Digiqole ad

APR na Rayon ruracyageretse ku gikombe

Kuri uyu wa gatandatu mu mikino yari utegerejwe n’abantu benshi ikipe ya APR FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-0 kuri sitade ya Kigali naho Rayon Sports bigoranye itsinda Marines FC i Rubavu ibitego 3-2. Wari umunsi wa 23 wa shampionat, hasigaye iminsi itatu gusa, aya makipe yombi ararushanwa umubare w’ibitego.

Ndahinduka Michel (24) ahanganye na Hussein wa Kiyovu na Mwajiri inyuma ye
Ndahinduka Michel (24) ahanganye na Hussein wa Kiyovu na Mwajiri inyuma ye ku mukino wa nimugoroba

Ibi byaje gutuma urutonde rwa shampiyona ntagihinduka kuko APR FC yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 55 irushwa na Rayon Sports ya mbere ibitego bitatu izigamye.

Umukino APR FC na Kiyovu watangiranye ishyaka ryinshi ku ruhande rw’abasore ba APR FC bari bafite inyota yo gutsinda ibitego byinshi cyane ko aribyo yasabwaga gutsinda kuko mukeba Rayon Sports banganyaga amanota akabarusha ibitego.

Kiyovu yo yatangiranye igihunga, ku munota wa 22 w’igice cya mbere, umunyezamu wayo Mazimpaka Andre yasohotse nabi arobwa neza na Ndahinduka Michel ahita ahereza Mugiraneza Jean Baptiste bakunda kwita Migi atsinda igitego cyiza n’umutwe.

Ndahinduka Michel wigaragaje muri uyu mukino yakomeje kotsa igitutu ikipe ya Kiyovu aza gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 37, mbere y’uko igice cya mbere cy’umukino cyirangira.

Ku ruhande rw’ikipe ya Rayon sport yo yari yasuye ikipe ya Marines i Rubavu ntibyaje kuyorohera kabone nubwo yahakuye amanota atatu.

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye Rayon Sports yabashije gutsinda ibitego 2-0 bwa Marines byatsinzwe na Amissi Cedric na Serugendo Arafat.

Mu gice cya kabiri, Marines yari imbere y’abafana bayo yagarutse yahinduye ibintu, ihindukirana Rayon Sports maze iyishyura ibitego 2 byose.

Gusa mu minota isoza umukino ku ikosa rya ba myugariro ba Marines basunitse umukinnyi wa Rayon wari ugiye gutera n’umutwe, umusifuzi yahise atanga Penaliti iterwa neza na Fouad Ndayisenga, Rayon Sports ivana amanota ityo i Rubavu.

Nubwo iyi mikino yose yagombaga gutangira isaha imwe,ntiyarangiriye rimwe kuko uwahuzaga APR FC na Kiyovu Sports warangiye i Rubavu bo bagikina ndetse penaliti ya Rayon sports iboneka umukino umukino wa APR FC warangiye.

Mashami Vincent umutoza wa APR FC, wari i Nyamirambo bumva umukino wa Rayon kuri Radio ari 2-2 mu minota ya nyuma, yatangarije itangazamakuru nyuma ko ababajwe n’uko Rayon sports itsinze kandi amasaha yarangiye ngo kuko imikino igomba gutangirira rimwe ikarangirira rimwe.

Mashami yagize ati “ twatsinze ariko ntitwabura kuvuga ko tubabajwe nuko Rayon sport itsinze kandi iminota yari yarangiye kuko ntibyumvikana uburyo twatangirira rimwe bakarangiza nyuma cyane yacu.”

Mu indi mikino ya shampiyona, Amagaju yaje kwihererana ikipe ya Police FC ayitsinda ibitego 3-1 igitego kimwe rukumbi cya Police FC cyatsinzwe na Sina Jerome.

Mukura VS nayo yari imaze imikino irindwi idatsinda yinyaye mu isunzu itsinda Musanze ibitego 3-0.

Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ARIKO SIKO BIRI APR FC  YANZINZE IBITEGO BIBIRI BISANGA 24YARI IFITE  BYOSE HAMWE BIBA 26 NAHO RAYON IBITEGO 3 BISANGA 28 YARI YIBITSEHO BYOSE HAMWE BIBA 31 UBWO IKINYURANYO NI 3. CYANGWA NI 5 MUDUSOBANURIRE

    • Ubundi se mashami hari uko yari yapanze uko umukini wa Rayon ugomba kugenda(ndavuga order ku gihe cg ibitego bigomba kujya mu izamu yabwiye abayobozi b’mukino wa Rayon) noneho bakaba baramutengushye ku buryo yababara nge mbona adakwiye kubabazwa n’uko Rayon yarangije nyuma kuko ntibatangiriye rimwe kandi n’aho batangirira rimwe nge nziko n’iburaya aho ruhago yateye imbere amakipe atangirira rimwe aliko ntasoreza rimwe bitewe n’impamvu zitandukanye buriya noneho iyo umukino uhagarara marine yatsinze kubera imvura ukazasubirwamo byari kugenda gute? hanyuma wowe wabazaga ibitego ntago bareba ibitego ikipe yatsinze gusa ahubwo bakuramo n’ibyo yatsinzwe ikinyuranyo nicyo kiyongeraho bivuze ko niba apr yari ifite 26 igatsinda 2-0 yiyongereyeho 2 ukuyemo ubusa bwa Kiyovu naho Rayon yiyongeraho bitatu ukuyemo bibiri bya marine ni ukuvuga kimwe gusa

    • Ibyo utsinzwe babikuramo mu byo uzigamye.MPNZ

  • Aka ni akumiro niba umutoza ashobora kwihandagaza akemeza ko bitumvikana ko imikino itangirira rimwe ariko ntirangirire rimwe! None se niba habaye kuvunika, imvura ikagwa cyangwa Ikindi gishobora gutuma umukino uhagarara, ni gute imikino yatangiriye rimwe yarangirira rimwe byanze bikunze? Ahubwo abari bayoboye uyu mukino basobanure icyabiteye mbere yo kwemeza ko bitumvikana. Ndabona Iyi mikino ya nyuma izavugisha bamwe amagambure. Ngo uhiriye mu nzu… APR FC nigume hamwe cyangwa ibivangavange nk’uko bisanzwe!!!

  • mwaramutse mwamfunguriza facebook

  • Ubundi se mashami hari uko yari yapanze uko umukini wa Rayon ugomba kugenda(ndavuga order ku gihe cg ibitego bigomba kujya mu izamu yabwiye abayobozi b’mukino wa Rayon) noneho bakaba baramutengushye ku buryo yababara nge mbona adakwiye kubabazwa n’uko Rayon yarangije nyuma kuko ntibatangiriye rimwe kandi n’aho batangirira rimwe nge nziko n’iburaya aho ruhago yateye imbere amakipe atangirira rimwe aliko ntasoreza rimwe bitewe n’impamvu zitandukanye buriya noneho iyo umukino uhagarara marine yatsinze kubera imvura ukazasubirwamo byari kugenda gute?

  • Ibyiza ni uko abantu bajya bavugisha ukuri: umunyamakuru wa radio Rwanda atanga ijambo kuri regional saa cyenda n’igice bamubwiye ko umukino umaze hafi iminota 10 nawe aratangara ndetse yongera gutangara nyuma y’iminota nk’icumi atanze ijambo i Rubavu bamubwiye ko umunkino aribwo ugitangira ariko aha bamusobanuriye ko gutinda byatewe n’imvura nyamara kugeza ubu nta gisobanuro ku mpamvu zo gutangiza umukino wa APR kare cyari cyatangwa! Ese aho ntihaba hari imipango yari yakozwe igapfa?

  • Imana niyo nkuru. Imana iti: Mbona ibyo mwigira nkabihorera ukagirango mpwanye namwe. Mwaretse igikombe kigatwarwa n’ukimerita koko. Buriya ntimubona k’umupira wacu wugarijwe n’ibinyanga koko? Ese tuvugishije ukuri APR irakomeye ku buryo yaba iya mbere mu Rwanda? Nta mupira twaba dufite pe!! Bugesera tera imbere niruke!!! Hahaaaa!!!!

  • Kubona marines itsindwa na rayon sport ikarwana, (ahubwo bariya bakinnyi bashatse kurwana kuki batabahaye amakarita atukura!!!) Harimo tena ferwafa, iyaba yakurikirana ruswa itangwa yagahareye hariya. Ariko se bikorwe nande ? Football yacu izahora ari ugushushanya gusaa… Ubuheruka Etincelle yatsinzwe rayon APR irayihemba, ferwafa ntacyo yabivuzeho; none na marines yarahombye ngo bari bayemere agatubutse iyo iza gutesha amanota rayon sport!!! Ese kuki indi minsi badakina kuriya bundi!!!

  • Karabo ushobora kuba udasobanukiwe n’ibya Foot! iyo babara ibitego ikipe ibitse bisobanura ibyo yatsinze kuvanamo ibyo yatsinzwe! Niba APRE yari ibitse 24 igatsinda 2-0 ubwo hiyongereyeho 2 biba 26, naho Rayon yari ibitse 28 igatsinda 3-2 hiyongereyeho kimwe biba 29

Comments are closed.

en_USEnglish