Digiqole ad

Ari wowe wabigenza ute umwana wibyarayiye akwihakaniye imbere y’abantu?

 Ari wowe wabigenza ute umwana wibyarayiye akwihakaniye imbere y’abantu?

Umugabo ufite agahinda

Nshuti duhurira kuri uru rubuga mbanje kubaramutsa, ndi umubyeyi w’abana bane, imfura yanjye yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, ibyo mbabwira ni ibyo nabonye nagiye gusura umwana wanjye ku ishuri.

Umwana w’umukobwa yihakanye se imbere yacu twagiye gusura abana, umubyeyi biramutangaza natwe turumirwa.

Uyu mwana w’umukobwa ngo yabwiraga abanyeshuri bagenzi be ko iwabo ari abakire, ariko ubusanzwe ababyeyi be ari abantu basanzwe b’abahinzi.

Singombwa kuvuga ikigo cy’ishuri, ariko umubyeyi yarahageze asaba ko bamuha umwana ngo baganire, umuyobozi ushinzwe abanyeshuri ‘Animateur’ agira ngo amutumyeho abanyeshuri ngo bamubwire ko umubyeyi we amutegereje, undi araza.

Umukobwa ageze imbere ya se, aramwitegereza avuga ko uwo mugabo atamuzi, gusa ngo asa n’umukozi wabakoreraga!

Umugabo arumirwa, ajya mu buyobozi bw’ishuri abereka ibyangombwa, umwana baramutumiza bamuhuza na se ariko umubeyi biramubabaza cyane.

Njye aho nari ndi nasigaye nibaza byinshi. Ese umwana afite uburenganzira bwo kwihakana umubyeyi wamubyaye? Ese igihe umwana yakwihakana umubyeyi, hari ikindi yakora?

Umwana wawe se akwihakanye nk’uko byagendekeye uriya mubyeyi, wabigenza ute? None se kuba umwana atanyurwa n’uko iwabo hameze n’uburyo babayeho kugera ubwo abihakana, si uburwayi? Umubyeyi se yakwitwara ate kugira ngo umwana we anyurwe n’uko bari?

Iyi nkuru ni impamo, wenda namwe hari ibyo muzi, murakoze ku nama zanyu zubaka.

 

UM– USEKE.RW

18 Comments

  • May be she was right. Ubundi uwo mugabo abwirwa n’iki ko uwo mukobwa ari uwe ? Wasanga yaraganiriye na nyina, se w’umwna burya amenywa na nyina.

    • You might be right.

      • Pater equem nuptias judicata.le pere de l’enfant est le marie de sa mere.

  • Birababaje, ariko nuwo mubyeyi abifitemo uruhare! Nonese ntabwo yabonye uko uwo mwana yitwara? Niba amubonana ibyo atamuguriye ( imyambaro, telefoni etc..) yiratana kubandi bana ngo iwabo ni abakire, kuki atibaza aho yabikuye? Ubwo ntiyaba arebera umwana arimo kwangirika, aho kugira ngo atangirire hafi amazi atararenga inkombe? Niba yarahuye n’abasore bamushukisha amafaranga akumva arenze se wamubyaye, “urutugu rutangiye kurenga ijosi!”. Abayobozi b’Ikigo nibamube hafi bamufashe gukurikirana imyigire n’imyitwarire ya uwo mwana! Niyo nama ntanga, murakoze.

  • Ibyo bibaho turabizi cyane. Hari n’uvuga ko ababyeyi be bapfuye ari imfubyi. Abana nk’abo babaho ariko babiterwa no kutanyurwa bashaka kuba abandi bifuza kuba bo. Uwo mubyeyi niyihangane gusa ni agahomamunwa!

  • Njye nabaza nyina kuko niwe ushobora kumbwiza ukuri

  • Uwo mubyeyi yihangane kabisa , kuko nkurikije ibyo nsomye ntabwo wakwandikisha umwana mubyangombwa byawe ataruwawe uretseko ntasobanukiwe ibyo yerekanye kuko kundangamuntu abana ntibaba banditseho bigaragara kereka bakoresheje ikoranabuhanga, gusa abana batanyurwa babaho.

    ngewe haruwo nzi neza mumyaka yashize wumukobwa wihakanye nyina avuye mumutara aje kumusura iwabo ndabazi uwo mukobwa yabaga kampara yiga primary ariko muri vacance akaza kwa nyina mumutara urunva ko yarabizi ko ari nyina ariko byatangaje abantu amwihakana kwishuri yamusuye abwira bagenzi be ko atanamuzi ikibabaje kinatangaje nawe ubonye isura yumwe ugahura nundi utamwise nyina wamwita mukuru we kuko barasa cyane, nyina yishwe nagahinda ibyo yaramusurishije abyihera abandi bana gusa ababyeyi bagira impuhwe harigihe ubasangana ubu umukobwa ariga kaminuza. bibaho rero gusa urubyiruko rwubu abenshi turabur indangagaciro nakirazira byabanyarwanda.

  • EREGA BACA UMGANI MU KINYARWANDA’SE W’UMWANA AMENYWA NA NYINA’ KANDI UMUGANI UGANA AKARIHO.IYO NZA KUBA SE W’UWO MWANA NARI GUTAHA NKABAZA NEZA MAMAN W’UMWANA WASANYA NYINA YARAMUHISHURIYE IBANGA KO UWO ATA SE.

  • Ibi biteewa ni kutanyurwa no kwenera aho uturuka mubuzima haribintu ubundi utakabaye wihakana umuvandimwe wawe cg uwakubyaye

  • Ariko ndumva ndumva benshi mutabashije gusoma neza ahubwo mwavugiye ku magambo umwana yavuze,umwana yagize ati ” Umukobwa ageze imbere ya se, aramwitegereza avuga ko uwo mugabo atamuzi, gusa ngo asa n’umukozi wabakoreraga!” hariho abantu ndavuga abana n’abakuru yewe usanga kugira ngo yemere ko iwabo ari abakene cg abantu basanzwe bimugora kubera ukuntu aba yarabanje kubeshya abandi muri make kugira ngo abakange cg abemeze ,njye ndibaza ko umubyeyi yaje gusura umwana we atari azi ko ariwe uri buze cg se n’umubyeyi kaba yaraje atabanje kwiyitaho ngo byibuze aze yateye nako ga chemise se akaba yaraje asa nabi ,ndabingize babyeyi namwe mwese mujye muhesha ishema abana banyu,mujye kubasura no muri duke mufite mugende mwakarabye mwambaye imynda imeshe ,simvuze mishya ariko nawe ucyeye ,ubwo se niba yarakuziye nkuko yakabyutse kandi muri icyo gitondo akaba yari yemeje bagenzi be urumva umwana atarakubiswe n’inkuba .Uno mwana simushyigikiye kubyo yakoze,n’ababyeyi be biraboneka ko nta biganiro bagirana n’umwana wabo amakosa ari ku babyeyi,ahubwo sinamuhana sinanamutuka ,njye namwigisha kwakira umuryango we uko umeze nkamuhatira ahubwo kugira imbaraga mw’ishuli kugira ngo narangiza amashuli azabe uwo yifuza kuba we no gukunda umuryango we nkanamwigisha ko gukena atari ingeso .Murakoze

    • TRUE!

    • Chris wica imanza kuko utazi uko umubyeyi yaje yiteguye muri duke yaba afite, ahubwo bene abo bantu kuko si mubana gusa no mu bantu bakuru babamo, baba barwaye, muri make ni uburwayi kudashobora kwiyakira muri situation urimo. Twese ntabwo dufite ubushobozi bungana bwo gushobora kwakira kimwe ibitugeraho.

  • ntibishoboka mwayihimbye ngo muryoshye ibintu. ko nkuze nkaba ntarabibona se muratubeshya cyane!!

  • byo bibaho cyane, hari umuhungu twiganye muri Seminaire kabgayi witwaga Flugence K. nawe iwabo bari abakene cyane batabonaga na minerval,yihakanaga iwabo akavugako ari kwa sekuru!!! ubu aba hanze naho yajyanyweyo numugore bagezeyo aramuta.

  • YABA ANGABANYIJE IBIBAZO, NAHITA MANUKA KU GASANTERE KARI HAFI AHO Y’ISHURI AYO NARIMUZANIYE NKAHITA NYAFATAMO KA RUFURO UBUNDI NKABWIRA NYINA KO UMWANA WE VACANCE NIZIGERA AZAZIFATIA KWA SE

  • Jye nabikora uko umwana yabigenje, umubyeyi amwihakanye, ibi byo birahanze, abana bamwe basigaye batsindiiirwa ku babyeyi babo babihakanye amanywa ava. Rurema natabare.

  • uwo mubyeyi nawe azamwihakanire imbere ya nyabingi

  • Ibyo bintu bijya bibaho rwose kandi mu masosiyete yose. Iyo umwana (cyane cyane ingimbi/ Umwangavu) atishimiye uburyo ababyeyi be babayeho, ashobora kubihakana rwose. Hari n’abemera bagataha ibicuku abashobora kubabona bose batakiri mu nzira, kugira ngo hatagira ubona aho bataha. Akenshi baba bariraririye kuri bagenzi babo bakabereka ibipangu batahamo kandi atariho iwabo. Cyera abantu bamwe bavukaga ku Gikongoro bajyaga bihandagaza bakavuga ko bavuga IButare, kuko byavugwaga ko hakennye, ko hatera…bakanga kubyemeza imbere y’abandi.
    Ibyo ni ibintu bibaho. Bigira igihe cyabyo, bikazarangira. Niyo mpamvu uwo mubyeyi yagombye kubyihanganira. Ikibazo ahanini ariko kiva ku bwumvikane cg imiganirire hagati y’ababyeyi n’abana babo. Umubyeyi aganirije umwana we bihagije, umwana akamubwira ko atifuza ko agera ku ishuri rye kuko bimubangamira, umubyeyi yabyumva ntajyeyo, bakazabonana mu biruhuko. Nibyo birababaza, ariko bibaho, biriho kandi bizahora bibaho. Gusa Kuganira nta guhishanya nta no gutinyana byagabanya bene izo Incidents.

    Naho ibyo kuvuga ko umwana yaba yarihakanye uwo mubyeyi kuko yenda atari se koko, ibyo si ikibazo na mba. N’umuturanyi yagusura ku ishuri, na so wanyu yagusura, kumwihakana sinkeka ko ari iyo mpamvu, ahubwo ni uko umwana byamubangamiye gusa. Kandi nta n’ubwo uwo wihakanye uba umwanga. Gusa ni cya gihe cy’ubujiji uba urimo, utarakanguka ngo ubone agaciro k’uwo muntu.

    Ni kangahe abana batifuzaga ko ababyeyi baza kubumvira amanota ngo bagenzi babao batabona uko baba bambaye, uko bagenda, uko bavuga, uburyo bajemo (n’imodoka cg n’amaguru…)

    ISOMO RYA PSYCHOLOGIE risobanura neza IMYITWARIRE y’abantu. Abantu bose basoma izi nkuru nabashishikariza gusoma ibijyanye n’imyitwarire y’abantu kuva ari abana kugeza babaye bakuru. (Sigmund Freud…)

Comments are closed.

en_USEnglish