Digiqole ad

Argentine: Umwuzure udasanzwe wahitanye abasaga 46

Mu bigihugu bitandukanye usanga ukwezi kwa kane kugwamo imvura nyinshi cyane, ariko iyaguye mu ntangiriro z’iki cyumweru mu gihugu cya Argentine ngo yari ikabije cyane kuko yishe benshi ndetse ikangiza byinshi.

Uyu we yahisemo ubwo buryo ngo arebe uko yakiranuka n’uwo mwuzure.
Uyu we yahisemo ubwo buryo ngo arebe uko yakiranuka n’uwo mwuzure.

Inkuru dukesha CNN, iravuga ko mu murwa mukuru w’igihugu cya Argentine, Buenos Aires, ahitwa La Plata haguye imvura nyinshi cyane yateje umwuzure udasanzwe wangije bikomeye amazu ndetse n’ibindi bintu bitandukanye, ukanahitana abantu basaga 46.

Umuyobozi wa ushinzwe iby’iteganyagihe muri uwo mujyi, Santiago Martorelli yatangarije CNN ko mu gihe cy’amasaha 12 gusa iyi mvura igwa, hari haguye imvura ingana n’isanzwe igwa mu kwezi kwa kane kose, ibyo ngo bikaba aribyo byateye urupfu rw’aba bantu n’iyangirika ry’ibindi bikorwa remezo.

Santiago yagize ati “Uyu mwuzure ni icyorezo kitagira ikindi bisa mu byabayeho muri iki gihugu.”

Uretse kwica abantu ukangiza n’ibikorwa bitandukanye, abantu basaga bihumbi bibiri na magana abiri (2200) bahunze kubera iyo imvura rukukumbashingwe.

Marie Josée UWAMAHORO

0 Comment

  • yooooo birababaje disi!!!!

  • Sha, aha hantu ndahazi disi ni muri Quartier nziza cyane iri hafi ya Atlantic yitwa Mar del Plata. Ni na heza kandi aba touristes barahakunda.

    • ntacyo utumariye , urahazi nicyo wendaga kutubwira!!! wakagize ubundi bumenyi utugezaho

    • Alliko sha ahokubabazwa nabene Adam,ushimishijwe nuko uhazi?Aliko mwagiye mugira umutima ukunda.None ikiyaga cyazakuzamukiraho cyangwase ikivu nanjye nkavuga kompazi,byagushimisha?shaka indinkuru utugezaho naho iliya twayigaye.

    • Alliko sha ahokubabazwa nabene Adam,ushimishijwe nuko uhazi?Aliko mwagiye mugira umutima ukunda.None ikiyaga cya muhazi cyazakuzamukiraho cyangwase ikivu nanjye nkavuga kompazi,byagushimisha?shaka indinkuru utugezaho naho iliya twayigaye.

Comments are closed.

en_USEnglish