Digiqole ad

Arusha: Ubujurire bw’urubanza rwa Dominique NTAWUKURIRYAYO

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruherereye Arusha muri Tanzania, kuri uyu wambere, rwaburanishije urubanza rw’ubujurire rw’uwahoze ari sous prefet wa sous prefecture ya Gisagara, Dominique Ntawukuriryayo ukurikirwanyweho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi.

 Umwaka ushize, urugereko rwa mbere rw’iremezo, rwamukatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 25, ashinjwa kwica abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Kabuye. Ntawukuriryayo akaba yari yajuririye  icyo cyemezo cy’urukiko.

Muri uru rubanza rwabereye mu ruhame, abunganizi ba Ntawukuriryayo nibo babanje guhabwa ijambo. Abunganizi bahamije ko Ntawukuriryayo nta ruhare yagize mu rupfu rw’abo batutsi bari bahungiye ku musozi wa Kabuye ndetse ko umunsi bishweho ku itariki 23 Mata 1994, Ntawukuriryayo atari ahari.

Abunganizi kandi bashimangiye ko hari aho ubushinjacyaha  bwibeshye nk’aho bwavuze ko Ntawukuriryayo yafashije akanahamagarira abantu kwica abatutsi bari bahungiye I Kabuye akazana n’abasirikare bo kubafasha ngo kuko icyo gihe Atari ahari . Aba bunganizi banavuzeko ko kuba Ntawukuriryayo yari sous prefet wa Gisagara mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi Atari byo byatuma ashinjwa ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi, ko ahubwo akwiye kurenganurwa agasubira mu muryango we.

Ubushinjacyaha, bwo bwemeza ko Ntawukuriryayo yagize uruhare mu iyicwa ry’abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Kabuye. Ubushinjacyaha kandi bwanagaragaje ko mu buhamya bwatanzwe n’abari aho I Kabuye, bemeje ko Ntawukuriryayo atigeze abaha ubuhungiro n’uburinzi nkuko yari yabibasezeranije. Ubushinjacyaha kandi buvuga ko Ntawukuriryayo yateguye ndetse agashyira mu bikorwa ubwicanyi bwa’abatutsi bari bahungiye I Kabuye.

Nubwo mu kanya yahawe, Ntawukuriryayo yabanje gusaba akanya ko guha icyubahiro inzirakarengane z’abatutsi zazize jenoside, ntibyamubujije guhakana ibyo ashinjwa akanangeraho ko ngo yagerageje gukora ibishoboka byose kugira ngo arokore ubuzima bw’abatutsi bwari mu kaga. Yavuze ko ashima Imana yatumye hari abo yashoboye kurokora. Mu ijwi ririmo ikiniga, Ntawukuriryayo yavuze ko asaba ubutabera buboneye kuko ngo ari umwere.

Dominique Ntawukulilyayo w’imyaka 68 y’amavuko yafatiwe mu gihugu cy’ubufaransa mu mwaka wa 2007 yoherezwa gufungirwa Arusha ku cyicaro cy’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho urwanda, urubanza rwe rutangira muri 2009. Muri Kanama 2010 nibwo urugereko rwa mbere rwa TPIR rwamuhamije ibyaha bya genocide yakorewe abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Kabuye, mu cyahoze ari prefecture ya Butare, (Intara y’amajyepfo), akaturwa igifungo cy’imyaka 25.

Umuseke.com

5 Comments

  • ubutebera ni bukore akazi kabwo abakoze ibyaha bahanwe !!!!!!!!!!

  • isi irarwaye wamugani wa wamusaza wipfiriye kameya arajurirase ngo bitange iki aliko benedata hari ikintu mutarikubna tot ou tard uziko muzagaruka irwanda mujurira mutajurira prison yanyu yaruzuye kandi nimwe mwishe kandi muzayijyamo cyangwa muhitemo somalie ninko kujya kwa shitani cyangwa muri pirigatori so arusha nyihaye deux ans seulement kandi ubuhunzi burarangirana na deux mille onze mushishoze uzi ubwenge yataha naho ubundi pore sana.

  • Yarajuriye azabatsinda kandi izo priso muvuga zuzuye nimwe mwaziyubakiye.
    Ntanzirakarengane ishobori guhanirwa ibyo atakoze. Mwe mwicara mugahimba ibirego ni mwe muzabujyamo.

  • uyu mugabo Ntawukuriryayo Dominique numwicanyi nta mbabazi yahabwa.ibyo yakoze numuhungu we Ntawukuriryayo Benoit birazwi.nibahangane nubutabera nyuma bazahangana Nimana.nimusabe imbabazi inzira zikigendwa.naho gutitira murukiko sibyo byerekana ko ari umwere.atitizwa nubugome bwe.

  • uyu musaza numwicanyi ntakubigarukaho.

Comments are closed.

en_USEnglish