Digiqole ad

Arashaka kugarura ku Isi abantu bameze batya

Abahanga mu buzima bwa muntu bemeza ko hashize imyaka 33 000 habayeho abantu bita “Neanderthal”, Professor George Church umuhanga mu myororokere y’uturemangingo “ Genetics” aravuga ko ubu ashaka umugore wo gutwita inda izabyara bene uyu muntu.

Ni uko muntu yari ameze mu myaka 33 000 ishize
Ni uko muntu yari ameze mu myaka 33 000 ishize

Professor George Church wo muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Havard muri Amerika yemeje ko yabashije kuvanga uturemangingo (DNA) tuzavamo uyu muntu wo hambere cyane utandukanye n’imisusire yacu abari ku Isi ubu.

Bamwe babonye film yiswe Jurassic Park aho hakinishijwe amoko y’inyamaswa zitwa Dinosaurs zabayeho mu myaka ibihumbi byinshi, ariko zigakinishwa ari ibishushanyo, uyu mugabo we arashaka kuzura aba bantu babayeho mu myaka ya cyera cyane akoresheje ubuhanga.

Ubuhanga bwe bwatumye abasha kuvana ‘codes’ mu magufa ya cyera cyane y’aba bantu bari bameze nk’inguge, ubu akoresheje izo ‘codes’ akaba ashobora gusubiranya DNA z’abo bantu ba cyera.

Professor George Church yagize ati “ Nageze kuri DNA, ubu icyo nsigaje ni ukubo umukorerabushake w’umugore uzemera gutwita uyu muntu nshaka kugarura ku Isi, nubwo hari n’ibindi bimwe nkikeneye.

Professor George akoresheje uturemangingo duto cyane yavanye mu magufa ya cyera cyane yabone y’abo bantu bita ubu “Neanderthal” azabasha gushyira izo DNA mu turemangingo (Cells), utwo turemangingo ngo nitwo tugomba guterwa mu ngombyi y’umugore usanzwe maze uwo muntu akagaruka ku isi.

“Neanderthals” abahanga bemeza ko ari abantu bari bazi ubwenge cyane. Professor George yameza ko aribo bakoze ibintu byinshi by’ibanze twe ubu dukoresha.

Isura y'umugabo wo muri abo bantu ba cyera umuhanga Church ashaka kugarura
Isura y’umugabo wo muri abo bantu ba cyera umuhanga Church ashaka kugarura

“ Ubwonko bwabo bwanganaga n’ubwacu ubu, ariko ikigaragara ni uko bari abahanga cyane mu gukora no gushakisha ikintu gishya muntu akeneye. Kubagarura hari igihe byadufasha twe ubu” Professor George Church w’imyaka 58

Uyu muhanga w’umunyamerika yemeza ko, kuba aba bantu bataratekerezaga nk’uko ubutwe dutekereza ngo baramutse bahari imitekerereze yabo yafasha iyacu mu gushaka uburyo bushya bwo guhangana n’ibiza byibasira Isi.

Abahanga bumvise ubushakashatsi bw’uyu mugenzi wabo, benshi bemeza ko mu mvugo (theoretically) bushoboka, gusa ngo hamwe na hamwe nko muri UK, n’ahandi hatandukanye ku Isi, kugerageza kugarura inyoko muntu yazimye ni icyaha gihanirwa n’amategeko.

Hari abandi bahanga ariko bemeza ko gushak akugarura aba bantu mu gihe kitari icyabo bishoboka ariko bagera ku isi umubiri wabo ntugire ubwirinzi (immunity) ku byoroze ubu biri ku isi ariko imibiri yacu twe yihanganira, iyabo itapfa kwihanganira kuko yatuye ku Isi ikirere cyayo kikiri umwimerere.

Umuhanga George Church ushaka kugarura bariya bantu ba cyera
Umuhanga George Church ushaka kugarura bariya bantu ba cyera

JP GASHUMBA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish