Digiqole ad

Arabia: Umugabo upima 610Kg yajyanywe mu bitaro ku itegeko ry’umwami

Umugabo wo muri Arabie Saoudite witwa Khalid Mohsen Chaïri apima 610Kg ubu ntabwo yari akibasha kuva mu cyumba cye hashize imyaka ibiri irenga arimo ahora. Kuri uyu wa mbere yajyanywe mu bitaro bisabwe n’umwami w’icyo gihugu.

Yajyanywe kwa muganga ngo bamworohereze bamukize ibinure
Yajyanywe kwa muganga ngo bamworohereze bamukize ibinure

Kugirango avanwe mu cyumba, byasabye gusenya uruhande rw’iki cyumba naho kumumanura muri etage ya kabiri abamo bakoresheje ikimeze nk’ingorofani bashyizeho imigozi ngo kimwururutse.

Umwami Abdallah wa kiriya gihugu yari amaze amezi agera kuri atandatu ategetse ko ajyanwa mu bitaro ariko yararangaranywe.

Arab News yatangaje iyi nkuru ivuga ko ibitaro byo mu majyepfo yoherejweho biherutse kubaga umusore w’imyaka 27  wari ufite umubyibuho ukabije bamukiza ibiro 80 by’ibinure.

Muri kiriya gihugu, umuntu umwe kuri batatu aba afite ikibazo cy’umubyibuho ukabije.

JP GASHUMBA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • nzakomeza nibere nyamayarwo,…………

  • sha se ko umubiri ubyara udahatse ugirango we buriya yarabyizaniye?N’imana yonyine yo kudutabara no kuturengera gusa naho ubundi Ahaaaaa!!!!!!!!!!!

  • uyu mugabo arababaje> ariko nahe na banyamayarwo twumvise hariya hejuru
    kandi akomeze kwihangana ni umubiri

  • mana yanjye ubuse koko mana uyu muntu nti yagowe koko ihangane mugabo kwisi ni habi ariko se kuki?

Comments are closed.

en_USEnglish