Arasiza guha umupolisi ruswa
Jean Baptiste Nzabonimana w’imyaka 26, utuye mu kagali ka Nyagasozi, umurenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma yatawe muri yombi ubwo yagerageza guha umupolisi ruswa ngo amufashe gusubirana moto ye yafashwe mu minsi ishize.
Moto ya Nzabonimana ifite pulaki RB 704 I yafashwe na polisi y’igihugu, nyuma yo kumubaza uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga n’ibindi byangombwa bagasanga ntabyo afite.
Agifatwa yasabye ko batamutwarira moto kuko afite ibyangombwa byose ndetse ari bubizanire polisi. Gusa kuko ntabyo yari afite, nk’uko urubuga rwa polisi y’igihugu rubitangaza ngo yihereranye umupolisi ashaka kumuha bitugukwaha y’ibihumbi 20.
Uyu mupolisi yabibwiye abandi nuko baza kubagwa gitumo Nzabonimana arimo kumuha iyo ruswa, atabwa muri yombi atyo.
Nzabonimana Jean Baptiste yemera icyaha akagisabira imbabazi. akavuga ko icyamuteye ubwoba ari uko amande yo gufatwa utwaye ikinyabiziga kitagira ibya ngombwa ari menshi akaba yibwiraga ko uwo mupolisi yamabubabarira kubera iyo bitugukwaha.
Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu mu karere ka Ngoma Superintendent Victor Rubamba yasabye abaturage kwirinda gutanga ruswa no gutwara ibinyabiziga nta byangombwa bafite.
Yagize ati “Ruswa iyo ariyo yose iherekezwa n’ibihano biremereye, abantu bose bagomba kubimenya.”
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu ntara y’Iburasirazuba Senior Superintendent (SSP) Beniot Nsengiyumva yashimiye uyu mupolisi wanze kwakira ruswa ndetse asaba abaturage gufatana na polisi kurwanya ruswa iyo ariyo yose.
Nzabonimana aramutse ahamwe n’iki cyaha cyo gutanga ruswa yahanishwa ingingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, aho ivuga ko Umuntu wese uha undi muntu, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse kumuha, wamuhaye ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y?amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k?indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.
UM– USEKE.COM