Digiqole ad

Gicumbi: Arashinjwa gusambanya umwana nyuma y’iminsi amushuka

Kuri Station ya Polisi ku Mulindi mu karere ka Gicumbi hafungiye umugabo Nteziryayo Gilbert usanzwe wubatse urugo rwe, azira gusambanya umwana w’umuturanyi kuri uyu 27 Nyakanga ku gicamunsi, abaturanyi bavuga yaba yari amaze iminsi agerageza uyu mwana.

rape_080309_m

Uyu mwana witwa Jeannette (…), afite gusa imyaka 16, ni impfubyi ku babyeyi bombi irererwa mu rugo rwa Havugimana mu mudugudu wa Gabiro, Akagali ka Kabuga mu murenge wa Manyagiro.

Uyu mwana ubu ari mu bitaro bya Byumba aho yajyanywe gukorerwa isuzumwa niba nta ndwara yaba yatewe n’utu Nteziryayo wamusambanyije.

Havugimana wareraga uyu mwana avuga ko aheruka Nteziryayo yaje iwe agasiga asa n’uri kuganiriza abana.

Umuturanyi wabo avuga ko Nteziryayo yabanje gushukisha uyu mwana uduhendabana ariko uyu mwana ngo abanza kumunanira kugeza ubwo amutegetse kumuherekeza.

Bageze mu gashyamba hirya uyu mugabo ngo yasambanyije uyu mwana agaruka ataka kandi arira cyane.

Abaturanyi bemeza ko Nteziryayo yasambanyije uyu mwana ku ngufu.

Havugimana umurera yahise ahagera ahamagaza inzego z’umutekano ziraza zifata uyu mugabo Nteziryayo ubu akaba acumbikiwe kuri station ya Police ku Mulindi.

Gusambanya abana byongeye kuvugwa  nyuma y’uko mu kwezi gushize mu gace kegeranye n’aka ho mu karere ka Burera Abasore batatu bafashe umukobwa ku ngufu barangije baramubamba.

Gusambanya umwana bihanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu iri hagati ya 100,000frws na 200,000frws, kumwanduza indwara zidakira cyangwa kumusambanya bikamuviramo gupfa  bihanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Jean Paul Turatsinze
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ahanishwe urumukwiye kuko ntaho yahera ahakana keretse wenda ni ba uwomwana amubeshyera gusa police ibe maso kuko ibyaha nkibi bireze

  • birababaje Imana nidutabare isi igiye kuba nki sodomo na gomora.

  • KWAMAMAZA INKURU NK’IZI JYE MBONA NTA CYO BICYEMURA…..

    • Kuzihishira ahubwo nugushyigikira ababikora. Ikibi kigomba kwamaganwa ku mugaragaro.

      • wigira ubwoba ko bivugwa kuko amakuru icyo amaze

  • igihe cyose abantu bataramenya Imana ntibazabura gukora ibitakorwa kuko babikomora kuri se satani. Ijuru ririho nta kabuza kandi rizajyibwamo n’uwakoze ibyo Imana yishimira,byumvikane rero ko n’umuriro utazima uriho ubikiwe abanyabyaha banze kwihana ibyaha byabo ngo bahabwe imbabazi n’Imana y’urukundo. isi ko nta cyo itumariye cyane uretse kuducumuza,mwaretse tugakorera ijuru tukazitahira twemye nta kizinga ko Imana ibidufashamo!Uwiteka abyumve kandi atubabarire ibyaha byacu kandi aduhe n’imbaraga zo kurwanya satani.

  • ariko ikigabo gifite umugore gishobora kugoka nkuko gute!!!Imana nigarukire i sinon vyaturenze.

  • ariko ikigabo gifite umugore gishobora kugoka nkuko gute!!!Imana nigarukire isi sinon vyaturenze.

  • Leta niyo yaboroye mu gukuraho igihano cy’urupfu!ahasigaye nukujya babaca imb**o!!

  • Ariko ibi bintu ko byanga bigakomeza?hakwiye ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo harebwe impamvu nyamukuru ituma umuntu w’umugabo afata umwana yagakwiye kuba aha uburere bwiza.Icyo KIRURA cyari gikwiye kubambwa, malheureuesement ko hano i RWANDA bitemewe mu mategeko.

  • Njyewe mfite agahinda. Koko ni iki kibura. Ko abantu benshi basenga, ko ntagasozi kagitunze abapagani, ubu koko Imana iragira ngo bigende bite. Ababa baziranenge barazira iki koko. Kuki ubukozi bw’ibibi bwanga bukagwira. Mana dukore iki? Mana washyizeho iherezo ry’ibibi bikorerwa muri iyi si yacu. Iyaba ibyaha byose byakorwaga ariko icyo gusambyana, (gusambanya) abana ku ngufu ntikibeho cyane cyane ko abana nta ruhare babigiramo. Nifatanyije mu kababaro n’uyu mwana w’umukobwa, n’izindi mpinja zose ndetse n’ibindi bibondo, ndetse n’abandi bose batazi gutandukanya icyatsi n’ururo bahohoterwa. Mana ndabagutuye.

  • ubusambanyi nibwo bwarimbuye sodoma na gomora icyogihe imbuzi za abamarayika zarizigiye kuvugako sodoma izarimbuka nibatihana nuko kukubusambanyi bwari bwarahawe intebe abagabo bashaka kunjya gufata abo bagabo ubanza abababo bakora ibitera soni nabandi bagabo byaratangiriye sodoma dusenge kugirango Imana ihumure abagisinziriye .

  • None se kuki uyu mugabo atabanje guherekeza mugenzi we amusiga aganira n’abana kabuki? Ubwo uwo si umutego yamutayemo? Uwo mwana we se uhatwa guherekeza akagera ku ishyamba ibyo koko bibaho? Ko yari kumwe n’abandi bana se kuki atamuhase ngo atake akiri mu rugo ko adashaka kugenda? Ariko namwe mujye mubanza mutekereze rwose ntimugahubuke. Banyamakuru mureke comment yanjye ihite plz

  • Ese ko yari yaramugerageje amushuka mbere, yamuherekerezaga iki?

  • AKAJE KAREMERWA MENYE NAWE URI RUSAHURIRA MU NDURU,NONE SE UMWANA BIVUZE IKI, NAWE URI MWISI BIZAKUBAHO.

  • birababaje

Comments are closed.

en_USEnglish