APR FC yegukanye igikombe cya shampionat cya 13
Ikipe ya APR yegukanye igikombe cya shampionat “cyiyisanze mu rugo” nkuko abafana babivugaga, kuko yakibonye nyuma y’uko Police FC inaniwe gutsinda Mukura VS ku Kicukiro, mu mukino urangiye ari kimwe cya Mukura ku busa bwa Police.
Ikipe ya Police yasabwaga gutsinda imikino ibiri isigaje (Mukura, Isonga) kugirango ihite irusha APR inota rimwe, kuba itakaje uyu mukino bivuze ko ubu APR ikiyirusha amanota 5, bityo niyo Police yatsinda umukino isigaranye n’Isonga ntacyo byayimarira.
Mu mukino waberaga ku kibuga cya Kicukiro, ikipe ya Mukura yatsinze igitego ku munota wa 16 w’igice cya mbere, cyatsinzwe na Sebanani Emmanuel, wahoze muri APR, igice cya mbere kirangira gityo.
Mu gice cya kabiri Police FC naba rutahizamu Kagere Meddie na Rivaldo bagerageje kubona ibitego bibiri basabwaga ariko ikipe ya Mukura ifatanya yose guhagarara ku gitego cyayo kugeza umukino urangiye, nkuko yabigenje i Huye ubwo nabwo yatsindaga APR 1-0.
APR yegukanye igikombe cya 13, nyuma y’uko Saison ishize yari yacyegukanye burundu (inshuro 3 zikurikiranye) ubu zibanye enye.
Mukura VS ubu ihise ifata umwanya wa kabiri by’agateganyo, yari iwukeneye cyane kuko mu gihe Police FC yatsindwa n’Isonga hanyuma APR igatwara n’igikombe cy’Amahoro, Mukura yaba ariyo izasohokera u Rwanda mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere muri Africa (Confederation Cup).
Indi mikino yakinwe ku munsi wanyuma
Espoir FC 0-1 NyanzaFC
AS Kigali 1-1 Isonga FC
Police FC 0-1 Mukura Vs
Etincelles FC 2-0 Marines FC
Amagaju FC 1-0 Kiyovu Sports
Rayon Sports 1-0 La Jeunesse
APR FC (yarangije imikino yayo)
Kuwa gatanu tariki ya 18/05/2012
Isonga FC vs Police FC
Ikipe ya APR FC izashyikirizwa igikombe yegukanye kuri Stade de Kigali i Nyamirambo nyuma y’uyu mukino uzahuza Police na Isonga FC.
Urutonde ubu rusigaje guhindukamo bicye cyane:
G Pts
01 APR FC FC 24 52
02 MUKURA 24 49
03 POLICE FC 23 47
04 RAYON S 24 46
05 KIYOVU 24 38
06 ISONGA FC 23 32
07 MARINES 24 28
08 ETINCELLES 24 28
09 AS KIGALI 24 26
10 LA JEUNESSE 23 25
11 AMAGAJU FC 24 25
12 NYANZA FC 24 23
13 ESPOIR FC 24 8
UM– USEKE.COM
0 Comment
None se tugire dute twihangane nyine
icyo nakubwira ni uko ibi byose bizagira igerezo kabisa ntago byazaguma gutya kabisa
APR oyee mukomeje kwihesha agaciro Police fatanya na Gikundiro kurinda urugo wenye wivu wajinyonge
mukura oyeeeeeeeeeeeeeeeeeee
tukuri inyuma
sha apr muratera mukiyikiriza,ntimukirirwe mwishimira igikombe ntawe muba muhanganye,ntawe munganya amikoro,equipe yiboneye umuterankunga muzanamo itiku bigapfa,equipe yiboneye umukinnyi muritambika..,ubuse tuzagira football ryari?ariko ubujura bwanyu mumwara iyo musohotse,ntimurenga umutaru.
bizashira mushake ubwami bwijuru ibyisi
Mwebwe nimuvuge kuko nicyomushoboye icyubibye nicyusarura mwebwe nimusarure amagambo kuko niyomubiba nahogusohoka tugaseba komumaze imyaka 50 muvutse mwagezehe?noneho mwahisemo kubireka ngomudaseba.APR oyeeeee
Star à domicile, mu nshuro 13 musohoka harya hari nakimwe cya champions league mwigeze muzana? nanubu ntimuzarenga umutaru.
Aho mwebwe mwageze APR itaragera ni he?Mujye mureba ibyanyu mubikemure kuba APR itagera kure muli Champions league biva ku nzira icamo kenshi ziba zitoroshye kandi nakubwira ko nta équipe irakuramo APR itari iyo muli Championnat ikomeye kurusha iy’u Rwanda cyangwa itarusha budget APR rero ni gake ushobora guca ku ma team yo mu barabu ngo wambuke.VIVA APR FC,WENYE WIVU WAJINYONGE!!!!
niko bigenda nyine umupira wo mu rwanda se ntago uziko wapfuye buriya police iyo igitwara yari guhita isenyuka nka ATRACO.
APR OYEEEEEEEEEEEE !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
none se harumuntu wabujije police gutsinda ?
abavuga ubujura muceceke.
Ok, APR igikombe iragitwaye, nibyo kuko ifite ubushobozi, arikose koko yari igikwiye? Gutese?
Police yatsinze APR iyikuraho amanota 4, yatsinzwe n’Isonga iyikuraho 4, itsindwa na Mukura iyikuraho 6.
APR yatsinze Marine iyikuraho 6 ndetse nibitego bitabarika ndetse natwa dukipe duhorana ibibazo by’inzara iyi niyo kipe igiye kuduserukira mu international Competitions!!
None se izindi zabujijwe niki gukura amanota kuri Marines? Isonga kandi yakuye amanota atatu kuri APR ntago ari amanota 4, ubundi uko bigaragara POLICE yari ifite amahirwe yo gutwara igikombe kuko yari ifite imbere amanota 9 kandi APR yayirushaga 5 ni uko nyine bimera mu mupira iyo utsinze ikipe ikomeye ukananirwa intoya ntacyo byakumarira kuko intoya nizo nyinshi uzarebe LIVERPOOL itera inkuru ariko igatsindwa ni ntoya ikisanga ku mwanya wa 9
champion2s league umucamanza utabera n2igipimo cy2umupira w2u rwanda
abantu bajye bemera apr nikipe,baribunvamo umwiryane,bari bunva itukana nkaba mukeba apr oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
Reka mbabwire,Police fc ni faux kabisa hari aho nagarukira apr kuko niba apr yararangije imikino yayo Police ishigaje match 3 zose kandi apr iyirusha amanota abiri ntabwo twarenganya apr kuko Police yagombaga byibuze gutsindamo match 2 ariko ubwirasi bwa cooch na Katarebe ngo barategura niba barateguraga guha igikombe apr simbizi.Bariya bagaragagaje ko ari abaswa bahebuje ntanaho bazageza Police fc.Kuri apr nayo nireke kwivuga ibigwi kuko ukurikije imisoro yacu ikoresha igatwara igikombe bigoranye kuriya yanasohoka ntirenge umutaru kandi FERWAFA n’abasifuzi nabo baba bayiteye inkunga byerekene ko itari ikwiye kugira icyo ivuga.Twasabaga ko niba bishoboka LT GEN.SIZA KAYIZARI yagaruka muri football kuko byibuze we nubwo ari umufana wa apr yatezaga umupira w’amaguru imbere naho abandi bo ni akavuyo gusa.Wenda komite ya ABEGA nibwo igitangira ariko ikosa ikoze rimwe ryo kubogamira kuri apr iyihesha igikombe rirahagije ngo begure niba badasabye imbabazi.Naho komite ya KAZURA yo yari akavuyo gusa gusaaaaaaaaaaaaaaaaa.Uwitwa JMV wa RAYON nawe yitahire amahoro niba ntacy’Amahoro atwaye kuko nawe yagaragaje ko ashoboye eqiupe zifite frws gusa kandi nawe afite defaux yo kudahagarara ku ntsinzi.Wowe se ni gute ukina match 5 zose utsinda bakakwishura mu minota ya nyuma?Rayon ikeneye RAOUL nta wundi.Hari uwitwa Kayiranga wa Kiyovu rero nawe wagirango Imana niyo imukinira umupira.Yego Imana irafasha ariko buri gihe ngo Imana ni mfasha.Imana ifasha uwifashije.Noneho ageze naho abura ku kibuga?Ariya ni amakosa ye nubwo na komite cyangwa abakinnyi atari shyashya ariko nawe nta mutoza umurimo kabisa!Raoul agarutse umupira waryoha kuko niyo adatwaye igikombe atsinda apr byanze bikunze.Iriya equipe JMV afite ibaye iya RAOUL wareba uburyohe by’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Ariko biratangaje ku muntu wese ukurikira umupira w’u Rwanda, hari ubintu umuntu wese ukurikirana umupira w’amaguru yibaza.
Ikipe ya APR yatsinzwe na Mukura imikino yombi, itsindwa na Police imikino yombi, ndetse n’andi makipe yegereye mu myanya y’imbere, kandi aya makipe yose ntiyashoboye kuvana amanota atatu kuri Marines mu mikino yombi, ariko ukumva APR iyinyagiye ibitego 7. Koko iyi kipe yashoboye gutsinda Police, igatsinda Rayon Sports, ikanganya na Mukura, wasobanura ute ukuntu yatsinzwe ibitego 7? Ibi ni ibintu FERWAFA ikwiye gukurikirana, kuko mu mashampiona akomeye nko muri Italie ikipe yatanze ruswa cg ikagambana n’indi bayihanisha gusubira mu cyiciro cya Kabiri kandi bakayica akayabo k’amafaranga, ibi byigeze kuba nko kuri Juventus kandi ariyo yari yatwaye igikombe barakiyambura isubizwa muri deuxieme division.
Cyakoze ubu twarumiwe ! football y’u Rwanda ntakigenda kuko APR bazayigire ikipe y’igihugu kuko niyo ihabwa amahirwe yose . yaba abasifuzi imisoro dutanga yose niho yigira ! arikose biyimariye iki! rayon yibonera abaterankunga ferwafa ikatambika kuko ihabwa abasirikare gusa batazi aho umupira uva naho ugana . ahaa bizahinduka Imana niyo nkuru !
Apuu!! Nta APR rwose mumakipe kuko kwivuga ibigwi bgo yatwaye Championa, nayo ikayitwara itabikwiye ntacyo bimaze ntanicyo bizayimarira !! icyo izi nukwica Football yacu gusa no kugira ishyari! iyaba amafarannga yakoreshaga itanga ruswa, ikorera Locale izindi equipe ngo ziyitsindire , iha abakinnyi ngo bitsindishe yayaguraga abakinnyi bafatika yagera kure! nta mupira tuzigera tugira mu Rwanda igihe APR itaretse ibyo ikora kuko irawica cyane. None umukinnyi arazamuka muyindi equipe APR ikamugura ngo atazayitsinda yarangiza ikamwicaza Footaball ye igakwamira aho urugero : umwana bitaga KAYIHURA YUSSUF CTHAMI wabicaga bigacika, SERUGABA Eric,…… abo bose murabibika babica bigacika ari barutahizamu twari twizeye ko bagiye gusimbura GATETE Jimy, kuva APR yabagura hari na match nimwe bakinnye!!! none se equipe iribonera umuterankunga APR Ikabinnyamo! asyiii binateye isesemi aho bigeze uretse kuba yasubira muri 2eme division ntakindi ikwiye! Nta APR nta FERWAFA> Icyaruta nuko amakipe yose yayiharira ikajya yikinisha yonyine
umupira w` amaguru ni iki ? NI KANTU KIBURUNGUSHUYE KANGWA N` ABANTU BOSE NUBWO BABESHYA KO BAGAKUNDA , BURI WESE UKABONYE AGATERAISHOTO YIFUZA KO KATAMUGUMAHO UMUZAMU WENYINE NIWE WIHANGANA AKAGAFATA MU NTOKI ARIKO NAWE YAKAMARANA UMWANYA MUTO AGAHITA AKAJUGUNYA KUTRE YE > ibi nibyo byatumye ntakunda umupira w` amaguru, niba rero mwe mwishuka ko muwukunda mwe gushwana nimukundanire kuwo mwibeshya ko mukunda “ umupira “ ndamutse ariko nanjye nibeshye nkuko abenshi mwibeshya nakunda “Mukura“ kuko abibehya ko bakunda umupira wayo sindumva bo bashwana batukana etc
MBERE YUKO UVUGA NGO APR ITWAYE IGIKOMBE CYA CHAMPIONAT 13FOIS NTAHO IGERA UZABANZE UREBE IGIHE MWE MWA BA RAYON MWE MUMAZER KUVA 79 NTAHO MURAGERA NAMWE.REBA MAZEMBE IGIHE IMAZE UBU SIBWO ITANGIYE KUGIRA ICYO YATWARA CY AFRIKA??BUHORO BUHORO KDI MUJYE MUMENYA KO FOOT BALL S,AMAGAMBO ATAMESHE NKAYO YANYU AHUBWO FOOT BALL NIBIKORWA.ICYO NZI NUKO NGUHAYE IGIHE GITO APRFC IZAKWEMEZA.KWANZA HERA KURI IYI CECAFA UZANGAYE TUTATAYIZANYE,IKINDI KDI IBYIZA BIRI IMBERE.UBURO BWINSHI GUSA BUTAGIZE ICYO BUMAZE.
mwana munana mubyirire urumuntu wumugabo
Comments are closed.