Digiqole ad

Arsenal nayo yihanije Chelsea iyisanze murugo, 5 kuri 3

Ku mukino w’umunsi wa cumi wa shampionat y’Abongereza, hari hitezwe cyane uko birangira hagati ya Chelsea yari yakiriye mukeba wayo Arsenal kuri Stamford bridge stade yayo  mu mujyi zisangiye wa Londres .

Van persie nwatsizne 3 na bagenzi be bishimira igitego cya Walcott
Van persie nwatsizne 3 na bagenzi be bishimira igitego cya Walcott

Mu mukino ufunguye kandi uryoheye ijisho, Chelsea niyo yafunguye amazamu ku munota wa 14 gusa ku gitego cya Frank Lampard, ntibyatinda gato Robin van Persie ahita acyishyura, ariko bajya kuruhuka Chelsea iri imbere ku gitego cyatsinzwe na John Terry mbere gato ko igice cya mbere kirangira.

Mu gice cya kabiri niho ibintu byahindutse ku buryo bugaragara, kuko nyuma  ikipe ya Arsenal yishyuye bikaba 2-2 ku gitego cya Andre Santos, Walcott nawe ashyiramo ikindi Arsenal ijya imbere. Juan Mata atsinda icya Chelsea banganya 3-3.

Mu minota itanu gusa mbere y’uko umukino urangira, captain wa Arsenal Van Persie yatsinze ibitego bibiri byatumye Arsenal  ivana amanota atatu kwa Chelsea,  yaherukaga gutsindirwa mu rugo mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Chelsea kandi kuva 2008 ikaba yari itaratsindwa na Arsenal iyisanze murugo, Chelsea ikaba yakinnye idafite Didier Drogba wagaragaje ko abasha gutsinda Arsenal.

Arsenal ikaba ikomeje kuzamuka neza, dore ko mu mikino itanu ibanza ya shampionat yari ihagaze mu makipe atatu yanyuma, ariko intsinzi ya none yatumye igera ku mwanya wa 6 n’amanota 16.

Ku mukino wawubanjirije Manchester United ikaba yavanye amanota atatu kuri Goodison Park kwa Everton ku gitego kimwe cya Javier Hernandez  bita Chichalito.

Mbere gato y'uko atsinda igitego ku munota wa 19 yari yabanje kugisaba
Chicharito mbere gato y'uko atsinda igitego ku munota wa 19 yari yabanje kugisaba
Terry nyuma y'umukino yemeye ko ikosa rye ariryo ryahaye intsinzi Arsenal
Terry nyuma y'umukino yemeye ko ikosa rye ariryo ryahaye intsinzi Arsenal
Robin Van Persie atsinda icya kane
Robin Van Persie atsinda icya kane
Walcott nawe yanyeganyeje inshundura
Walcott nawe yanyeganyeje inshundura
Ishoti ry'icya gatanu ryatumye atahana umupira nyuma yo gutsinda bitatu
Ishoti ry'icya gatanu ryatumye atahana umupira nyuma yo gutsinda bitatu

UM– USEKE.COM

5 Comments

  • arsenal oyeee!niba utazongera kundwaza sinzi gusa uyumunsi wampojeje ayo narize ku old traff.

  • arsenal nikomerezaho,uriyamusaza ngirango myiminjiri yemoi agafu bariya bahungu gukina bara bizi ikibazo nuko bashaka kwinjira nanigitego mwizamu.kandihabarwa igitegokimwe.

  • arikouriya musaza wa arsenal kowagira ngo nimandwa yayo nga horeba nawe ntagikombe aheruka,ariko agakomeza kuyizirikaho sinzi icyo bamuca.

  • LIVE GUNNERS AND THIS YEAR THINGS WILL NOT BE THE SAME.MAY GOD PROTECT AND COVER OUR TEAM 4rever.KEEP GOING MA TEAM,AND GOD KNOWZ WATS WE WANT

  • murabeshya ntimuzatujya imbere

Comments are closed.

en_USEnglish