Digiqole ad

APR yahawe igikombe itaragowe na gato

Ikipe ya APR yaraye ihawe igikombe cyayo cya 12 cya shampionat nyuma yo kunganya na La Jeunesse igitego 1-1 kuri stade Amahoro i Remera.

Haruna na Mbuyu bafata igikombe

Haruna na Mbuyu babwa igikombe na Raoul Gisanura/Photo umuseke.com

Ikipe ya APR ikaba yaregukanye iki gikombe mu gihe hasiga ye imikino 2 ya shampionat ngo isozwe.Ikaba yanahawe cheque ya miliyoni 10 itangwa na Bralirwa umuterankunga wa shampionat.

APR ikaba yaritwaye neza muri iyi saison kuko mu mikino 20 bamaze gukina, ikipe ya AS Kigali niyo yabahangaye gusa ibatsinda 2-1, ntabundi yatsinzwe.

Iyi saison muri rusange ikaba itararyoshye nkuko abafana babyemeza, baba yemwe no kubafana ba APR kuko bemeza ko nta ngorane (Challenge) ikomeye bahuye nayo mu bakeba bayo.  A vaincre sans périr on triomphe sans gloire abafaransa niko babivuga.

Kugeza ubu amakipe nka Mukura, Amagaju na musanze ni amakipe agomba kwishakamo 2 zizamanuka mu kiciro cya 2 niba ntagihindutse, aha niho ubu imikino isigaye ishyushye.

Guhatanira umwanya wa 2 n’uwa 3 nabyo birakomeje hagati ya Kiyovu Sport na Police, ndetse na Marines na Rayon nazo ntiziwanze mu mikino 2 ya shampionat isigaye.

Mu mukino wabanjirije uwa APR na Lajeunesse, Rayon Sport ikaba yatsinze Mukura 2-1.

Rayon 2-1 Mukura (Stade Amahoro)

APR 1-1 La Jeunesse (Stade Amahoro)

Bralirwa yabahaye na cheque ya 10 miliions

APR champions

Mukura yatsinzwe

Mukura imaze gutsindwa yikubuye irataha/ Photos umuseke.com

Fabrice Tuyishime

Umuseke.com

2 Comments

  • ntago bitangaje nagato , none ko apr yikinisha, kuko izindi kipe zose zirakennye cyane ntamikoro zifite, nizigize ngo zizanye abakinnyi apr ihita ibatwara, nayo ikagirango irakomeye yajye mumarushanywa ya africa bakayitsinda nkaho itagiye kukibuga?

  • none urunva yari kugorwa nande? irikirigita , apres ikanisetsa? maze nayo ikagira ngo izi gukina kandi yikinisha yasohoka ikagirango iracyakina nayamakipe yo mu rwanda igashiduka yabaye nyandwi??

Comments are closed.

en_USEnglish