu byo muri Africa y’amajyepfo.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Birashimishije!!!++++++

  • Naze ubutabera ni bwose murwanda!

Comments are closed.

en_USEnglish